Nihe wavana ubushobozi bwo gukora ibyo Imana iguhamagariye?

Soma: 2Abami 2,8-14
Yesu yemereye abamwizera ubushobozi agira ati:’‘Icyakora abamwemeye bosebakizera izina rye yabaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana (Yohana 1, 12)’’.kandi unyizera azakora imirimo iruta iyo nakoze (Yohana14,12).
Ijambo Ubushobozi, rivuga nanone imbaraga cangwa ububasha.

Amazina yaba bagabo bavugwa muri iyi nkuru ajya gusa ariko ntasobanura kimwe

Eliya : Imana yanjye ni uwiteka.
Elisa : Imana yanjye ni agakiza.

- Ugutandukana kwabo Eliya yagerageje kumubwira gusigara Girugali , Beteli, i Yeriko, Yorodani Elisa aranga. Ahahatatu habanza habaga amashuri y’abana b’abahanuzi. Igihe bamubwiraga ko shebuja ari bumukurwehoyarashubije ati nimuceceke nanjye ndabizi, bivuze ko kubana na Eliya hari ubushobozi byamuhaye bwo kumenyaibigiye kuba.

-Eliya yamubwiye kugira icyo amusaba, Elisa amusaba imigabane 2 y’umwuka umurimo.
- Imigabane 2 y’umwana w’imfura (Gutegeka kwa kabiri21,17) yari yemewe mu Bisirayeli. Umwana w’imfurayagombaga kwita ku bavandimwe be bose. Ibyo yasabye yarabihawe Eliya yakoze ibitangaza 7 Elisa akora 14.
Icyanyuma cyabaye yarapfuye; umuntu yaguye ku magupfwa ye akazuka.
- Yamusigiye Umwitero bivuga Ubutware; niwo yakubise mu mazi abaza aho Imana ya Eliya iri.

Elisa ahamagarwa yatewe umwitero yawukubise amazi aratandukana . Tubona imbaraga z’Imana zitandukanyaamazi inshuro 4( Inyanja itukura mu gihe cya Mose, Yorodani mu gihe cya Yosuwa, Eliya agabanyamo Yorodani naElisa nawe arayigabanya.

I.AHO UBUSHOBOZI BUTURUKA

Ubushobozi (ubutware) buva ku Mana bufite imiyoboro bunyuramo myinshi ariko nahisemo kuvuga kuri 3, Aho imbaraga zo kudushoboza ziva:

• Ijambo ry’Imana
• Amasengesho
• Kwizera

Tubona ko Luther nawe ubushobozi bwo kugorora Itorero yabushingiye kubintu 3: Sola fidei( kwizera konyine), SolaScrupture (Ibyanditswe byonyine), Sola Gratia( Ubuntu bwonyine). Nasanze ibi 3 navuze bifite imbaraga zatuma umuntu w’Imana akoreshwa nayo muburyo butangaje. Naho yaba ari umuntu usanzwe,utamenyekanaga, Imana imuhindurira amateka. Ijambo ry’Imana: (Abaheburayo 4,12) Ni rizima ricengera mu muntu rikagera mu mahuriro y’ubuzima n’umwuka.

Rikura umuntu mu byaha rikamugira umukozi w’Imana; rihindura imibereho y’umuntu, risubiza umuntu mo intege, ritanga ijambo kutarigiraga, ribesha munzu utayigiraga, rikura umusinzi mukabari rikamugira umuvugabutumwa, rikura umuntu muburaya rikakugira umuririmbyi mwiza, rikura agahinda mu mutima rigashyiramo Umwuka Wera n’ibyishimo, rikura ishavu mu mutima rigashyiramo amahoro.
Yosuwa 1,5 yagombaga kwitondera Ijambo ry’Imana kugira ngo abashe kuyobora Abisirayeli neza.

Ijambo ry’Imana rifite ububasha abantu badatekereza kuko ritanga icyerekezo cy’ubuzima kuko rimurikira inzira umuntu (Zaburi 119:105). Wakora iki kugira ngo ugire Ijambo muri wowe? Wagira igihe gihagije cyo kurisoma nokubana na ny’ir’ijambo cyane cyane mu masengesho. Uzaba ugize neza ni uryitaho.

Gusenga: Kugirango abigishwa bazashobore umurimo Yesu yabasabye kurindira icyo Data yabasezeranyije,bagombaga gutegerereza mumasengesho kugira ngo bahabwe imbaraga(Ibyakozwe n’Intumwa 1,8).

