Ninde wadutandukanya n’urukundo rwa Kristo?

“ Ni nde wadutandukanya n’urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cyangwa ni ibyago, cyangwa ni ukurenganywa, cyangwa ni inzara, cyangwa ni ukwambara ubusa, cyangwa ni ukuba mu kaga, cyangwa ni inkota? Abaroma 8:35

Oya, ahubwo muri ibyo byose turushishwaho kunesha n’uwadukunze, kuko menye neza yuko naho rwaba urupfu cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika,cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaba, cyangwa abafite ubushobozi, cyangwa uburebure bw’igihagararo, cyangwa uburebure bw’ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu.Abaroma 8:37-39

Abantu benshi iyo baguye bakava mu gakiza cyangwa se mu rukundo rw’Imana bajya bagerageza gutanga impamvu yatumye bagwa bakava mu nzu y’Imana, bamwe bati nabonye nabo dusengana badakijijwe, abandi bati Pasitori yandebye nabi, abandi bati nanjye nkeneye kurya kuby’isi nk’abandi.

Hari nuwo usanga atukana cyangwa arwana , kandi avuga ko akijijwe, wamubaza impamvu akakubwira ngonawe ari wowe, ntiwakwihanganira agasuzuguro kageze aha!” Yesu adutabare.

Basogokuruza batubanjirije mu byo kwizera bagiye batwereka koko ko nta mpamvu nimwe yo kudutandukanya n’urukundo rw’Imana. Njya nsoma amateka ya Moridekayi, nkabona ukuntu yanze gupfukamira Hamani, mu gihe abandi bantu bose b’ibwami babaga bapfukamye, ariko we ngo abasobanurira ko ari umuyuda kandi umuyuda ntiyagombaga gupfukamira ikindi kintu icyo aricyo cyose uretse Imana. Yesu ashimwe cyane

Cyane ko yari umunyagano, akora ku irembo ry’ibwami, byari bihagije ngo atinye ariko asanga nta mpamvu nimwe yo kumutandukanya n’urukundo rw’Imana. Yesu ashimwe cyane. Yirindaga ikintu cyatuma umubano we n’Imana uhagarara.

Mu rwandiko rwa Paulo yandikiye abaroma avugamo aya magambo akomeye akurikira:

kuko menye neza yuko naho rwaba urupfu cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika,cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaba, cyangwa abafite ubushobozi, cyangwa uburebure bw’igihagararo, cyangwa uburebure bw’ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu” Abaroma 8:37-39

Uyu munsi wari ukwiye kwongera kwibaza icyagutandukanije n’urukundo rw’Imana, cyangwa se icyakuvanye ku Mana, ukongera ukayigarukira mukagirana amasezerano mashya.

Ese baragukangishije ngo barakwirukana ku kazi bituma uva ku Mana, ese wageze mu gihugu uturana n’abantu batubaha Imana wumva utabigumamo wenyine? Ese wabonye imyaka ibaye myinshi wihanganye uhitamo kuva ku Mana? Ese baragututse? Yesu aturengere kuko uhereye kuri iri jambo ry’Imana, nta mpamvu nimwe wabona yo kugukura mu rukundo rw’Imana kuko turushishwaho kunesha n’uwadukunze.

Mbifurije kuguma mu rukundo rw’Imana

 Alice Rugerindinda