Niba uri umwana w’Imana ikize natwe udukize

Matayo 27:38-43 Maze abambuzi babiri bababambana na we, umwe iburyo bwe undi ibumoso. Abahisi baramutuka, bamuzunguriza imitwe baravuga bati"Wowe usenya urusengero ukarwubaka mu minsi itatu, ikize. Niba uri Umwana w’Imana, manuka uve ku musaraba."Abatambyi bakuru n’abanditsi n’abakuru na bo bashinyagura batyo bati"Yakijije abandi, ntabasha kwikiza. Ko ari umwami w’Abisirayeli, namanuke ave ku musaraba nonaha, natwe turamwemera.Yiringiye Imana, ngaho nimukize nonaha, niba imukunda kuko yavuze ati ’Ndi Umwana w’Imana.’ "

1Abakorinto 1:18 -19 Ijambo ry’umusaraba ku barimbuka ni ubupfu, ariko kuri twebwe abakizwa ni imbaraga z’Imana, kuko byanditswe ngo"Nzarimbura ubwenge bw’abanyabwenge, N’ubuhanga bw’abahanga nzabuhindura ubusa."

Tugeze mu gihe abantu bavuga ngo niba uri umwana w’Imana ikize natwe udukize kubera impamvu zitandukanye z’ubuzima.

Aba babwiraga Yesu ibi, ntabwo bari bigeze bakora inama kugirango bahuze umugambi (Luka 21:8) , ariko bahuriye ku ijambo rimwe rivuga ngo niba uri umwana w’Imana ikize natwe udukize kuko byari biherekejwe na Satani.

Buri cyiciro cyabaga gifite impamvu ibatera kuvuga ibi.

1. Abantu bigenderaga. Aba bari bafitiye Yesu impuhwe, bumva yava ku musaraba. Ibi bitwigisha ko utabasha kumenya iby’uyu musaraba utarinjira, kuko iyo uri hanze ubona abawurimo ari abasazi. Ntabwo wabona impamvu iriza umugabo, ukibaza ukuntu umuntu avuga ibyaha bye mu ruhame. Kuko uri umuntu witambukira, iby’umusaraba bizahora bikubera amayobera. Ariko abamenye imbaraga z’uyu musaraba bazi impamvu ibibatera.

2. Abakuru n’abatambyi: Aba bari abanyedini bagambaniye Yesu bamucira urubanza baranamwicisha. Impamvu ni uko bari baziko bamushinje ibinyoma. Bashakaga kwemeza abaturage ko bamushinje iby’ukuri kandi ko ibyo yababwiye byose yababeshyaga. Aba bagereranywa n’abanyedini nyamara ntibyabahesha kumenya umusaraba. Iyo umurebeye inyuma uba ubona ari umukristo ariko atari byo kuko iyo umusaraba umugezeho uhita umenya uwo ari we. Yumva ubukristo bwaba mu gihe cyiza gusa.

3. Ibisambo: Hari imisaraba itatu hari n’uw’ibisambo. Abo rero ntabwo bashakaga kuwugumaho bashakaga ko natoroka nabo abafasha gutoroka; niyo mpamvu bamubwiraga ngo niyikureho. Aba iyo umusaraba ubagezeho iteka bawikuraho kuko bataba bashaka gupfa nyamara umusaraba uragenda ukagera kurupfu.

4. Abanyarukiko: Bari bafite isoni z’uko bakatiye umuntu utariho urubanza.

5. Abasirikare: Aba bari basabwe gushyira mu bikorwa itegeko kandi bari babizi ko arengana. Bumvaga yakwikuraho ntibavushe amaraso atariho urubanza.

Yesu we ntabwo ari uyu mugambi wo kuva ku musaraba yari afite (Yohana 3:14).

Kuki satani yarwanyaga urupfu rwo ku musaraba?

Satani yari azi neza imbaraga z’umusaraba, niyo mpamvu yatangiye kurwanya urupfu rwo ku musaraba kuva Yesu akivuka. Yahereye kwa Herode yica abana bari munsi y’imyaka 2, yibwira ko ari bupfiremo biranga. Yesu yigisha bwa mbere bari bagiye kumuhirika mu manga. Ubundi ababwiye ko bakomoka kuri se satani ko ari aburahamu atakoraga ibimeze nk’ibyo bakora bari bagiye ku mutera amabuye arabacika. Satani yumvaga yapfa urundi rupfu rutari urwo ku musaraba kuko niho kuneshwa kwe kwari kuri. (Matayo 16, Matayo 2:16).

Ikindi gihe yanyuze mu bigishwa be, Petero abwira Yesu ko adakwiriye gupfa, baje no ku mufata, yararwanye aca ugutwi umusirikare ariko Yesu agusubizaho kuko intego ye yaruko agomba gupfira ku musaraba.

Ahandi hose bashatse kumwica arabacika ariko baje kumufata ngo ajye ku musaraba aremera kuko yari azi neza ko kugira ngo abe igitambo kizima, agomba kujya ku musaraba kugira ngo asohoze urukundo rw’Imana ku bantu.

N’uyu munsi satani arimo kurwanya umusaraba. Ibintu yarabyoroheje usanga abantu babwira abandi ko nibajya no mu bapfumu ntakibazo ahubwo bazakurayo amavuta. Ntabwo bakibwira abantu kwihana ibyaha. Abandi bababwira ko amavuta cyangwa ubutaka buvuye muri Isirayeli bubakiza ibyaha ariko ibi byose ni uguhunga umusaraba.

Bimwe mu bikoreka kubera umusaraba
Iyo umuntu amaze kwakira umusaraba ntabwo aba agikoreshwa n’amategeko ahubwo wo uramukoresha kuko siwe uba ukiriho (Abagalatiya 2:20).
Ntabwo akunda bamwe ngo abandi abange ahubwo umusaraba umuhata gukunda abantu bose.

Uyu niyo ugiye muri gereza murajyana iyo wambaje nyirawo arakwitaba. Pawulo na sila barawufunganywe unyeganyeza gereza.

Umuntu wagezwemo n’umusaraba arehereza benshi kuri Kristo.

Umusaraba ubatura umuntu mu bubata bw’ubwoba bw’urupfu. Nta musaraba, ubwoba bw’urupfu bugumaho. (Yohana 5:24 )

Umusaraba niwo wonyine Imana yanyujijemo kudukiza kuko muriwo dupfana na Kristo tukazukana nawe ( Abakorosayi 2:14).

Ku musaraba hava izina riruta ayandi. Niho Yesu yakuye izina riruta andi mazina yose (Abagalatiya2). Kubaka izina bifata igihe ntabwo ari umunsi umwe ukwiriye kwihanganira umusaraba kuko hari ibyishimo bikuri imbere. Yesu we yarawihanganiye kubw’ibyishimo byamushyizwe imbere.

Umusaraba uhesha kunesha isi kandi niwo wonyine wo kwirata. Pawulo yahamije neza ko kubw’umusaraba byatumye iby’isi bimubona ko yabambwe nawe kandi abibona nk’ibibambwe kuriwe. ( Abagalatiya 6:14).

Jya utekereza agaciro umusaraba ufite muri wowe. Ntabwo ari wa wundi bambara ahubwo ni uwo mu mutima. Urebeko utabaye nka bya bisambo ngo dukize nawe wikize.

Ijambo ry’umusaraba rireba umuntu wese, ntabwo kandi ujya uta agaciro. Kubarimbuka ni ubupfu ariko kuritwe abakizwa ni imbaraga z’Imana, Amen.

Rev. Past Karayenga Jean Jacques/ ADEPR