Bibliya iravuga ngo dore Eliya yari umuntu umeze nkatwe kubwo gusenga ahagarika imvura arongera arasengaimvura iragwa (Yakobo 5,17). Daniyeli na bagenzi be bahishuriwe inzozi z’umwami kubera gusenga kandi abandibyabayobeye. Gusenga harimo imbaraga zidasanzwe kuko kwakijije Abayuda amaboko ya Hamani. Gusengakwahaye Hana umwana. Gusenga kwakuye Pawulo na Silas munzu y’imbohe. Burya ntawukina asenga, kusengagutanga ubushobozi. Abantu babaye ibirangirire mu murimo w’Imana n’abantu bakundaga gusenga Imanaibambika ubushobozi budasanzwe. Ni ubu ubigerageje bihindura imibereho ye. Tangira usenge urebeimpinduka ziba mumibereho yawe.

Gusenga bijyana no kwizera iyo usenga ugomba kwiyemeza kubeshwaho no kwizera.
Kwizera : Abantu Imana yagiye ikoresha babaga ubusanzwe ari abanyantege nke, ariko iyo bamaraga kuvuganan’Imana bagasenga bakizera ibyo ibabwiye bahindukaga bashya bagakora ibitangaza bikomeye.

Muri abo tubonamo Gideyoni wari umunyabwoba kuko yasekuraga ingano ngo azihishe abanzi, ariko Imanayamuhaye ubushobozi bwo gutinyuka akiza abisrayeli ( Abacamanza 6-7).

Petero na Yohana bakiza ikirema ku rusengero nta kindi bakoresheje kitari ukwizera (Ibyakozwe n’Intumwa3). Yesuyaravuze ngo umwizera azakora imirimo iruta iyo yakoze( Yohana14,12). Tangira none uzamure kwizera kwawe,Yesu yiteguye kugukoresha. Igituma abantu badakoresha ukwizera batinya ko babaseka, iyo ibyo bavuze bitabaye,ariko Yesu yavuzeko dufite kwizera kungana na kabuto ka Sinapi umusozi wakurwaho. Imirimo ikozwe mu kwizerantijya yihishira.

II.NI GUTE WAMENYA KO IMANA YAGUHAYE UBUSHOBOZI?

Uhabwa Impano z’Umwuka Wera (1Abakorinto 12,6-8), tuzinjira mu mirimo inyuranye ( Abefeso 4:11), ibtangazabizakoreka, abarwayi bazakira, imyuka mibi izahunga.
Ni iki cyatumaga abantu bakurikira Yesu? Ni uko yari afite ubushobozi.
Ubushobozi bwe yabukuraga ku Mana; bwagaragariraga ahantu habiri : 1) Ijambo ry’ Imana (yigishaga afiteubutware ntase n’abanditsi).

2) Ibitangaza(yasubizaga ibibazo abantu babaga bafite, bashonje yarabagaburiraga, divayi yashira akabaha iyindi,umuhengeri wabatera akawucececyesha, abarwayi akabakiza).

Zimwe mu ngero z’abahawe ubushobozi bari abantu basanzwe:

1. Mose yahawe ubushobozi butandukanye n’ubwo abapfumu ba FARAWO.
2. Yosefu : Yasobanuye inzozi z’umwami avuye muri Gereza.
3. Mukristo yakingiranywe atazi ko afite urufunguzo (ubushobozi).
4. Ezira kuri Ahava yasenze Imana ngo ibereke inzira.

Ubushobozi buzagaragarira he?

1. Ibyo ukora bizazana impunduka aho uri.Abantu
2. uyoboye bazamenya Imana, abihana baziyongera.
3.Nabatizera bazahamya ko uri umukozi w’Imana.
4.Imana nayo igutangire ubuhamya nkuko yabutangiye Mose.

Ni ubwo bimeze gutyo Imana ntabwo imenyerwa, umukriranutsi agomba kubeshwaho no kwizera ariko iyo asubiyeinyuma Imana ntabwo imwishimira (Abaheburayo 10,38).

III. IBYEREKANA KO UBUSHOBOZI BWASHIZE

1. Icyaha: Urugero rwa Samusoni rutwereka ko imbaraga zishira bitewe n’icyaha (Abacamanza 16,20).
2. Kutegera Imana ukadamarara : Mose yatwikiraga mu maso kubera yabaga yahuye n’Imana akarabagirana mumaso abantu ntibabashe kuvugana nawe, ariko niyo yatindaga gusubira ku musozi ubwiza bwa mushiragahoabantu ntibabimenye kuko yabaga yitwikiriye.

Kutagendera kuri gahunda y’Imana: Abayoborwa n,Umwuka w’Imana nibo bana b’Imana (Abaroma 8,14). Tubonaumuhanuzi w’umusore utaragendeye kuri gahunda y’Imana ayobejwe ni umuhanuzi w’umusaza intare yaramwishe.

Mu gusoza:

Ukeneye ubushobozi bwo kuguhindura, bwo kuba ukenewe muri société urimo. Ukeneye ubushobozi bwoguhindura abandi. Tangira wigwizeho Ijambo ry’Imana, usenge, ugire kwizera byose bizaba bishya. Uzaba igisubizokibibazo bigukikije. Amen.

Pastor Jean Baptiste MUGIRANEZA
Tél.+250788614833