Ni nde uzacika uyu mutego satani yateze abakozi b’Imana?

Hirya no hino mu mujyi wa Kigali ndetse n’ahandi, hirirwa hacicikana amatangazo y’ibiterane binini by’abahanzi, amatsinda y’abaririmbyi akomeye, n’abandi bantu bamenyekanye cyane kubw’impano Imana yabahaye.

Biba bishimishije kumva amatangazo yamamaza ibyo biterane, ariko abakene n’abatishoboye batangira kumva itangazo banezerewe rikarangira bifashe ku itama, kuko itangazo ritangira ari birashyushye I Bunaka; Hallelujah Dore igitaramo cy’akataraboneka… Mu gihe akinezerwa avuga ati iki nzakijyamo nanjye mpemburwe, agahita yumva ati kwinjira ni aya… mu myanya y’icyubahiro (VIP), n’aya ahasanzwe. Kumva ibyo kandi yaburaye rero birumvikana ibyishimo bishirira aho.

Iyi myanya y’icyubahiro isigaye igurwa ahavugirwa izina ry’Imana amaherezo izakora kubatari bakeya. Ni byo Yesu yaravuze ngo twubahe abakwiye kubahwa, ariko ntiyigeze avuga ngo duheze abatishoboye. Birababaza cyane kubona hategurwa igiterane kitwa icy’ivugabutumwa kwinjiramo bikaba bigurwa. Ese byaba bitandukaniye he n’indi myidagaduro tumenyereye yishyurwa ikorwa nk’ubucuruzi?

Hashize igihe kitari kinini gahunda yo kwishyuza amafaranga kugira ngo umuntu yinjire mu gitaramo cyangwa igiterane cy’ivugabutumwa igeze mu karere cyane cyane hano mu Rwanda.

Mbere iyo igiterane cyarangiraga wasangaga inkuru zibaririzwa ari umubare w’abakijijwe (Abihannye bakakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza wabo), none ubu usanga inkuru zicicikana ari ebyiri kurusha izindi:

1. Yabikoze ate? Yabemeje?
2. Yakuyemo angahe? Ntabwo yahombye?

Uyu mwuka umaze gufata no mu makorari amwe n’amwe yitabira ibiterane nk’ayitabiriye amarushanwa, agategura ibitaramo nk’ayashoye ngo yunguke. Ninaho hava guhatanira abaririmbyi mu makorari, birasa neza na bimwe bikorwa ku bakinnyi basanzwe, bamwe ngo bashoramo n’agatubutse nyine bakazana ba Rutahizamu. Gusa ari abahatana ari n’abahatanirwa sinzi niba bemeranya n’umwuka ko ari umurimo w’Imana.

Amatsinda menshi azwi hano mu karere kimwe n’abahanzi bamwe na bamwe bafite amazina ahambaye, bakunze gufata sale zihenze na bimwe mu bikorwa by’imyiteguro kimwe n’abatumirwa bishyurwa, ibyo bikaba bimwe mu mpamvu zo kwishyuza abitabira ibitaramo bakora.

Uyu muco wo kwishyura kwinjira mu bitaramo by’ivugabutumwa ndetse no guhimbaza Imana, n’ubwo usa n’umaze kumenyerwa ariko ntibyoroheye buri wese kuwakira.

Ibyo bituma abitabira ibi bitaramo bagenda babyinubira mu rwongorerano, ndetse rimwe na rimwe bigatuma ubwitabire buba bucyeya cyane. Aho usanga abenshi bibaza impamvu abantu bakora ibisa n’ubucuruzi mu bintu by’Imana, kuko bashora amafaranga menshi bagamije kugaruriza no kungukira mu bitaramo.

Ibi kandi byatuma umuntu yibaza uko abakene n’abatishoboye bazagerwaho n’ibyiza by’impano Imana yahaye aba bantu. Ese ntibyakorwa mu buryo buciriritse ariko ntibiheze abakene? None se ko Yesu we yaje yoroheje, iyo kumugeraho biza kuba byishyurwa aho yari kubonwa na benshi?

Si amagambo abantu badafite ubushobozi bwo kwishyura aya mafaranga ntibemererwa kwinjira.

Hari igihe nanjye numvaga bidashoboka ko umuntu yabuzwa kumva ijambo ry’Imana n’ubushobozi.

Umunsi umwe nagiye mu gitaramo cy’umuhanzi umwe mu Mujyi wa Kigali, ngira ngo ndebe niba koko bikorwa, mpageze nsanga umusore n’umukobwa ku muryango bansaba kwishyura mbabwira ko ntafite amafaranga, banga ko nanahagarara hafi aho ngo numvire hanze, bansubijeyo ngenda ngira ngo baragira imbabazi bangarure, ariko barandeka ndagenda. Kuko nari mfite ibyangombwa binyemerera kwinjira naragarutse ndabibereka barandeka ndinjira.

