Niba ushaka kunezeza Imana va mu butware bwa kamere

Kamere y’ibyaha ni inyantege nke cyane mu byo kwizera, ariko mu gukora ibyaha ikaba inyambaraga. Kugira ngo unezeze Uwiteka, ni uko wareka iyo kamere ukaba umuntu mushya uyoborwa n’Umwuka.

Ibi bizakurinda guhora wiganyira, kuko Mwuka akwereka ibyo Imana ikubikiye ukabibona nk’ibihari bitaraba. “Erega burya abari mu butware bwa kamere ntibishoboka ko banezeza Imana” Rom. 8:8.

Ubereyeho gutanga ibisubizo by’ibibazo byose uhura na byo kuko Yesuwakiriye ni cyo akora anyuze muri wowe. Umunsi wasobanukiwe iki, ntuzongera kuganya. Abanebwe banezezwa no kwerekana ibitagenda, no kunenga abatabikoze, ariko bikarangirira aho! Ariko imfura zirangwa no kubona ibibazo ntizibitindeho, ahubwo zigatinda zibishakira ibisubizo.

Imana imaze kubona ko isi itaduha agahenge, kandi yuko imbaraga zacu zidahagije, yaravuze ngo “Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa” Mat. 7:7.

Saba imbaraga zo gukemura ibitagenda aho gutinda ubisubiramo; saba imbaraga zikurenza karande wavukiyemo aho guhora uvuga ngo “Iwacu ni ko twabaye!” Tinyuka ukomange ku rugi uzakingurirwa. Uko ni ko kuyoborwa na Mwuka by’ukuri.

Witegereza ko ibihe biba uko ushaka ngo ubone gukorera Imana, gira icyo ukora bibe uko ushaka kuko ubwo butware warabuhawe. Yesu yadusezeranije ko “icyo tuzahambira mu isi no mu ijuru kizaba gihambiriwe, icyo tuzabohora mu isi no mu ijuru kizabohorwa” Mat. 18:18.

Witegereza ejo kuko iki ni cyo gihe cyawe!