Nsaba icyo ushaka cyose, ndakigukorera ntaratandukanywa nawe! Pasteur Desire Habyarimana

Nsaba icyo ushaka cyose, ndakigukorera ntaratandukanywa nawe!
(2 Abami 2:9a)

Ubundi Umukristo wese aba yemerewe gusaba icyo ashaka nk’umwana murugo kwa Data. Wahita umbaza uti “Kuki ibyo nsaba byose ntahita mbihabwa kandi nkijijwe?”

1. Yakobo yaravuze ati “Murasaba ntimuhabwe, kuko musaba nabi kugira ngo mubyayishe irari ryanyu ribi.” Iyo Imana irebye igasanga ibyo usabye nta cyo bizamara mu bwami bwayo uri umwana wayo, ishobora kuba ibikwimye kuko yanga ibyagusubiza inyuma. Urugero: None umwana wanjye muto namuha urwembe ngo arukinishe? Oya. Kuko rwamwangiza intoki. Ariko umuntu mukuru gukoresha urwembe si ikibazo. Hari ubwo usaba ikintu, Yesu akareba agasanga ntiharagera akabanza kukwigisha uko uzabana na cyo.

- Hana yarasenze, aravuga ati “Numpa umwana nzamuguha abe uwawe iteka ryose” 1 Samweli 1: 11. None se wowe imigisha usaba izamara iki mu bwami bw’Imana?

- Nituva mu isi, Imana izatubaza ibintu 2 a) Ko twejejwe n’amaraso ya Yesu b) Icyo twakoreye Imana igihe twari mu isi.

2. Elisa, Eliya amubwiye ngo asabe icyo ashaka, yasabye neza. Ntekereza ko mu minsi Eliya yari amaze atari abuze ibyo atunze Elisa yamusaba: Eliya yari ayoboye amashuli bigiramo ibyo ubuhanuzi. Yari kumusaba basi gusigara ayayoboye. Ariko yasabye ikintu gikomeye: Gukubirwa umwuka wa Eliya incuro 2. Wowe muri iyi minsi urasaba iki? Aho ntiwaba usaba iby’akanya gato, ibishira cyangwa bizasigara mu isi gusa? Usabe kuzura umwuka w’Imana, ibindi bizakurikiraho. Abaroma 8:32 haranditswe ngo “Iyaduhaye Kristo izabura ite kumuduhana n’ibindi byose?” Uhita wumva ko Kristo ari we arimo byose. Kugira ibindi rero utaratunga Kristo ngo wumve uburyohe bwo kuba umwana w’Imana, ngo wuzure Umwuka Wera, waba warahombye cyane.

3. Akimara gusaba, yagiye kubona abona amagare n’amafarashi byaka umuriro. Nagira ngo mbasobanurire ifarashi muri Isirayeli yasobanuraga intambara, indogobe igasobanura amahoro. Ni nk’uko Jeep na blindé bitandukanye n’ubwo byose ari imodoka.

- Hari ubwo urangiza gusaba, aho kugira ngo ubone ibyo wasabye ahubwo hakaza intambara. Ukibaza “Mbese ni Imana yavuganye nanjye, cyangwa naribeshye?” Ariko humura ntiwibeshye, ahubwo ni ko bimera.

- Hagati yo gusaba no gusubizwa habamo intambara, ariko iyo ugumye ugahanga amaso Yesu aguha ibyo wasabye kuko icyo Elisa yabwiwe gukora ni uguhanga amaso uko Eliya ari bugende, maze icyo yasabye akagihabwa. Abantu benshi iyo babonye intambara bakura amaso kuri Yesu, ariko muhange amaso. Kuba uri mu ntambara ntibikuraho icyo Imana yakuvuzeho cyangwa icyo izagukorera.

- Abantu benshi banze Imana n’abahanuzi, kuko ibyo basabye si byo babonye. Ariko uzamenye ko umuhanuzi iyo avuga ngo Imana ikugiriye itya, aba abireba ku musozi wo hakurya. Ariko kugira ngo wowe uzabishyikire hari igikombe, umwonga ugomba kunyuramo hamwe Dawidi yavuze ngo “N’ubwo nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, sinzagira ikibi ntinya kuko ari kumwe nanjye.”

