Ni iyihe ntego uharanira kugeraho mu byo ukora byose?

Mu buzima iyo umuntu ageze ku isi yiha intego, ndetse muri gahunda za leta y’u Rwanda buri muyobozi ndetse n’umuturage bagomba gukorera ku mihigo, amatorero n’amachorale nayo agira imihigo yiha akayakoreraho, n’abandi bantu mu byiciro bitandukanye iyo rero imihigo wahize utayigezeho nawe urigaya!

Dusome ijambo ry’Imana riboneka mu butumwa bwiza bwa Yesu Kristo bwanditswe na Luka 21:34-36
"Ariko mwirinde, imitima yanyu ye kuremererwa n’ivutu no gusinda n’amaganya y’iyi si, uwo munsi ukazabatungura, kuko uzatungura abantu bose bari mu isi yose, umeze nk’umutego. Nuko rero mujye muba maso, musenge iminsi yose kugira ngo mubone kurokoka ibyo byose byenda kubaho, no guhagarara imbere y’Umwana w’umuntu."

Tugaruke ku ntego yacu, ku isi ni iki duharanira? Yesu bamweretse imyubakire y’urusengero arebye mu mitima yabo asanga ntibarwubakiye guhimbaza Imana gusa, ahubwo harimo n’umurato, bakikubita mu gatuza bati twarakoze pe! Ariko Yesu ababwirako nta n’ibuye rizasigara rigeretse ku rindi!

Benshi bapanze kubaka amazu babigeraho, abandi bapanze kwiga, rwose baraminuje, abandi bapanga gucuruza, birabahira ubu barajya no mu mahanga, abandi bapanze ubukwe bugenda neza, ndetse Imana ibaha n’umugisha bafite abana, ndetse n’ubutunzi burahari! None ikibazo ni iki ibyo byose wagezeho, n’ibindi wifuza kuzageraho, ese ni ibyo kugira ngo izina ry’Imana rihabwe icyubahiro? Uri guharanira iki?

Aho si ibyo kugufasha kwitaka no kwikubita mu gatuza uti ndakomeye? Gusa ijambo ni rya rindi Yesu yavuze, menya ko nta buye rizasigara rigeretse ku rindi! ibyakubera byiza ni ukumenya ko ibyo ufite ari ibyo Imana yagutije ukabyubahamo Imana, ukirinda kuremererwa n’isi no gusinda amaganya y’imishinga yawe itaragenze uko wabishakaga, ahubwo ugahora wubaha Imana mu byo ugerageza gukora byose!

Ukanafata igihe cyo kuyishimira ibyo yakugejejeho byose!

Iyo urebye abantu muri iyi minsi ubona bahuze cyane mu buryo bw’Umwuka, kubera ko twese dufite intumbero twihaye Kandi zikomeye, urangije primaire arashaka kwiga secondaire, urangije secondaire arashaka kwiga Universite, urangije Universite akeneye metrise, gutyo gutyo, ariko byari byiza ubaye ubikora wibuka ko Hari umunsi impanda izavuga, ibyo twaruhiye bikaba imfabusa, tukajya imbere y’intebe y’imanza ya Kristo, gusobanura icyo ubuzima twabumajije, none uzavuga ko wabumajije iki? Intego nkuru kwari ukuzana abantu kuri Kristo, tuvuga ubutumwa bukiza imitima, Atari ubudukiza ubukene gusa, bukaduhesha za visa n’amazu, akazi, n’imyambaro, ahubwo tukaba abo kugaragaza Imana mu buzima bwacu bwose, abatubonye bagahimbaza Data wo mu ijuru.

Nuko bene data twirinda, imitima yacu ye kuremererwa n’ivutu ryibibazo n’amaganya yo mu isi, uwo munsi ukazadutungura! Kandi uzatungurana umeze nk’umutego!

Kora business wita no ku iherezo ryawe, iga rwose uhageze aho ushaka wibuka ko uri umugenzi ujya mu ijuru, vuga ubutumwa witaye cyane kugihugu tujyamo, ririmba wibuka ko uri umugenzi ujya mu ijuru.

Dusoreze kuri iri jambo ryo muri Luka 16:10-13

Ukiranuka ku cyoroheje cyane, aba akiranutse no ku gikomeye. Kandi ukiranirwa ku cyoroheje cyane, aba akiraniwe no ku gikomeye.

Niba mutakiranutse mubikijwe ubutunzi bubi, ni nde uzababitsa ubutunzi bw’ukuri?

Kandi niba mutakiranutse ku by’abandi mubikijwe, ni nde uzabaha ibyo mwitegekaho?’

Nta mugaragu ucyeza abami babiri, kuko aba ashaka kwanga umwe agakunda undi, cyangwa yaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimubasha gukeza Imana n’ubutunzi."

Bene data menya ko ibyaha bingana, iyo wikinisha burya uba ungana nujya kugura indaya, Kandi ugavura amafaranga, urutwa nabiba banki, kiranuka kuri utwo wita duto uhereye iwanyu mu rugo, ukomereze ku kazi cyangwa ku ishuri wigaho, no ku rusengero usengeraho, Kandi wibuke ko ari umwitozo uhoraho, itoze cyane gukiranuka ahiherereye, Kandi uko uteye intambwe, ujye wumva niba ijwi ry’Imana ukiryumva, kuko iryo jwi ari ryo rizazamura umugeni wa Kristo, amubwiye ati byose birarangiye, uwera nagumye yezwe uwanduye agumye yandure! Bizaba ari amarira no ku bitwa ko bakoreraga Imana ariko ntibabere maso ubugingo bwabo! Bizaba ari igihombo.

Ndasoza nkubaza nti muri ubu buzima, mubyo ukora, mu mirimo y’Imana ukora ya buri munsi, mu iterambere ryawe, mu mvune zawe za buri munsi, ni iki uharanira? Muri byose haranira kubahisha Imana, wita ku iherezo ryawe? Imana igushoboze ibyo wari usanzwe unanirwe.