Nta gikwiye kuturangaza mu myiteguro yo kugaruka kwa Yesu kristo ( Igice cya 2)

Nk’uko twabibonye ubushizeko mfite impamvu n’ubushizi bw’amanga bwo kubabwira ko mukwiye kwitegura Kuko Yesu aje gutwara itorero rye, .Reka duhere ku magambo Yesu ubwe yabwiye Afarisayo n’abasadukayo ubwo bamusabaga ikimenyetso kivuye mu ijuru, yarababwiye ati “iyo bugorobye muravuga muti hazaramuka umucyo Kuko ijuru ritukura, na mugitondo muti haraba umuvumbi Kuko ijuru ritukura kandi ryirabura. Muzi kugenzura ijuru uko risa ariko munaniwe kugenzura ibimenyetso by’ibihe" (Matayo 16:1-3.)

Aba Yesu yaganiraga nabo ni abanyedini bariho icyo gihe, bakomezaga amategeko ya Mose yaherewe ku musozi wa Sinayi n’imihango y’idini. Byumvikane ko yari arimo abannyega Kuko yaba Mose n’abahanuzi ibyo bavugaga byose byerekanaga Umucunguzi Yesu uzaza kubacungura, ariko uwavugwaga na Mose n’abahanuzi bari bahagararanye, n’ibyamuvuzweho arimo abikora. Icyo dukwiye kumenya rero ni uko Yesu ubwe yatubwiye ibizabanziriza kuza kwe ndetse n’intumwa zirabitubwira, byo rero byerekana kuza kwe bidusohoreraho buri munsi tubyirebera twarangiza tukajya guhanuza kandi duhanuza ibyo tugendana muri Biblia yacu, kubera kutaba maso.

Reka turebe kimwe Yesu yivugiye ubwe kidusohoreraho dukanuye ariko ugasanga ntacyo bibwiye abakozi b’Imana n’abakristo muri rusange. “Nibwo benshi bazasubira inyuma, bazagambanirana bangane, N’abahanuzi b’ibinyoma bazaduka bayobye benshi. Maze Kuko ubugome buzagwira, urukundo rwa benshi ruzakonja "(Matayo 24:10-12)” Uyu munsi turimo tuganira binyuze muri muri uru rwandiko mbandikiye, utiraririye nawe subiza amaso inyuma urebe uburyo abakristo bakundanaga mbere aho wasanganga ibibazo by’umwe ari iby’undi, ibyishimo by’umwe bikaba iby’undi, abakristo bubahaga Imana n’inzu yayo kuburyo umuntu yatinyaga kwinjira mu rusengero rw’abarokore iyo yabaga hari ikibi yakoze cg yikeka. Ariko Reba ubu uburyo abasambanyi, abarozi, abagambanyi, abasinzi, abajura n’abandi ntarondoye, uretse no kwinjira munzu y’Imana bahagarara n’imbere y’iteraniro bakabwiriza, bagashumba amatorero ntacyo bikanga.

Ibyo ubwabyo urabibona ukibwira ko ari ibisanzwe? Oya uko ni ugusubira inyuma guteye ubwoba aribwo buhenebere bwo mu minsi y’imperuka. Uyu munsi abapasiteri baragambanirana bakanahirikana ku myanya y’ubuyobozi nk’abanyaporitike igitangaje ariko bagahanura, bagasengera abarwayi, mwabibona mukabifata nk’ibisanzwe mugashika namwe mukabafasha nk’aho muri muri mu Manama y’amashyaka (Mittingi). Ibi byose n’ibindi nawe uzi bikoreka munzu y’Imana ni ikimenyetso cyo kwimura Imana kandi wibukeko ijambo ry’Imana ritubwirako Yesu atazaza kwa kwimura Imana kutabanje kubaho.

Aya magambo intumwa Paulo nawe yayabwiye Timoteyo amuburira kwirinda muri iyo minsi (Kuko uhishurirwa n’uhanura bavuga ibintu nkababibona ubu 2Timoteyo 3:1-5.) Aha uhasanga ibyagombaga kuzaranga abantu bo minsi y’imperuka: bikunda, bakunda impiya, birarira, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera, badakunda n’ababo, batuzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badagunda ibyiza, (uzarebe nawe uburyo abantu ba none bafana ibibi aho ukora ibyiza n’umunyakuri badagifite umwanya muri sosiyete), bagambana, ibyigenge,bikakaza,bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana. Pawulo asoza abwira Timoteyo ngo abameze batyo ujye ubatera umugongo.

Reka ducumbikire aha duzakomeza ubutaha n’ibindi bimenyetso bigaragara nyamara abantu bagakomeza kwirara. Pastor Alexis BIZIMUNGU

Inyigigisho yabanje : http://agakiza.org/?Nta-gikwiye-kuturangaza-mu-myiteguro-yo-kugaruka-kwa-Yesu-kristo