Ni nde wishingikirijeho? – Rick Warren

Niba ushaka guhabwa umugisha n’Imana mu rugo rwawe, mu kazi, mu ishuri, mu butunzi no mu buzima, ugomba kwishingikiriza ku Mana ntiwishingikirize kuri wowe ubwawe.

Noneho se ni gute wakwishingikiriza ku Mana? Ni gute se wamenya niba wiringiye Imana mu buzima bwawe? Dore uburyo 5 bwagufasha kwishingikirza ku Mana, n’uburyo bwagufasha kumenya niba wiringiye Imana koko.

Ishingikirize ku bwenge bw’Imana, aho kwishingikiriza ku bwenge bwawe. Mbese uganira n’Imana buri munsi ukanasoma ijambo ryayo? Niba atari uko bimeze, ubwo wishingikirije ku bwenge bwawe si ubw’Imana. Ugomba guha Imana umwanya wa mbere mbere yo gufata icyemezo icy oari cyo cyose.

Ishingikirize ku mbaraga z’Imana, aho kwishingikiriza ku mbaraga zawe. Mbese urimo kugendera mu mbaraga z’Imana? Mbese abandi iyo bakurebye bakubonamo imbaraga z’Imana?

Ishingikirize ku isaha y’Imana, aho kwishingikiriza ku isaha yawe. Ese wihangana bingana iki? Mbese aho ibintu ntiwabufashe ukabigira ibyawe, cyangwa utegereje isaha y’Imana wihanganye?

Ishingikirize ku burinzi bw’’Imana, aho kwishingikiriza ku burinzi bwawe. Mbse iyo umuntu akugiriye nabi wihutira kwihorera? Mbese iyo umuntu akubeshyeye mu kazi, urahindukira nawe ukamugirira utyo?

Ishingikirize ku mutekano w’Imana, aho kwishingikiriza ku mutekano wawe. Ni hehe urimo gushakisha umutekano? Mbese ufite ubwoba bw’ibizakubaho, cyangwa wiringiye ko Imana ari yo izaguha ibyo ukennye?

Urumva uhagaze ute muri izi ngingo 5 tumaze kubona haruguru? Ni he hagukomereye kwishingikiriza ku Mana kurusha?

Fata umwanya nonaha, waturire Imana intege nke zawe maze uyisabe igufashe uyiringire nk’uko tubibonye haruguru wiga kuyiringira ngo iguhe ubwenge, imbaraga, n’umutekano.

“hahirwa ufite Imana ya Yakobo ho umutabazi we, akiringira Uwiteka Imana ye” (Zaburi 146:5).