Ni iyihe ntego ikwiye kuranga ivugabutumwa dukora?

Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi. (Matayo 28: 19-20)

Ubutumwa bwiza tuvuga ni ubushingiye ku ijambo ry’Imana, rigira umumaro wo kutumenyesha ubwiru bwayo, no kutumenyesha ukuri kubatura gukiza (Yohana 8: 32-36), abantu bakava mu byaha bakizera Yesu, ubuhabanye n’ubwo buba bubuzemo ikintu gikomeye. Izina rya Yesu niryo ryonyine twahawe tuboneramo agakiza, kandi ntawe uzajya mu ijuru atajyanyweyo nawe ( Yohana 14:6), Nyamara hari benshi bataramumenya ngo bamwizere, bayobywa n’inyigisho zitandukanye n’ukuri, intego yacu rero ikwiye kuba iyo kuyobora abayobye, nibyo koko umwuka wera ahishura byinshi bikwiye kwigishwa ariko ntibishoboka ko utizera yanezeza Imana kabone n’aho yaba afite ubumenyi bwinshi mu iyobokamana.

Mwibuke ku munsi wa Pentecote nyuma yo gusobanura ko Batasinze, Abo bantu bumvise ibyo bibacumita mu mitima, nuko babaza Petero n’izindi ntumwa bati “Bagabo bene Data, mbese tugire dute?” Petero arabasubiza ati “Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, uwo mwanya hihana abantu ibihumbi 3000.

Ngaho nawe ibaze icyo gihombo cyari kubaho iyo Petero ahusha uwo mwambi wo kuvuga ko bakwiye Kwizera Yesu! Abantu bari gufashwa n’indimi bumvanye intumwa, bakabona inkuru zo gushyushya ibiganiro ariko ubugingo bwabo bugatahira aho ! uku niko bigenda iyo uhushije intego y’ivugabutumwa, abantu bitera hejuru bakabyina, abandi bagahamya ibitangaza babonye ariko ubugingo bugatahira aho.
Niba warasogongeye ukamenya ko Yesu agira neza, akagukiza ingoyo, akakubohora ni mpamvu ki utabwira abantu ibyo nawe wamenye kuri Yesu, Ntibikwiye ko tuvuga ko akiza abarwayi, ko azura abapfuye ko atanga akazi Gusa, kuko ibi abikorera bose, ariko ubugingo ntago abuha n’abatabushaka, ni ngombwa ko ivugabutumwa ryacu rikundisha abantu kumwizera, bakihana bakava mu byaha bakaba abaragwa b’ubugingo buhoraho.

Murakoze. Ernest RUTAGUNGIRA