Ni mugabane ki wo mu isi ukwiye kudutandukanya na Krisito

Ndabasuhuje mu izina rya yesu, amahoro y’Imana abe muri mwe. Nk’uko dusanzwe dusangira ijambo ry’Imana, uyu munsi turarebera hamwe icyo Bibiliya ivuga kuri iyi nsanganya matsiko igira iti “Ni mugabane ki wo mu isi ukwiye kudutandukanya na Krisito? muvandimwe ndakwifuriza ko wagirira umugisha muri iri jambo ry’Imana, kandi ukarushaho kubakwa naryo.

Umunsi umwe yigisha abigishwa be, Yesu yasubije umwe mu batunzi bari bamubajije icyo yakora ngo aragwe ubugingo buhoraho, ati “Erega biraruhije ko abatunzi binjira mu bwami bw’Imana, maze batangazwa n’amagambo ye. Nuko arabasubiza ati “Bana banjye, ni ukuri biraruhije ko abiringiye ubutunzi binjira mu bwami bw’Imana! (Mariko 10:23-25), Pawulo yandikira abaroma mu bice 8:35 abaza ati: “Ni inde wadutandukanya n’urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cyangwa ni ibyago, cyangwa ni ukurenganywa, cyangwa ni inzara, cyangwa ukwambara ubusa, cyangwa ni ukuba mu kaga, cyangwa ni inkota.

Gukurikira Yesu, kumwizera cyangwa kumukunda, bitanga amahoro, bihesha ubugingo kandi natwe turi abagabo bo kubihamya ndetse benshi amateka yabo arabiduhamiriza ko Kwizera kwahinduye ubuzima bwabo, benshi bari abajura, abarozi n’indaya barabohotse.

Nyuma y’uku kubohoka gukomeye wakwibaza ngo Ese ni iki cyakura umuntu nk’uyu kuri Yesu agasubira mu byaha yahozemo, ariko birashoboka! Impamvu rero zikunze gutera uku gusubira inyuma, zimwe ni izo twabonye haruguru, bamwe satani abategera kubyago mu miryango, abandi abafatira ku bukene, kurwanywa n’imiryango n’izindi ntambara zitari zimwe, ariko niba twizera ko Imana ifite imbaraga zirusha iza satani, ntago byakagombye kuba impamvu, dukwiye Kwizera ko n’ubwo ayo makuba n’ibyago satani abidutera bikaza ari byinshi, Imana iturengera muri byose (Zaburi 34:20).

Imana mu kurengera abantu bayo, ntago ikora ku mutima gusa, ahubwo no ku mibereho yacu ijya iyihindura, amateka yacu agahinduka, dufite benshi basabirizaga, abacaga incuro, abari baragumiwe none Imana yarabateturuye, ubu bagize ijambo mu bitaramo, gusa ibi ntibikwiye kuturangaza kuko Dukwiye mbere gushaka ubwami bw’Imana ibindi ni nk’ihamwe tuzabyongererwa, gusa ikibabaje ni uko hari abo usanga ubu buzima bushya (bw’inyongera) bwarababereye nk’ibigirwamana, ntibakikoza no munzu y’Imana. Abandi bajyamo ari umuhango, hari n’abakoze imishinga yo gusarura ifaranga munzu y’Imana ariko imitima yabo nta gukunda Imana kurimo, mbese ikiri imbere ari ifaranga uko ryaboneka kose! kandi bakizera ko nta kundi kubaho kudashingiye kuri yo.

Bene data tugaruke kuri ririya jambo Yesu yavuze, kuri bene aba ni ukuri biraruhije ko bazinjira mu bwami bw’Imana, ngo ahubwo icyoroshye ni uko ingamiya yakwinjira mu mwenge w’urushinge, kuko ubutunzi bwababereye imana (ibigirwamana). Ni byo koko, ubutunzi budufasha muri byinshi, kandi koko muri iyi minsi ntacyo twageraho tudafite ubutunzi, kuko byinshi dukenera tubigura amafaranga, aradufasha kubakira imfubyi n’ibindi byiza, ariko biragatsindwa kuburutishije Imana Birakwiye ko Satani ataduhendesha iby’ubu buzima bwo mu isi bushira, maze ngo tureke Imana, Nta mugabane n’umwe mu isi ukwiye kudutandukanya na Yesu Christo, reka twizere nka Pawulo we wazinutswe ibyamunezezaga akabibona ko ari igihombo kubwo kuronka Kristo (Abafiripi 7:3), tugiye gutaha iwacu mu ijuru. Ernest RUTAGUNGIRA