Nimusogongere mumenye yuko Uwiteka agira neza, hahirwa umuhungiraho- Zaburi 34:9

Mbese wari wamenye neza ko Uwiteka agira neza?Hari cyo yari yagukorera ugasanga ko iyo neza ye itandukanye n’iy’abantu? Yee Imana igira neza kandi ntawarondora ineza yayo

Dawidi yabihishuriwe n’Umwuka Wera aravuga ngo" Nimusogongere mumenye yuko Uwiteka agira neza, Hahirwa umuhungiraho. Zaburi 34:9

Gusogongera ineza y’Imana ni iki? ni ukugirana ubusabane n’Umwuka wera, no gusenga ubudasiba, no gusoma Ijambo ry’Imana ndetse no kugendana nayo wicishije bugufi.

Ikibazo duhura nacyo nk’abakristo nuko umubare munini w’abakijijwe bahungiye ku Mana ariko batarasogongera ku neza y’Imana ngo bamenye neza uburebure n’ubugari bw’ububasha bwayo.

Aba basore batatu Seduraka, Meshake na Abdenego bahinduwe ibyamamare nuko bari barasogongeye ku neza y’Imana bibatera kudatinya itegeko ry’umwami Nebukadinezari bemera guhara amagara yabo kubera bwa buryohe bari barasogongeye bw’ineza y’Imana. Ubu buryohe ndimo mvuga si wowe wenyine buryohera ahubwo bugomba kuryohera n’abagukikije bose nibwo butuma tuba umunyu w’isi kandi ni nabwo butuma tuba umucyo w’isi tukamurikira abari mu mwijima.

Hari bamwe bahungira ku Mana ndetse bakanayizera ariko mu by’ukuri batarasogongeye ku neza yayo(batarinjira ibwina muri yo) . Bene abo iyo imiyaga ije cg se iyo igihe cyabo cyo kugeragezwa kije, bava mu byizerwa vuba bamwe bagatangira kwicuza impamvu bakijijwe abandi bo bahita basubira muri Egiputa(mu byaha)bahozemo mbere yo gukizwa

Impamvu ni uko ubusanzwe igitera umukristo gushikama no gukomera mu bigeragezo ni uburyohe bw’icyo yasogongeye mbere, n’uburyohe bw’Umwuka Wera asiga ijambo ry’Imana riba muri twe!! Halleluyahh Dawidi yabivuze neza ati: Nabikiye ijambo ryawe mu mutima wanjye kugira ngo ntagucumuraho." Zaburi 119:11

Musogongere Mumenye yuko Uwiteka agira neza. Hahirwa umuhungiraho!!

Mugire Amahoro y’Imana n’icyumweru cyiza!!

Evangeliste Shema Prince