Ni mbaraga ki ziduhesha guhamya ubutware bwa Yesu Kristo tudacogora?

Yesu duhamya niwe tuvuga muri iyi nyigisho ni nawe uvugwa mu ijambo ry’Imana, ni Yesu kiristo Umwana w’Imana wavutse kuri Mariya wari warasabwe na Yosefu mwene Yakobo mwene Matani, avuka hatabayeho guhura kw’umugabo n’umugore, ahubwo yavutse kunda Nyina Mariya yasamye ku bw’umwuka wera, ni nawe kandi marayika yahamirije Yosefu ko ariwe uzakiza abantu ibyaha byabo nk’uko tubisanga mu butumwa bwiza bwanditswe na Matayo 1: 18-23.

Yesu kiristo kandi, Imana ubwayo yamuhamirije imbere y’imbaga y’abantu bari baje kubatizwa na Yohana, maze avuye mu mazi abona ijuru rifungutse , umwuka uramanuka umujyaho asa n’inuma, ijwi rivugira mu ijuru, riti « Niwowe mwana wanjye nkunda nkakwishimira » (Mariko 1 :11), yongera kandi guhamywa n’Imana ubwayo ko ari umwana wayo muri Luka 9 :35, ubwo yarabagiranaga arikumwe n’abigishwa be, bakamubona ahagararamye na Mose na Eliya maze ijwi rikavugira mu gicu riti : « Nguyu umwana wanjye natoranyije mumwumvire».

Nyuma yo gusobanukirwa ko Yesu ari umwana w’Imana, kandi akaba yaraje mu isi afite ubushobozi bwo gukiza umuntu ibyaha (1Yohana 3:4, Matayo 1:21) biba bimwe mubiduha ubushobozi bwo guhamya ibyo cyane dushize amanga, dore ko ari n’inkuru nziza umuntu atakumva ngo ayihererane. Si ibyanditswe gusa kandi kuko natwe tumaze kumwizera Yaratubabariye, twari abo kugirirwa umujinya tukarimbuka ariko ubu ntitukirimbutse ahubwo turi abaragwa b’ijuru.

Uretse ibi kandi, mu byanditswe byera berekana bumwe mu bubasha budasanzwe yagiye agaragaza akiri hano ku Isi muri bwo twavuga ;

  • Guhaza abantu ibihumbi bitanu ahereye ku mitsima itanu n’ifi ebyiri ( Luka 9 :10-17)
  • Yirukanye abadayimoni benshi mu bantu (Matayo 8 :28 )
  • Yakijije ababembe,akiza ikirema (Luka 5)
  • Yahumuye impumyi (Mariko 8 : 22)
  • Ikiruta ibindi nk’uko byari byarahanuwe, Yaradupfiriye arangije arazuka (Luka 23,24) n’ibindi.

Ubutware bwa Yesu, n’aho twaceceka ntutumuvuge, imirimo ye ubwayo yakwivugira kuko aho ageze arabahindura, Gusa ntiduteze guceceka kuko ari ngombwa cyane ko abantu bamumenya, hari benshi satani yahumye amaso n’amatwi, ntibarakamenya ko Yesu yabapfiriye, ntibaragasobanukirwa ko Umwami utanga ubuzima butarangira yabonetse.

Ni ngombwa ko twamamaza iyo nkuru nziza kugirango n’abataramumenya bamumenye, cyane ko biri no mubyo yasize abwiye abigishwa be ati « Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa,mubabatiza mu izina rya Data watwese, umwana n’umwuka wera,mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose » ( Matayo 28 : 19).

Ubu butumwa Satani araburwanya cyane ariko dufite umufasha ariwe mbaraga z’umwuka wera nizo zashoboje Petero intumwa guhamya Yesu imbere y’abari baramwishe bakamubamba b’i Yudaya n’abatuye i Yelusalemu, akabahamiriza ko Yesu yapfuye akazuka kandi ko ari umwami, maze abantu benshi bumvise ibyo ngo bibacumita mu mitima, maze bumvira inama za Petero, abagera ku bihumbi bitatu barihana. (Ibyak 2:14-47).

Izina rya Yesu riteza impaka mu batararyizera kuko ribabuza iby’irari ryabo ari ryo ribajyana mu byaha bitera urupfu rw’iteka (Yakobo 1:15), ariko n’ubwo benshi bashaka kumwihunza muri we harimo imbaraga zikiza, harimo imbaraga zibohora, harimo imbaraga zitanga ubuzima, agereranwa n’ibuye ryanzwe n’abubatsi ariko rikomeza imfuruka Niwe gisubizo cyacu Kugirango dukizwe, dufite impamvu nyinshi zo ku muhamya, ndetse tuzakoresha uburyo bushoboka bwose kugeza agarutse kutujyana, kuko nta wundi agakiza kabonerwamo, kandi ari nta rindi zina munsi y’ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo.” (Iby 4:12). Ernest RUTAGUNGIRA