Nta gikwiye kuturangaza mu myiteguro yo kugaruka kwa Yesu kristo

Ndabaramukije mu izina ry’umwami wacu Yesu nitwa Pastor Alexis Bizimungu. Imana y’amahoro ibane namwe. Icyo nahawe kumenya nkimenyeshejwe n’umwami wanjye ni uko Imana yadukunze ikaduha Yesu kristo ngo atubere umucunguzi wacu, aravuka, arapfa kandi arazuka, abizera izina rye twese n’abataramwizera dukwiriye kwitegura kugaruka kwe ariwo munsi w’Uwiteka ( Malaki 3:19-20) kuko uwo munsi uratwegereye kurusha uko tubyibwira, kandi n’ubwo abantu basinziriye basizirijwe n’imyuka iyobya dukwiye gukanguka.

Muri iyi minsi dufite ubutumwa bushingiye ku umwuka w’ubukire n’iterambere aho abigisha benshi babwiriza abantu ko bagiye gutera imbere mu buryo bukomeye ( Prosperous Evangelism) ni ngombwa kandi koko ko dutera imbere namwe mwareba imiturirwa izamuka hirya no hino ku isi n’ikoranabuhanga rikataje nibyiza biradufasha, ariko ku urundi ruhande dukwiye no kugira irindi terambere ryo mu mwuka imitima yacu ntitwarwe n’iterambere ry’isi gusa ngo twibagirwe nyuma yaho icyo ubuhanuzi buvuga. Ubwoko bw’abisiraheri bwari bufite mu mizingo ubuhanuzi bwababwiraga ibya Mesiya (Yesu) umucunguzi ko azaza muri bo aje kubacungura n’igisekuruza azakomokamo ariko ntibamumenya na magingo aya hari abakimutegereje ko azavuka.

Ab’iki gihe nabo nibataba maso nabo Yesu araje atware itorero basigare muri haleluya na Yesu ashimwe, hanyuma bazabimenya ntacyo bagikoze, ndabizi benshi babibona nk’ibisanzwe ariko birakomeye kandi birareba buri wese, mwibuke ko mugihe cya Nowa abantu bararyaga baranywaga bararongoraga kugeza igihe umwuzure waje ukabarengera. Umunsi w’Uwiteka rero uzaza, yaba jye cyangwa undi uwo ariwe wese ntawamenya umunsi, ukwezi cyangwa umwaka kuko uwo munsi uzaza nk’umujura (2 Petero 3:10), icyakora n’ubwo ntawe ubizi mfite impamvu n’ubushizi bw’amanga kubabwirako mudakerensa ubu butumwa mukitegura kuko ijambo ry’Imana rivuga ko itazagira icyo ikora itabanje kugihishurira abagaragu bayo b’abahanuzi ibihishwe byayo (Amosi 3:7) n’uko rero nimwiyarure mwitandukanye n’abiyobagiza (Yeremiya 5:5) kandi babizi. mumenyeko uwo munsi uzaba uteye ubwoba kandi uzaba ari uw’amarira no guhekenya amenyo kubakerenseje agakiza (abaheburayo 2:1-4) n’abanze kwihana.

Icyitonderwa: Yesu aracyari ku ntebe y’imbabazi, nyamara uwo munsi benshi bazashaka aho kwihisha amaso y’iyicara kuri ya ntebe, ariko ntibizabashobokera kuko igihe kizaba cyarangiye nuko rero nimwihishe muri ya nkuge ariyo gakiza gatangwa no Kwizera Yesu, kuko abari muri ubwo bwato ntibazarohama kuko umusare ariwe Kristo Yesu.
Murakoze Imana ibahe umugisha Pastor alexis BIZIMUNGU