Nigeriya: Impunzi z’abakirisitu zahunze Boko Haram zibuzwa kubona imfashanyo z’ibiryo kubera ko ari abakirisitu

Abakirisitu bahunze inyeshyamba zo mu mutwe wa Boko Haram muri Nigeriya babuzwa kubona imfashanyo z’ibiryo bagenewe n’imiryango ishingiye ku idini ya isilamu nkuko byatangajwe n’umuryango ukurikirana uburyo abakirisitu bakorerwa akarengane.

Uko Boko Haram ikomeza kwigarurira uduce tumwe na tumwe mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa sahara, abarenga miriyoni 2 bahunze ingo zabo mu myaka 8 ishize izi nyeshyamba zitangiye ibikorwa byo kwibasira abakirisitu. Umuryango wa gikirisitu uharanira uburenganzira bwa muntu watangaje ko muri Nigeriya abarenga miriyoni na Magana inani bahunze ingo zabo.

Mu gihugu hubatswe inkambi z’impunzi ahantu hatandukanye kugirango izi mpunzi zibashe kubona ubutabazi bw’ibanze burimo, ibiryo, imyambaro, amazi, n’imiti.

Guverinoma ya Nigeriya yakoze ibishoboka ngo irengere abaturage muri 2014 na 2015, ariko biza kugeraho hazamo ivangura ryakorwaga n’imryango yakoraga ibikorwa by’ubufasha nkuko byatangajwe na Musenyeri William Naga utuye muri leta ya Borno, yavuze ko iyo bamenye ko uri umukirisitu bataguha amafunguro, bakavuga ko izo mfashanyo zitagenewe abakirisitu.

Mu kiganiro yagiranye na Christian Post Emily Fuentes ushinzwe itumanaho mu muryango ukurikirana akarengane gakorerwa abakirisitu yavuze ko abakirisitu bahungiye Boko Haram mu majyaruguru ya Nigeriya agace gatuwe n’abayisilamu benshi. Ariko mu guhunga bahunganye n’abayisilamu nabo bagirwagaho ingaruka z’iyo ntambara, bituma ubufasha imiryango y’abayisilamu izana bugenerwa abayisilamu gusa abakirisitu ntibabubone.

Fuentes avuga ko nubwo bidakorwa buri gihe ariko abakirisitu benshi byababaye kenshi babuzwa gufata amafunguro n’ibindi bikoresho by’ibanze bazira ko ari abakirisitu mu nkambi zimwe na zimwe.

Nigeriya iza ku mwanya wa 12 ku isi mu bihugu bigaragaramo akarengane gakorerwa abakirisitu, imiryango itegamiye kuri leta ivuga ko buri cyumweru insengero 5 zigabwaho ibitero mu majyaruguru na Nigeriya.

Christian post.com
Tuyishime [email protected]