Niba utazi ivuka ryawe, nturavuka ukeneye kuvuka ukabona kubaho no gukura

Hari ibyaha abantu benshi banga ukuyeho ko ari n’ibizira mu maso y’Imana, no ku muntu w’imfura rwose bikaba bigayitse. Uzasanga abantu benshi batazi inzira y’agakiza k’Imana, ariko badasambana, batiba, bataroga, badasinda, batarwana, batabeshya n’ibindi.

Ibi rwose birashoboka cyane, ndetse binabaho. Abantu benshi iyo ubabwiye gukizwa bahita bakubarira urutonde rw’ibyaha. Bakakubaza bati: “Njyewe se ndasambana; ndiba…? Sinzi bamwe mubo muvuga ko bakijijwe bakora ibibi biruta ibyanjye?”

Gukizwa ni igikorwa kigira umunsi isaha n’umunota biberaho, ukavuga uti kuva ubu ndakijijwe, neguriye Yesu ubuzima bwanjye bwose. Ibindi ni ubuzima bwa gikirisitu n’imbuto zikwiriye abihannye. Niyo mpamvu udakijijwe atazabona Umwami Imana. Abazabona Imana ni abana bayo, abo itabyaye rero ntibari kuri urwo rutonde.

ABA BANA IMANA IBABYARA RYARI?

Cya gihe bumva ijambo ryayo, bakaryizera mu mutima bakatuza akanwa kabo ko bemereye Kristo kugenga ubuzima bwabo, ako kanya burya impundu ziba zivuga mu Ijuru, baba bibarutse umwana, bagatangira urugendo rwo kumwitaho no kumurera nk’uko n’abantu barera abana babo. Kandi nk’uko mu isi umwana anezeza, mu ijuru ho biba akarusho kuko n’ubusanzwe bahora banezerewe bivuga ko biba ari ibirori bije mu bindi, biba bikomeye cyane.

Yohana 1: 12-13: “Icyakora abamwemeye bakizera izina rye yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana. Abo ntibabyawe n’amaraso cyangwa n’ubushake bw’umubiri, cyangwa n’ubushake bw’umugabo, AHUBWO BABYAWE N’IMANA.”

Mu miryango itandukanye harererwa abana batandukanye, bahavuka cyangwa batahavuka. Umwana uvuka mu rugo iyo yananiranye baramuhana bakagoragoza uburyo bwose bushoboka, niyo byanze abaho nyine bagakomeza kugerageza kuko ari umwana mu rugo. Ariko utari uwo muri urwo rugo mu bihano ahabwa harimo no kwirukanwa rwose nta kidasanzwe kuko si uwabo.

Umuntu wakijijwe ashobora kugira intege nkeya nk’uko umwana ashobora gukosa mu rugo, ariko ntumenya aho yahuriye n’umubyeyi we bakiyunga. Umukirisitu uri mu ntege nkeya rero aruta kure Ngesonziza n’aho yaba akora ibyiza bingana gute.

Uzi impamvu? Ni uko ibyo akora byose abikora kubwe n’amarangamutima ye gusa. Ariko ukijijwe ibyo akora byose abikora kubwa Yesu yizera. Imirimo yose yakorewe inyuma ya Yesu ntaho yandikwa iba ipfuye ubusa mu maso y’Imana. Ariko imirimo yose ikorewe muri Yesu irandikwa kandi ihabwa agaciro kenshi kabone nubwo yaba iciriritse.

Muvandimwe ukeneye kubanza ugakizwa ukegurira Kristo ubuzima bwawe bwose, kuko gukiranuka kwawe kutabereye muri we kuba ari ubusa ntikunashoboka. Abakijijwe ntibabaho kubwabo, babaho kubwa Kristo , n’ibyo bakora byose bakabikorera muri we.

Gukora imirimo myinshi mu rusengero si cyo kimenyetso cy’uwabyawe n’Imana!

Gushaka kumenya byinshi ku Mana no gukora imirimo yayo utarakizwa, bisa no gushakisha kubaho no gukura kandi utaravuka. Ntibishoboka!

