Ni jye muzabibu namwe muri amashami Ev.NTIRUSHWA Paulin

(Yohana15:5-8) Ni jye muzabibu, namwe muri amashami.Uguma muri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbuto nyinshi, kuko ari ntacyo mubasha gukora mutamfite.

Umuzabibu uvugwa hano ni Yesu Kristo naho amashami ni abamwemeye bakizera izina rye

Bigatuma bahabwa ubushobozi bwo kuba abana b’Imana Yoh1:12. Igiti cyose kirangwa no kugira amakakama kivoma mu butaka ibyo bakunze kwita (sève arboré mu ndimi z’amahanga) gikoresheje imizi yacyo, igihimba cy’igiti kiba inzira acamo ngo atunge amashami n’indabyo birasaba buri wese wumva ari ishami kuri uwo muzabibu kuwugumaho ugatungwa n’ayo makakama kugira ngo were imbuto nyinshi.
Zaburi92:13-16 haratubwira ngo “Umukiranutsi azashisha nk’umukindo,azashyirwa hejuru nk’umwerezi w’I Lebanoni. Ubwo batewe mu rugo rw’Uwiteka,Bazashishira mu Bikari by’Imana yacu. Bazagumya kwera no mu busaza, Bazagira amakakama menshi n’itoto

Kenshi muzabona ku giti ishami ryumye rikunze no kuvunika rikagwa hasi ariko riba ryabanjirijwe no kuba umuhondo ni ko n’uri mu muzabibu adahamye (adahagaze) bimera ,aratangira akagenda yeza ibintu bimwe na bimwe yarabujijwe nuwo yemeye kubera imbata ari we Kristo Yesu kugeza ashinguye ikirenge mu gakiza k’Imana aribyo twagereranya no kuvunika kw’ishami ryumye aho birangira rijugunywe mu muriro rigashya Imana itugirire neza.

Tube amashami aguma mu muzabibu tube Abakristo baguma muri Yesu Kristo
ntaho umwana uri mu muryango abuzwa kwinjira naho haba mu cyumba cy’ababyeyi kandi icyo yifuje ku babyeyi be aragihabwa. Ni ho ijambo ryatubwiye muri Yoh15:7 ngo nituguma muri Yesu Kristo maze n’amagambo ye akaba muri twe icyo twasaba cyose tuzahita tugihabwa. Ntacyo uzaburana Imana n’uyikiranukira kandi ukayizera bijyana no gukora imirimo myiza.

Icyo wakora cyose ni umwete wacu wose n’agahinda gasaze ni amarira adashira byose ntibyashobora kugukiza inyota y’iy’isi ariko umva uko ijambo rikubwiye,kuko ari nta cyo mubasha gukora mutamfite Yoh15:5.

Nimushake Uwiteka bigishoboka ko abonwa, nimumwambaze akiri bugufi.Yesaya55:6
Iby’ubahisha Data wa twese mwiza nuko abizeye Umwami Yesu bera imbuto nyinshi ntibabe ibigande ku murimo w’Umwami. Imana idufashe bene Data Yohana15:8
Birashoboka ko wari ufite icyifuzo wumva waburiye igisubizo; Ijambo ritweretse uko twasubizwa;

1.Kuguma mu muzabibu ukaba ishami ridatungwa n’ibiri hanze y’umuzabibu ahubwo ukaba utungwa n’amakakama y’igiti uteweho,ari we Mwami wacu Yesu.
2.Gushaka Uwiteka bigishoboka ko abonwa ukamwambaza akiri bugufi.
3.Kugumana na Yesu ukamwereka icyo wifuza kuko ari ntacyo wageraho utamufite
Imana ibahe umugisha n’amahoro dukomora mu gakiza k’Imana no mu ijambo ryayo.