No mu buryo bw’Umwuka wategura ejo hawe!

Kwizera niko kwatumye Nowa atinya Imana amaze kuburirwa nayo iby’ibitaraboneka, akabaza inkuge yo gukiza abo munzu ye, ariyo yacishije iteka ry’abari mu isi, aragwa gukiranuka kuzanwa no kwizera Abaheburayo 11:7

Nowa ntabwo yari azi neza niba koko hazabaho kurimbuka kw’isi, cyakora kuko yumvise Imana ivuga ibyo kurimbuza isi umwuzure, yemeye kuyumvira, Imana imuhereza ikerekezo hamwe nuko azabyitwaramo Nowa arabyemera.

Mugihe umwuzure wari utaraza, Nowa yagiriye Imana ikizere yemera guhindura uburyo bwo kubaho ahubwo agendera ku murongo Imana yamuhereje. Nowa ntiyari azi neza ko ibyo bizaba ariko yari yarumvise Imana ivuga arangije arizera.

Nowa yari umukiranutsi w’Imana, igihe cye cyose yakimaze yumvira icyo imubwiye. Mu byukuri yagendanaga n’Imana. Ninayo mpamvu Imana nayo yamugiriye ikizere igatangira kumubwira ibigiye kuba mu isi.

Imana yamutegetse kubaza inkuge kugira ngo azabashe kurokora abazumva imiburo bose hamwe n’abo munzu ye ndetse n’inyamanswa, Nawe ntiyigeze ashidikanya ahubwo yakoze icyo Imana imubwiye.

Buri kimwe cyose yakoraga ku nkuge yabaga yakibwiwe n’Imana, intambwe kuyindi niyo yamuyoboye uburyo inkuge igomba kubakwa. Kuberako yagendanye n’Imana kandi akayumvira muri byose byahinduye ejo he kuba heza, ubwo umwuzure wabaga mu isi abantu bose bari muri iyo nkuge barapfuye ariko Nowa n’abandi bose bemeye kwinjiramo bararokotse.

Uyu munsi ntawakwemeza neza ko ejo he ahazi, akenshi nk’abantu tubara ibya none.
Ubusanzwe ejo hategurwa none.

Inkuge ya Nowa uyu munsi turayigereranya n’agakiza Imana yatanze kubuntu ariko hariho abatarigeze bagahereza agaciro bahitamo kwikorera ibyo bishakiye, nyamara abo kwa Nowa nabo bari bazi ko Nowa yivugira iby’uwo mwuzure ntabizigera bibaho, ariko igihe cyarageze birasohora.

Agakiza karatanzwe ku buntu kandi umuntu wese yarakwiriye kukemera, nibwo buryo bwiza bwo gutegura ahazaza heza, kuko ubwo urugi ruzaba rukinzwe nta muntu numwe uzemererwa kongera kwinjira kuko amahirwe yo kwihana no gukizwa azaba yaratanzwe abantu bakayirengagiza.

Niyo mpamvu umunyabwenge akwiriye kumenya igikwiriye kugira ngo ejo he habe hameze neza.

Ukwiye guhora wegera Imana Imana ukajya usenga ugira uti ‘’Mwami ndashaka kugendana nawe, nyigisha, fungura amaso yanjye kugira ngo mbashe kumenya icyo unyifuzaho.’’ Ugasaba Imana Ikakwereka uko ugomba gutegura ejo hawe. Ukemera kuba umugaragu mwiza ugandukira shebuja. Humura nubikora neza nawe azakubwira ijambo ryiza kuri wa munsi, Imana ikubashishe mu izina Yesu, Amen.