Niba ushaka kwemerwa n’Imana ukwiye kwemera ikiguzi bisaba

Mu by’ukuri kwemerwa ni ikintu kiza mu buzima bw’iyi si kuburyo umuntu avuzeko ari byo abantu hafi ya bose baharanira ntiyaba abeshye, aiko wakwibaza niba umuntu wese wifuza kwemerwa ariko yumva yatanga n’ikiguzi cyabyo. Hari nubwo umuntu yishimira kwemerwa ariko we ntawe yemera, akiyibagiza ko icyo umuntu abiba ari nacyo asarura.

Ese kwemerwa n’Imana birashoboka? Yego birashoboka dushingiye ku byanditswe byera mu ijambo ry’Imana. Ese hari icyo nakora nkemerwa nayo? Yego nabyo birashoboka.

Dusome: Petero aterura amagambo ati “Ni ukuri menye yuko Imana itarobanura ku butoni, ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera. Ibyakozwe n’intumwa 10:34-25

Amagambo dusomye hejuru Petero yayavuze amaze kubona umugabo witwa Koruneliyo we yafataga nk’umunyedini Bibiliya ikavuga ko yubahaga Imana we n’abo mu rugo rwe bose, agakunda gusenga, ikindi nacyo ngo yagiraga ubuntu bwinshi.
Ibyo bintu nibyo byatumye Imana imwitegereza yirengagiza iby’idini n’ibindi byose imutumaho Malayika, Petero abibonye kwiyumanganya ntibyamukundira, aterura ariya magambo twasomye.

Nta mukozi utaba ushaka ko umukoresha we amwemera, kandi nawe ukorera Imana, ese ushaka ko ikwemera? Urasabwa kuyubahana n’abawe bose n’ibyawe byose, ukaba aho ishaka, ukava aho idashaka, ugakunda gusenga, ikindi ukagira ubuntu bwinshi, nibwo uzaba ukoze icyo ishaka niwitondera amategeko yayo. Iyo tuvuze kubaha Imana n’abawe bose, utagira urugo yakwibaza azayubahana na bande? Ariko yubahane n’ingingo zawe zose z’umubiri, n’ibyo utunze byose hanyuma, ukunde gusenga, ugire ubuntu bwinshi uzemerwa nayo.

Wowe kora ibyo ugomba gukora gusa, humura Imana nta yandi marangamutima igira, nta nzika ngo irobanure ku butoni, ahubwo mu mahanga yose iyo ukoze ibyo ushaka irakwemera.

Bibiliya iravuga ngo iyo imigenzereze y’umuntu inezeza Uwiteka bituma atuma n’abanzi be buzura nawe. Imigani 16:7
Mbese ushaka kwemerwa n’Imana? Urasabwa kubaha Imana, ugakunda gusenga kandi ukagira ubuntu bwinshi. Uziko umuntu ashobora gusenga ndetse cyane, ariko atubaha Imana, cyangwa ugakora ibindi ariko ntugire ubuntu, ushobora no kugira ubuntu ariko utubaha Imana, ibi byose iyo ubifatanyije noneho wakwemerwa n’Imana.

Ndakwifuriza kwemerwa n’Imana, naho isi itakwemera ariko ijuru rigutangira ubuhamya rikakwirata, komereza aho igihe kizagera Imana ikwemeze n’abandi. Ng’iki ikiguzi cyo kwemerwa n’Imana, kandi burya Imana intigusaba ibyo ibona utashobora, nta nubwo igusaba kugira ubuntu kubyo utagira, oya,ahubwo uyubahishe uko uri, icyubahiro cyayo kigaragare mu buzima bwawe, abakijijwe n’abadakijijwe nibakubona bahimbaze So wo mu ijuru.

Imana iguhe umugisha.

[email protected]