Niba nta gihe uzi wagiranye ubusabane na Yesu ukamwemerera kwima nk’Umwami mu buzima bwawe ndetse akakubera umukiza, ukamwemerera ko adahari kubaho kwawe bidashoboka, ntabwo uravuka. Niyo mpamvu wihana kenshi ariko kureka bikakunanira, nturaba uwa Yesu, uracyari uwawe. Ukwiye kubanza ukavuka Yesu akakureresha amata meza y’Umwuka.

Ugerageza gukura, ariko ntibizashoboka kuko utaravuka. Ushaka kwera imbuto kandi utaranabaho. Iki gikorwa kiba mu gihe runaka, ntabwo uvuka ngo usange ukijijwe hanyuma ukomerezeho, kabone n’ubwo waba waravukiye mu muryango uzi Imana, ariko ukwiye kugira igihe cyawe uba uziranyeho na Yesu ko wamwakiriye akakubyara, nk’uko hari igihe wavutse ku mubyeyi wawe usanzwe.

Nk’uko nta mwana utagira aho avuka rero, abatari abana b’Imana bose, babyemera batabyemera ni abana ba satani.

Biteye ubwoba kubwira umuntu ko Se ari satani, ariko ni ukuri kwuzuye utavuka ku Mana avuka kuri satani.

Niba wumva bikubangamiye kwitwa umuhungu/umukobwa wa satani, fata icyemezo wakire Yesu ube umwana w’Imana.

Yohana 8: 44: “Mukomoka kuri so Satani…” Aya magambo yavuzwe na Yesu ubwe. None se tuyahindure? Oya niba utari umwana w’Imana uri uwa Satani n’amaraso ni amwe, nubwo udakora biriya wita bibi ariko burya nta kibi kibaho utakora kereka umubyeyi wawe atabishatse, kuko amaraso ye ni mabi, akora ibibi gusa nta kiza agira, kandi ayo nawe urayafite kuko ni ay’umubyeyi wawe.

Ahubwo uvuka kuri satani akwiye no kuba yiteguye kuraganwa nawe umuriro utazima, kuko umubyeyi w’umuntu niwe umuha umurage n’umunani. Kandi ntawundi murage n’umugabane satani afite utari ugucibwaho iteka no kuba mu muriro ukongora ariko Utica kandi utazima iteka ryose, niho bazaba bakahahekenyera amenyo.
Matayo 13: 50

IYI NYIGISHO NTIHA UBURENGANZIRA ABAKIJIJWE BWO GUKORA IBYAHA NGO NI UKO ARI ABANA MU RUGO.

Ukora nabi wese azabihanirwa, Kuko icyaha cyose ni ubugome kandi ukora icyaha ni uwa satani. 1Yohana : 3:8.

Amahirwe y’abakijijwe ni Yesu wabaye impongano y’ibyaha kubw’igitambo cy’amaraso ye yeza ibyaha by’abamwizera. N’ubwo rero ubwo buntu buhari, si ubwo gupfusha ubusa. Si uburenganzira bwo kwitwara uko umuntu yishakiye, ahubwo butwigisha kureka kutubaha Imana n’irari ry’iby’isi, bukatwigisha kwirinda, no kugira imibereho ikwiriye abihannye. (Tito 2: 11-15)

Ahubwo byari bikwiye gutuma tugira agahinda ka bene wacu bagiye gupfa urupfu rubi gutyo. Uyu mutwaro ni wo Yesu yagize yemera kwitanga kubw’urukundo ruhebuje. Dukwiye gufata urwo rugero rero.

Twebwe ntituzabambwa, ariko mu kubabwiriza ubutumwa bwiza niho hazava ubutabazi bubakiza amaboko ya wa mubi satani wabafashe mpiri abashuka ko nta kibazo ubwo badakora ibi n’ibi bazajya mu ijuru kandi badakijijwe.

Ikindi tuvuge bike dukore byinshi, kuko imbuto nyinshi nziza zihamagarira abantu kuza kuri Yesu kuruta amagambo menshi atagira imbuto nziza. Imana iduhane umugisha!

Vedaste [email protected]