Nimuze dutabaze ijuru

1 Samuel 11: 1-9

- Imana ntabwo icura nk’umugore ushaje.
- Imirimo ya Yesu ntabwo yarangiye igihe yazamukaga arenga ibicu
- Data arakora kugeza na n’ubu
- Imana ntabwo ari ingome ahubwo ikunyuza mu mibabaro kugira ngo niguha umugisha uzorohe, uzafashe n’abababaye.
- Aho wajya hose Imana itakinguye ntacyo wabona kuko Nawomi yagiye i Mowabu ahunze inzara; agezeyo asanga naho agiye ariko bimeze ariko guma mu murwa niho uzabonera kugira neza kw’Imana
- Ntabwo Imana yacuriye kuri runaka komeza uyigirire icyizere.
- Hari ibintu Imana ijya ihereza abantu baba bugufi bwayo

1 Samuel 11: 1-9
"Nahashi Umwamoni arababwira ati"Niba mwemera ko mbanogora amaso y’iburyo tuzasezerana, mbihindure igitutsi ku Bisirayeli bose."
Abakuru b’i Yabeshi baramubwira bati"Ube uturetse iminsi irindwi, kugira ngo dutume intabaza zigende igihugu cya Isirayeli no mu ngabano zacyo zose. Nuko niharamuka habuze uwo kudutabara tuzagusanga."
Nuko intabaza zijya i Gibeya kwa Sawuli batekerereza abantu ayo magambo. Abantu bose batera hejuru n’ijwi rirenga, bararira.
Nuko babwira za ntabaza bati"Muzabwire ab’i Yabeshi y’i Galeyadi muti ’Ejo ku gasusuruko muzatabarwa.’ " Nuko intabaza zirara zibibwira ab’i Yabeshi baranezerwa. "

- Imana yakoresheje Sawuli ngo atabare abantu b’ i Yabeshi y’ i Galeyadi
- Hari igihe Imana iguteza ibibazo kugirango ikubone. Zaburi 83: 17
"Wuzuze mu maso habo ipfunwe ry’igisuzuguriro kugira ngo bashake izina ryawe Uwiteka."
- Imana izaboherereze intabaza
- Imana izarengere ingingo zanyu mwe kuzanogorwamo amaso mu buryo bw’umwuka

- Ese ntamuntu wadutabara; twahawe iminsi irindwi yo gutabaza nitudatabarwa muzadukuremo amaso
- Hari Imana itabara
- Ejo ku gasusuruko tuzatabarwa
- Satani afite gahunda yo kutugota; kudukuramo amaso ariko Imana izadutabara ejo kugasusuruko

Imana iboherereze ubutabazi mu izina rya Yesu, Amen
Ibihe byiza

Ev Muvunyi Hypolite