Nowa yatunganaga rwose mu gihe cye !

“Nowa yari umukiranutsi, yatunganaga rwose mu gihe cye, Nowa yagendanaga n’Imana”. Itangiriro 6: 6. Aya magambo aratangaje cyane bitewe n’igihe Nowa yari arimo. Ku mutwe w’icyo gice haranditse ngo “ Abantu bahinduka babi cyane” .Cyari igihe cy’ubuhenebere nkuko tubisanga mu itangiriro 6: 5 -8

“Kandi Uwiteka abona ko ingeso z’abantu zari mbi cyane mu isi, kandi ko kwibwira kose imitima yabo itekereza ari kubi gusa iteka ryose. Uwiteka yicuza yuko yaremye abantu bo mu isi, bimutera agahinda mu mutima. Uwiteka aravuga ati: “ nzarimbura abantu naremye, mbatsembe mu isi uhereye ku muntu n’inyamaswa n’amatungo n’ibikururuka n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere kuko nicujije yuko nabiremye“. Ariko Nowa agirira umugisha ku Uwiteka. Imana ishimwe cyane.

Ariko ngo nubwo cyari igihe kibi , aho abantu bakora ibyaha by’indengakamere, ngo Nowa we ntibyamubuza gukomeza kuba umukiranutsi, utunganye mu gihe cye, ugendana n’Imana. Imana ishimwe cyane. Hari indirimbo ivuga ngo “ Nta kubaho, nta n’urupfu nta nabadayimoni, nta bya none , nta bizaza byazantanya na Yesu” Imana ishimwe.

Ubundi tumenyereye ko umuntu akiranuka kuko ari kumwe na bene se babimufashamo, cyangwa kuko ari igihe cyo kwera kw’imitini, abantu bose batwaye bibiliya, ariko naho abantu bose bahinduka babi, naho abantu bose bakwihakana Imana, naho ibihe byahinduka bibi ibyitwaga ibyaha abanyamahanga bakabyeza bakabyita amazina abihindura byiza, birashoboka ko wehoho muntu w’Imana wakomeza kwera no gukiranuka mu gihe cyawe. Imana ishimwe cyane.

Nubwo Bibiliya itinjira mu bisobanuro cyane ariko ngo isi yari yononekaye mu maso y’Imana , ngo yuzuye urugomo, ngo abantu bononnye ingeso zabo mu isi. Iyo witegereje ibihe turimo sinziko wabona itandukaniro ry’icyo gihe n’iki gihe turimo ariko icyampa nanjye ngashobora gutungana mu gihe cyanjye. Icyampa ngashobora kugendana n’Imana yanjye.

Umuririmbyi akavuga ngo: “ Nutumbira Yesu uzaba nkawe, bose bazamenya ko ubana nawe, bareke ubugome bitabe Yesu”
Bitewe nuko Nowa yari atunganye mu gihe cye, Imana yahisemo no kumukoresha mu byo yari igiye gukora kandi arumvira. Yesu adushoboze.