Nimutabare, abana bari mu kaga! - Eveline Simonnet

« Nta cyantera umunezero waruta uwo kumva ko abana banjye bagendera mu kuri » - 3 Yohana 1 : 4

Muri iki gihe umwanzi Satani yasutse byinshi byangiza abana. Umwanzi afite umugambi wo gukura abana bacu mu mugambi w’Imana, ndetse uko tugenda turushaho kurangara no guhuga ni ko arushaho kubona urwaho rwo kubangiza. Ababyeyi bamwe bashwana n’abana babo bibwira yuko ari cyo kizatuma bikosora, abandi baramanjiriwe. Twakora iki? Reka tujye inama!

Ikibabaje ni uko abana bacu banyura mu ngorane nyinshi. Kugira ngo abana bacu batere imbere mu buzima, bakeneye inkunga yacu, ariko by’umwihariko bakeneye urukundo rwacu rwimbitse.

Mbese twakora iki ngo tubafashe, aho gushyamirana na bo kandi nta mumaro bifite?

Inama zacu no kubakomeza ntibyabafasha mu buryo bukwiriye, kuko kugira ngo bamenye amakosa yabo ni ngombwa ko bigererayo ubwabo.

Kubafungura amaso gusa no kubereka ko bitwara uburyo buhabanye n’ubushake bw’Imana, bishobora kubafasha kumenya ko ibi ari yo ntandaro y’ibibazo bahura na byo mu buzima, kandi ko uko kugoma kubaganisha mu bibazo batazikuramo.

Uko kurorongotana gutuma abana bagira ubuzima bubi, kukabazika, kukabagabaniriza iminsi yo kubaho ndetse kukabegereza imbaraga z’umwanzi.

Ni byiza ko bamenya yuko iyo bavuye mu burinzi bw’imbaraga z’Imana, ndetse iyo batirinze, baba bakinguriye imbaraga z’umwanzi. Igituma umwanzi abarwanya ni uko baba batirinze, kandi ibyo birabangiza. Nguko uko babayeho!

Uko ni ko bamwe bisanga baguye mu rwobo... Kugira ngo bave muri uwo mwijima, ni ngombwa ko bagira inyota nyinshi y’Umucyo! Ni ngombwa ko bashyiramo ubushake, bakifuza kugaruka mu nzira nziza. Ntibyoroshye...

Igihe cyose umusore cyangwa inkumi badafite ubwo bushake, kandi igihe cyose bataramenya ko bagendera inyuma y’ubushake bw’Imana, bahora mu buzima bwo kurorongotana.

Uruhare rwacu rero ni ukubamenyesha ubwo burinzi bw’Imana, no kubasengera ngo amaso yabo ahweze bamenye inzira kandi bagire ubushake bwo kuyikurikira. Twifatanye rero dusengere abana bacu, kugira ngo Imana iboherereze imbaraga bakeneye ngo basubirane ibihe byabo bya mbere.

Imana igarure ibihe byiza, amahoro, kwihangana, kuruhuka n’icyizere mu mitima y’abana bacu yashenjaguwe, kugira ngo batagoma cyangwa bakaba abanyabute, ahubwo ngo bakingure imitima yabo yakire ubuntu bw’Imana!

Eveline Simonnet