Ni uwuhe musaruro w’umunsi wa Saint Valentin ?

Ni uwuhe musaruro w’umunsi wa Saint Valentin ?

Iyo uvuze umunsi wa Saint Valentin n’ibijyana na wo, si igishya ku batuye isi ndetse no mu Rwanda by’umwihariko. Hari ababona ko kwizihiza uyu munsi rimwe mu mwaka bumva bidahagije ahubwo ko wajya wizihizwa inshuro zirenze imwe buri mwaka bitewe n’uko aba bawufata n’ibyo bita byiza bawukoraho.

Ku rundi ruhanze ariko, hari n’abandi batunga agatoki uyu munsi nk’intandaro y’isenyuka ry’ingo zitari nke, ubusinzi bukabije bitandukanye n’indi minsi isanzwe ndetse n’ukwiyongera kw’ubusambanyi cyane cyane mu rubyiruko ndetse n’izindi ngeso mbi bavuga ko uzirebye yakwipfuka mu maso.

Pasteri Desire Habyarimana, uyu akaba amenyerewe akoresha ibiganiro ku mibanire myiza mu ngo z’abashakanye byemewe n’amategeko akaba anakunze gutanga inama ku rubyiruko. Ikinyamakuru nezerwa.com kiganira na we yavuze ko uyu munsi ukwiye kwitonderwa abantu bagashishoza cyane cyane banahereye ku nkomoko yawo. Ati: “Saint Valentin bayitirira umupadiri wasezeranyaga abantu mu gihe bitari byemewe.” Yakomeje atanga ingingo, ati: “

1. Twe abakiristu ntitwemera abatagatifu kuko nta rindi zina twahawe ryo gukirizwamo atari izina rya Yesu Kristo umwana w’Imana.

2. Urukundo rwacu turushingira ku rwo Yesu yadukunze nkuko amategeko abiri abihamya avuga ngo ‘Ukundishe Imana umutima wawe wose n’ubwenge n’imbaraga zawe zose, ukunde mugenzi wawe nkuko wikunda.’ Kuva 20

3. Ku bashakanye ntibakundana kuri Saint Valentin ahubwo itegeko ry’Imana rivuga ko bakundana ibihe byose nkuko Kristo akunda itorero. Ku bakundana bisanzwe basabwa kugira urukundo rwihanganira byose, rurenzaho rutifuriza ikibi mugenzi wawe. Yesu yavuze ko nidukundana ibihe byose ari bwo bazamenya ko turi abigishwa be, bitari ugukundana byahariwe umunsi runaka.

Pasteri akimara gusoza izi ngingo, yavuze nawe uko abyumva ku giti cye ati: “Njye uko mbona Saint Valentin ni umunsi wo gukora ibyaha ku bitwa ko bakundana; ni cyo gihe abakobwa bamwe batwita inda zitateganijwe, ni umunsi uha urwaho ubusambanyi cyane cyane mu rubyiruko, ni cyo gihe abantu banywa inzoga biruseho, abagabo baca inyuma abagore babo cyangwa n’abagore bikaba uko n’ibindi byaha nk’ibyo Imana yanga.”

Ku kuba hari abakiristu bamwe bemera bakanitabira kwizihiza uyu munsi wa Saint Valentin n’ibikorwa bijyana nawo, Pasteri Desire yagize ati: “Gukundana barabyemerewe buri munsi ni itegeko ry’Imana ribareba, ariko na none kuko abakristo tudasenga tunyuze ku batagatifu, numva nta mukiristo uzi unakunda Imana koko ukwiye kwizihiza uriya munsi.”

Kuki Saint Valentin iba muri Gashyantare (Février/February)?

Kera umunsi wo hagati mu kwezi kwa Gashyantare ufatwa nk’ikimenyetso cy’urukundo n’uburumbuke kuva mu bihe bya kera (Antiquité). Mu Bagereki, kwari ukwezi bibukagamo ubukwe bw’imana zabo zikomeye Zeus na Héra. Mu Baromani, tariki 15 Gashyantare wabaga ari umunsi bizihizagaho Lupercales, aho baturaga ibitambo Lupercus, imana y’uburumbuke (fertilité).

