No mu mibabaro yacu, Imana ikeneye ko tuyigirira ikizere

Nari nizeye ubwo navugaga nti “Narababajwe cyane.” Zaburi 116:10
Aha hameze nk’aharimo urujijo ukuntu umuntu ababazwa yarangiza akanagira kwizera. Ubundi mu bintu bikamura kwizera k’umuntu rimwe na rimwe akanatakariza Imana ikizere harimo n’imibabaro.

Kubera ko muri kamere muntu habamo kwibagirwa ikimubayeho kigakabya cyose kimwibagiza ibyabanje, ni ukuvuga iyo umuntu ababaye yibagrwa iminsi yishimye, kimwe nuko iyo yishimye yibagirwa iminsi yababaye. Dawidi yanyuze muri byinshi ariko ashimira Imana ngo yakijije ubugingo bwe urupfu, amaso ye Imana iyarinda amarira n’ibirenge bye ibikiza kugwa, ahita afata icyemezo aravuga ngo nanjye nzagendera mu maso y’Uwiteka mu isi y’ababaho. Zaburi 116:8-9

Ageze hapfo ari nayo magambo twatangije nibwo yavuze ngo nari nizeye ubwo navugaga nti ‘’Narababajwe cyane.’’ No kumenya igihe uhagazemo ukumva ugifitiye Imana icyizere ntuyivuge nabi mu mibabaro, ukamera nka Dawidi mu mibabaro ye kuburyo n’igihe yatuza akanwa ke akavuga ko ababaye ariko yari agifitiye Imana icyizere.

IKi kizere nicyo cyatumye Yobu akomeza kuba umwizerwa mu maso y’Imana, kuko nubwo yababajwe cyane ariko yafashe icyemezo cyo kutikuraho kuba inyangamugayo, bamushyiriye amakuru akurikiranye abana be bapfuye, amatungo. Ibintu byose bishize, arahaguruka ashishimura imyambaro ye, aravuga ati navuye mu nda mama ntacyo nambaye ni nako nzayisubiramo, Uwiteka niwe wabimpaye none arabyisubije. Izina ry’Uwiteka rishimwe. Yobu 1:21

Urabona ko ntibyamubujije kubabara kuko ntiwareka kubabara ibikubabaza bihari, ariko ube nka Dawidi n’igihe usubiramo imibabaro yawe, ube ugifitiye Imana icyizere.
Akenshi abantu bigisha abandi ko bivuguruzanya gucika intege ngo unagirire Imana icyizere, bakakubwira ko udakwiye kugaragaza umubabaro wawe, ariko sibyo wababara ukanabivuga ko ubabaye ariko muri byose izina ry’Uwiteka rigakomeza gushyirwa hejuru.

Dawidi yabanje gushyira imbere kugirira Imana icyizere, ikindi ko Imana yumva amasengesho ye, ikindi yasobanukiwe ko Imana itatubuza gusuka amaganya yacu kandi igakomeza kudukunda.

Bijya gusa no kuri Yobu igihe yageragezwaga yishingikirije ku Mana nibwo yavugaga ati ‘’ Ntabwo nasubiye inyuma ngo mve mu mategeko yategetse, Ndetse amagambo yo mu kanwa kayo yambereye ubutunzi, Bundutira ibyokurya binkwiriye.’’ Yobu 23 :12

Mbese no mu mibabaro ye, Yobu yari akibona ko Imana ikwiye kugirirwa ikizere kuko ni nziza, ni urukundo, ishoborabyose, niyo ifite ubuzima bwe mu biganza byayo kandi ifite umugambi mwiza, ibi nibyo byatumye akomeza kuba umwizerwa nubwo yanyuraga mu bihe bikomeye. Nshuti ntabwo mu mibabaro yawe ari igihe cyo gutuka Imana,oya, ahubwo komeza uyigirire ikizere. Igihe uyivuga kibe n’igihe cyo kwatura kwizera kwawe, Imana iguhe umugisha, Amen.