Niba bishoboka, mu rwanyu ruhande mubane amahoro n’abantu bose

“Niba bishoboka mu rwanyu ruhande mubane amahoro n’abantu bose”. Abaroma 12: 18

Aya magambo ni amwe mu mpanuro za Paulo zikubiye mu mutwe witwa “imirimo ikwiriye imibereho ya Gikristo”
Iyo usomye mu Abaroma igice cya 12 usangamo imirimo itandukanye ikwiriye imibereho myiza ya gikristo ari naho usangamo n’iki kintu cyo kubana amahoro n’abantu bose.

Nkuko Bibiliya itubwira kugenga ururimi, nasanze no kubana n’abantu bose amahoro ari irindi shuri ritoroshye, ariko rya ngombwa, kandi risaba ubwenge n’Umwuka Wera kugirango bishoboke. Cyane ko muri sosiyete aho tuba tubana n’abantu batandukanye, bafite amateka atandukanye, imyemerere cyangwa se imyizerere itandukanye bafite imico itandukanye, kandi nubwo bimeze gutyo, twe nk’abakristo, tukaba tugomba kubana nabo amahoro niba bishoboka, kugirango ku munsi wo kugendererwa n’Imana tutazababera inkomyi. Yesu adutabare

Igitangaje cy’aya magambo ni uko ari abantu bose! Si umuntu umwe, si bene wacu gusa, si abo tuvuka ku musozi umwe gusa, si abo dusengera mu idini imwe, si abakiriye Yesu gusa, si abatugiriye neza gusa ahubwo ngo niba bishoboka mu rwacu ruhande tubane amahoro n’abantu bose. Mu abaheburayo ho haranditse ngo tugire umwete wo kubana neza n’abantu bose n’uwo kweza ngo kuko utejejwe atazareba Umwami Imana.

Kuko ijambo ry’Imana rifite umumaro wo kwigisha umuntu no kumutunganya, mbona n’aya magambo Imana yaragiye iyandikisha kugirango nayo tuzayiteho kugirango tube dutunganye rwose. Yesu adushoboze
Nahoze nibaza nti ese buriya umuntu wakiriye Yesu n’Umwami n’Umukiza we yakora iki kugirango niba bishoboka abane n’abantu bose amahoro!!!

•Ugomba kuba uzi kwihangana
•Ugomba kuba uzi kubabarira vuba kandi Imana ikabigushoboza
•Ugomba kuba umugwaneza
•Ugomba kumenya guca bugufi byanze bikunze
•Ugomba kugira urukundo rwinshi
•Ugomba kumenya ko abantu bose badateye kimwe kugirango ubashe kubihanganira
•Ugomba kuba wuzuye umwuka Wera w’ubwenge
•N’ ibindi…

Bijya bitera ikibazo iyo ubonye umuntu w’Imana uhorana ibibazo n’abantu, baba abakijijwe n’abadakijijwe mbese aho ageze hose ugasanga ni ibibazo.
Naratunguwe nsomye iri jambo muri bibiliya rivuga ngo :”Ariko umugaragu w’Umwami wacu ntakwiriye kuba umunyamahane!” 2 timoteyo 2:24 Imana itubabarire amahane

Hari umuntu ngo wibazaga icyo yakora ngo aragwe ijuru ngo agahora abisengera. Nuko ngo igihe kimwe Imana yaramubwiye ngo mbere yo kuyibaza niba ashyitse ku rugero ngo nabanze ajye kubaza umugore we, abana be, abaturanyi be hanyuma abone kugaruka. Iyo aza kuba atabanye nabo amahoro ijuru ntiyari kuba akiribonye!

Yesu adushoboze kubana n’abantu bose amahoro! Hari aho bitazakorohera ariko nibura ntibikaguturukeho kandi ujye wumva ko nabyo biri mu nshingano ufite nk;umukristo
Yesu adushoboze