None se Saint Valentin ni nde?

Muri Kiliziya Gatulika, habayeho ba Valentin 3 batandukanye (Valentin wa Roma, Valentin wa Terni, Valentin w’umumaritiri) bagiye bagirwa abatagatifu (saints) kubera ukwemera kwabo kutajegajega kwatumye bicwa nk’abahowe Imana (martyrs) n’ingoma z’igitugu zayoboraga Roma icyo gihe, hari mu kinyejana cya 3.
Hari bamwe iyi tariki aho kubanezeza ahubwo ibatoneka mu nkovu

Uwitwa maman Christella (yanze ko tuvuga amazina ye bwite) aganira na nezerwa.com yaduhaye ubuhamya bw’uko yibuka byamugendekeye ubwo uyu munsi wizihizwaga mu mwaka wa 2011.

Ati:”Buri gihe iyo iyi tariki ya 14/02 igeze cyangwa ivuzwe, bisa nkaho nkozwe mu nkovu y’ibyambayeho mu mwaka wa 2011 ubwo nafataga umugabo wanjye yanciye inyuma muri Hoteli imwe y’i Rubavu. Umugabo wanjye yari umushoferi mpamagarwa n’umwe mu bakoraga muri iyo hoteli abashoferi bari barayemo twari tuziranye, ambwira ko abonye umugabo wanjye ahinjiranye n’umwana w’umukobwa ugaragara nk’ukiri muto.

Maman Christella yakomeje ati: "Nabaye nk’ukubiswe n’inkuba nyoberwa ibimbayeho... ndetse nyuma nza gusanga ari byo nawe arabinyemerera, ariko yaje kunsaba imbabazi ambwira ko yagendeye mu kigare cy’abashoferi bagenzi be bavugaga ko bari kwizihiza uyu munsi wa Saint Valentin, naramubabariye dukomeza kubana nubwo ubu tutakiri kumwe kuko yageze aho akora impanuka yitaba Imana. Kugeza n’ubu iyo uyu munsi uvuzwe nibuka ibyo byose nkagirira ubwoba abana bato bari kubyiruka.”

Hatungimana Hirwa Gedeon watubwiye ko nawe ari umukiristu, yatubwiye ko abamaganira kure uyu munsi w’abakundana, basa n’abirengangiza ko isi igenda itera imbere ati: “Hari ibyo mba ntemeranya n’abantu bamwe. Kuba umukiristu ntibivuze gusigara inyuma mu bintu, none se Imana niba yararemye urukundo hanyuma umuntu akagira ubwenge bwo gushyiraho umunsi wo kwizihiza abakundana bashimangira urwo rukundo ikibi kiri hehe?"

Hatungimana arakomeza ati: "Numva abakora ibyaha kuri Saint Valentin n’ubundi baba basanzwe ari ba ruharwa muri byo. Nta n’aho mbona Bibiliya ivuga ko uwo munsi ubujijwe, abantu bajye bareka gukabya.”

Twabajije Pasteri Desire ku bantu babona cyangwa bumva ko kutizihiza uyu munsi ari ukutagendana n’ibigezweho, kutajyana n’iterambere isi iganamo, ubuturage n’ibindi; Pasteri yagize ati: “Ijambo ry’Imana rivuga ko abayoborwa n’Umwuka wera ari bo bana b’Imana. Iyo rero utayoborwa n’uwo Mwuka wera uba ufite ibindi bikuyobora harimo n’ibyo byose."

Yasoje atanga inama ati: "Nabwira abakiristo kwitonda no kwirinda muri byose ndetse no kumenya kurobanura ibyo bakwiriye kujyana nabyo n’ibyo batemerewe nkuko Bibiliya itubwira ngo ‘nubwo byose tubyemererwa ariko si ko byose bitugirira umumaro.”

source: nezerwa.com