Nta handi wakura kurindwa no gutabarwa uretse ku Mana yo mu ijuru

Abiringiye uwiteka bameze nk’umusozi wa siyoni utabasha kunyeganyezwa, ahubwo uhora uhamye iteka, nk’uko imisozi igose I Yerusalemu niko Uwiteka agose abantu be, uhereye none ukageza iteka ryose ( Zaburi 125:1-2)

Aya ni amwe mu magambo agaragara mu ndirimbo bibiriya yise iz’ amazamuka muri iriya zaburi , akaba ari amwe kandi adukomeza akadusubizamo ibyiringiro cyane cyane iyo tugoswe n’ibikomeye, twumva nta wo kudutabara, tubona byaducikiyeho, twakubise hirwa no hino bikanga, dukwiye kuyasobanukirwa birenze ho, ndetse tugasubiza n’amaso inyuma tukibukako abaye Atari Uwiteka wari mu ruhande rwacu, abyo byose byari biduhagurukiye byari kuduhitana,abari baduhagurukiye bari kutumira bunguri tukiri bazima, amazi aba yaraturengeye rwose n’isuri iba yaratembye ku bugingo bwacu ( Zaburi 124: 1-4) .

Umunsi umwe ubwo umwami w’Abasiriya yarwanaga n’ Abisirayeli yigiriye inama yo kujya gufata Elisa umuhanuzi wajyaga Yerekwa imigambi Abasiliya bacuraga, maze akayibwira umwami wa Isilayeli, umugaragu we abonye ingabo zoherejwe kubafata agira ubwoba bwinshi cyane atabaza Elisa ati “Turagira gute ko bicitse” ?, Maze Elisa kuko yarimo umwuka w’Imana no guhishurirwa aramubwira ati “Witinya kuko abo turi kumwe ari benshi kuruta abarikumwe nabo” Nuko Erisa amusengera Imana iramuhumura abona umusozi wuzuye amafarashi n’amagare by’umuriro bigose Elisa ( 2 abami 6:15-17).

Kuko Imana yari izi neza ko umuhanuzi Elisa ari umukiranutsi wayo, ntakabuza yagombaga kumva gusenga kwe cyane ko icyo natwe ihora idusaba ari ugukiranuka gusa kuko ari rwo rusika rwonyine rujya rudutandukanya nayo rugatuma itatwigaragariza ( yesaya 59:1), kandi ni nayo mpamvu yemeye gutanga ingabo nyinshi cyane zo kumurinda. Imana ni umubyeyi wacu kandi iradukunda kandi ifite ubutware n’ubushobozi burusha ubw’abakomeye bose bo ku isi no mu ijuru, ntahandi gutabarwa kwacu kwabonerwa uretse kuri yo.

Imana yacu niyo yatabaye Daniyeli mu rwobo rw’intare, ubwo abanzi be ibwiraga ko birangiye maze azifunga iminwa ntizibashe kumurya (Daniyeli 6) niyo yatabaye ba Saduraka na Meshaki na abedenego ubwo bashyirwaga mu itanura ryaka uumuriro ( Daniyeli 3:19), Ese iyo mana wayihanya nande? Yikoreze imitwaro yawe niyo yita ku batagira shinge na rugero, ni nayo kandi yarinze Yosefu ubwo abavandimwe be bamugiriraga ishyari bagashaka kumwica ( itangiriro 37:23-24).

Turetse n’ibyo muri bibiriya hari abavandimwe bawe n’inshuti wumvise cyangwa se uzi Imana yagiye irindisha imbaraga zikomeye,yewe nawe ubwawe hari byinshi wibuka yagutabayemo, None nimpamvu ki utangiye kuyifata nk’Imana idashoboye, ni mbaraga ki zigutera kwishingikiriza ku bakomeye ukumva ko ari bo bazagukiza ibikomeye biri imbere yawe? Abandi biringiye abahanuzi ngo bazajya bababwira uko babyitwaramo ? Impigi n’amasaro by’abapfumu byasimbuye Imana yawe nibyo wizereramo kuri ubu!!! Muvandimwe Inama iruta izindi ni uko wakwisubiraho ukongera ukagira ukwizera nk’ukwambere, isuzume urebe Impamvu nyamukuru yaguteje uko kwizera guke maze wihane ugarukire Imana, uyisubize icyubahiro cyayo muri wowe, wimure ibyo wayisimbuye maze urebe kugira neza kwayo.