Ngezemo nakurikiranye igitaramo cyose, abantu barabyina karahava, bavuga ijambo ry’Imana nkumva baravuga Imana pe, ariko natashye numiwe nibaza ibyo mbonye niba ari inzozi biranyobera.

Ikitarantunguye ni kimwe nuko igiterane cyose cyarinze kirangira badahamaye umuntu ushaka kwihana, nahise mvuga nti nubwo abantu bose bayoboka insengero ariko ibibajyana si bimwe.

Ibi bintu kubikora ko atari itegeko wenda ngo byitwe ko nta kundi byagenda, Kuki abantu babikora muri ubu buryo? Ese ko dutanga ubutumwa bwa Yesu, ukuntu tubutanga abaye ari nyirabwo uhari niko yabikora?

Yesu ntazatubaza icyo ataduhaye, kuki abantu bakora ibintu nkaho byari itegeko. Njye numva umuntu yakora ibyo ashoboye aho imbaraga ze zishiriye iz’Imana zigakomeza.

Umuntu yashidikanya cyane ku ntego iba iri muri izi gahunda, kuko bibaye ari iby’Iyobokamana ntabwo byaheza abatishoboye, kuba umuntu ari icyamamare byakabaye bitanga umusaruro ku Mana yabimuhaye hakagira abakira ibyaha kubwe, none ahubwo bigiye kuzaba igikoresho cyo kwigwizaho ubutunzi.

Bwana Egide Bizima ni umwe mu bazwiho ubuhanga n’inararibonye mu gutegura ibiterane binini hano mu Rwanda, akaba n’umuyobozi ushinzwe ivugabutumwa mu itsinda Alarm Ministries. Mu gutegura iyi nkuru twamwegereye atubwira ko we abibona nk’umutego satani yateze abantu kandi abenshi mu bakunda inyungu yarabafatishije, kandi bibangamiye ivugabutumwa.

Yagize ati: “Ubundi n’ubwo bitavugwa, ariko ntabwo bikwiriye na gato. Nanjye nta gihe kinini maze nsobanukiwe bene uyu mutego, ariko Itorero rikwiye kubakirwa ku Rufatiro nyarwo. Umuntu yakabaye afite Business ye akayikora atayitirira ivugabutumwa. Ibyo kuvuga ngo nabo baba bishyuye ni inzitwazo, kuko amasale ahenze n’amahoteri ntacyo bivuze kuko Yesu ntiyigeze abikoresha kandi byari bihari mu bayuda. Abantu bakora ibyoroheje bagakorera mu nsengero ariko rwose gucuruza ubutumwa bwiza ntibikwiye.

Niba baba bashaka no gukora ibisa neza, babikora mu bushobozi bafite hanyuma Imana ikazabahemba. Pawulo yatanze ibye byose ndetse nawe ubwe aritanga ava iwe kubera ubutumwa bwiza, ariko nta kiguzi yigeze yaka umuntu ngo amubwire ibya Yesu ahubwo yabivugaga anakubitwa kugeza aho kubipfira.

Abakora ibi, njye mbona atari kubwa Yesu babikora, babikora kubwabo n’inyungu zabo ntabwo bikwiye kwitwa umurimo w’Imana. Ndabibona umunsi ku munsi bikambabaza nkabura uko mbigenza. No kugerageza kubirwanya bisa no guhangana n’Isi yose, cyane ko usanga na abo twita ko bateye imbere cyane, nabo nibwo buryo bakoresha, ariko bakeya babyumva bazazana impinduka nziza nibadashukwa no gushaka indamu.”



Bizima Egide

Dore umuntu uzacika uyu mutego w’amafaranga satani yateze abakorera Imana.

Ni umuntu wasobanukiwe ko impamvu nyamukuru imutera gukora ibyo akora ari uguhesha Imana icyubahiro, no kugira ngo abantu bizere Yesu bakizwe, hanyuma tuzabane mu Ijuru.

Ikindi cyose kitari ibyo kiganisha ku nyungu z’umuntu bwite, ntibiba bikiri ivugabutumwa.

Abantu bakwiye kwerura bakabivuga uko biri, Bagashora Imari mu ma Album n’ibindi bitandukanye nk’abandi bose bakunguka cyangwa bagahomba, hanyuma ibyo bakorera Imana bikaza byitwa iby’Imana.

Ndasaba Imana ngo igenderere abantu batarahishurirwa iki kibazo, kandi ikomeze abataratekereza kubikora, kandi ihagurutse n’abandi bazayikorera mu kuri.


Niyondora Vedaste [email protected]