Burya Dawidi na we yarababajwe! Ibaze gusigwa amavuta (bisobanuye ngo kuva ubu ni we ubaye umwami), ariko agasubira kuragira intama mu ishyamba imyaka 38. Yarababajwe cyane, ariko Imana ntibyayibujije gusohoza isezerano n’ubwo byamuvunye. Humura icyo mwavuganye n’Imana kizasohora. Hari aho Dawidi yageze, akabaza Imana ati “Amasezerano yawe uzayanyereka narapfuye?” Yabonaga urupfu ari rwo ruri hafi, ariko mu cyimbo cy’urupfu yarategetse yibutse aho Imana yamunyujije hose aravuga ngo “Uwiteka yambereye umwungeri nta cyo nakennye” Zaburi 23.

- Imana irinda ijambo yavuze ikarisohoza (Yeremiya 1:12). Yosefu Imana imuhaye isezerano yumvaga biri bube uwo mwanya, ariko murareba inzira zose yanyuzemo: yafunzwe imyaka hafi 13, ariko isezerano ry’Imana ntirihera. Yabwiye bene se ngo ku bwanyu mwashatse kungirira nabi, ariko Imana yarabihinduye kugira ngo ikize abantu benshi urupfu (Itangiriro 50:20). Ibyo ureba bimeze nk’urupfu imbere yawe, umunsi umwe Imana izabihindura amashimwe utangare. Amen.

- Hashize imyaka ikabakaba 400 Yesaya abwiwe ngo “Duhawe umwana w’umuhungu,” kandi yamuvuze amureba. Ibyo utareba bibemo mu kwizera n’ubwo waba ubona intambara. Ariko umwami azakugirira neza kandi ntuzapfa utabonye amasezerano y’Imana. Amen.

4. Umukoro wa Elisa wari ukudakura amaso kuri Eliya, kuko yamubwiye ngo “Numbona nkigukurwaho birakubera bityo” (2 Abami 2:10). Mwibuke ko bari bahagaze mu buyatu, mu musenyi kandi hakaza serwakira ije gutwara Eliya. Urumva gukomeza guhanga amaso muri uwo musenyi ukugiye ahantu hose birakomeye. Abonye atakibona neza, araboroga ati “Wabereye Abisirayeli amagare n’amafarasi, tuzaba abande?” Birashoboka ko bitewe n’ibigeragezo urimo bigukomereye wumva ibintu byagucanze, ariko basi ntuhave. Borogera Imana izakumva igusubize. Humura!

- Abigishwa babwiwe n’abamarayika (bararamye, bahanze amaso aho Yesu aciye agenda) ngo “Uko agiye ni ko azagaruka.” Bisobanuye ngo agiye muraramye, azagaruke mukiraramye. None ubu ni ba nde bategereje ko Yesu agaruka ko amaso y’abantu b’Imana benshi ari mu isi? Ariko uko yagiye ni ko azagaruka, kandi uko yagiye hari abantu bake no mu kugaruka ntibazaba ari benshi bamutegereje kuko Matayo 22:14 havuga ngo “Kuko abatowe ari benshi, ariko abatoranyijwe ni bake.” Wowe wabonye agakiza ugakomereho, kuko ni ubuntu wagiriwe butari ubwa bose.

- Elisa agiye kubona abona umwitero wa Eliya uraguye, arishima arawufata ariko mbere y’uko awitera ngo abanza gukura uwo yari yiteye. Niba ushaka kwambara imbaraga z’Imana, banza wiyambure kamere yawe kuko ntiwakoreshwa n’Imana ugifite kamere ya kera. Pawulo yaravuze ngo “Napfanye na Kristo nzukana na we. Si jye ukiriho, ni Kristo uri muri jye.”

- Abakristo benshi bambariye impano z’Imana ku bintu bibi: Yesu yaravuze ngo “Muzabamenyera ku mbuto zabo.” Tugerageze twere imbuto zikwiriye abihannye (Abagalatiya 5:22-24).

- Nk’uko Eliya yagiye agasigira impano Elisa, ni ko Yesu yagiye mu ijuru agasigira impano abana b’Imana (Yohana 17). Twitegure kwakira imbaraga z’Imana. Muzi yuko Bibiliya ivuga ngo “Abigishwa bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima. Haboneka indimi zigabanije zisa n’umuriro, ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo” (Ibyak. 2:1-3).

- Nituba dushaka impano z’Imana cyangwa imigisha yayo, twihanganire amafarashi turi kubona mu buzima bwacu bwa buri munsi. Dutumbire Yesu wenyine, ni we banze ryo kwizera kwacu. Dusiganirwe aho dutegekwa (Abaheburayo 12: 1-2). Imana ibahe umugisha. Amen.

Mwari kumwe na Pastor Desire Habyarimana ubakunda, akabifuriza amahoro y’Imana.