Nimugende mwigisha muti" Ubwami bwo mw’ijuru buri hafi"

Matayo 10: 7 Nimugende mwigisha muti" Ubwami bwo mw’ijuru buri hafi"

Ni byo koko ubwami bw’Imana buri hafi iyo dukurikije ibyanditswe byera dusanga ibyahanuwe byose byarasohoye hasigaye impanda yonyine. Ijambo ry’Imana muri Matayo 24:38-44 haratubwira ngo, uko iminsi ya Nowa yari iri niko kuza k’Umwana w"umuntu kuzaba , kuko nkuko bari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, bararyaga, banywaga, bararongoraga, barashyingiranaga, bageze umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge, ntibabimenya kugeza ho umwuzure waziye ukabatwara bose.

Ni nako kuza k’Umwana w’Umuntu kuzaba. Abantu bahugiye mu by’isi Imana barayimuye nta mwanya bakiyifitiye, hari byo bimitse aho usanga umuntu abyuka, akoga akarya akagenda muri gahunda ze akirirwa akora ibyaha bitandukanye bwakwira akaryama, bukira bugacya. Akabaho yumva yihagije cyangwa yibeshejeho. Ejo ibyago byaza akibuka Imana cyangwa se ntanagirirwe ubuntu bwo kuyibuka agahura n’impanuka akaba ararimbutse. Hora witeguye kuko ntuzi igihe ufite hano kw’isi turi abashyitsi n’abimukira.

Umuririmbyi yararimbye ati iminsi yo kubaho kwanjye Imana iyifite mu biganza. Ese ko iminsi yacu ataritwe tuyigengaho, ko iyo bukeye tuba tutazi ko bwira bene data twakwiyegereje Imana. Bibiliya iratubwira ngo Icyo gihe abantu bababiri bazaba bari mu murima, umwe azajyanwa undi asigare, abagore babiri bazaba basya ku rusyo umwe azajyanwa undi asigare. Mbega akaga wee umuriribyi wundi nawe aravuga ati tunganira Imana.

Ijambo ry’Imana riratubwira ngo Mube maso kuko mutazi umunsi n’isaha. Mu gihe cyashize muri America habaye umuyaga mwinshi wangiza byinshi cyane ama miliiyoni arahatakarira benshi barahagwa, ese ko ari igihugu giteye imbere bazi no kumenya imihindukire y’ikirere kuki batashoboye guhagarika iyo miyaga cyangwa ngo bahungishe abantu ingaruka zibe nke?

Mu Rwanda naho habaye imvura nyinshi yangiza byinshi. Si aho honyine hari henshi muri ino minsi hari mu bihe nkibyo. Ese ntacyo twumvamo bene data? Ababyeyi barica abana barica ababyeyi,abavandimwe baragambanirana, mu Itorero ry’Imana ari naho urubanza ruzatangirira ibintu ni amayobera, umuntu yibaza nimba abantu bakijijwe by’ukuri bikamuyobera. Akagambane ni kenshi, kutubahana ni kwinshi,abato ntibacyubaha abakuru, harayobora kamere n’amarangamutima gusa gusa... Yesu tabara hembura umurimo wawe hagati yo muri iyi myaka.

Bene data mureke tube maso twe kugwa mu mutego w’umwanzi ushaka kutubuza ijuru ngo kuko umugambi we ni ukwiba, kwica no gusenya. Twibuke ko ijuru ari irembo rifunganye, twibuke kandi ko tugomba guhora twiteguye ntituzabe nkaba bakobwa babapfapfa. Ijambo ry’Imana mu Byahishuwe riratubwira ngo hahirwa abamesa ibishura byabo kugirango bemerwe kwegera cya giti cy’ubugingo, kandi banyure mu marembo binjire muri rwa rurembo.

Narangiza ngusaba niba utarakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza wawe, uyu ni umwanya uhawe mufungurire umutima yinjire akubere Umwami n’Umukiza. Niba nawe wari waravuye mu byizerwa akanya ni akanya kawe ko kongera kwiyuzuza n’Imana mugasubirana ubusabane kuko ntacyo ufite uzireguza ni wowe wenyine uzayihagarara imbere, uwaba yari aciste intege nawe subizwamo imbaraga Yesu aravuga ngo yemwe abarushye n’abaremerewe ni muze munsange ndabaruhura. Twese dufatanye dusenge iri sengesho.

Mwami Yesu tumenye ko uzagaruka duhe kuba maso mu buzima bwacu bwa buri munsi tutazatungurwa amen!

Edith Umugiraneza