Ni ikihe cyaha kitababarirwa ?

“Nicyo gitumye mbabwira y’uko abantu bazababarirwa icyaha cyose n’igitutsi, ariko gutuka Umwuka Wera ni icyaha kitazababarirwa. Kandi umuntu wese usebya umwana w’umuntu azababarirwa, ariko usebya Umwuka Wera ntazababarirwa, n’aho haba mu
gihe cya none cyangwa mu gihe kizaza. » Matayo 12 :32-33

Icyaha kitababarirwa ni “Gutuka Umwuka Wera” nk’uko byanditswe (Mariko 3:22-30 ; Matayo 12:22-32).

Gutuka Umwuka Wera tubigereranya no gusuzugura cyangwa gutesha agaciro Imana. Ibyo kandi bigendana n’amagambo yose yo kuvuma Imana cyangwa gusuzugura nkana ibintu bitandukanye byerekeye ku Mana.

Gushyiraho Imana ibibi cyangwa ugahakana ibyiza tugomba kuyikesha. Mbega ni ibintu byose bibi ushobora kwerekeza ku Mwuka Wera.

Iyo usomye muri Matayo 12:31 ubona ko Abafarisayo bahamya ko ibitangaza Yesu Kristo akora bitakorwaga mu mbaraga z’Umwuka Wera ahubwo bashimangira ko abikora mu mbaraga za dayimoni Belizebuli (Matayo 12:24). Muri (Mariko 3:30), Yesu aherako asobanura neza ko icyo Abafarisayo bakoze, ko nta kindi uretse gutuka Umwuka Wera kubwo guhakana imbaraga ze (Mwuka Wera).

Kuvuga cyangwa guhamya ko imbaraga za Yesu Kristo zitava ku Mana Mwuka Wera ahubwo ko zituruka kuri dayimoni nabyo ni bimwe mu bigize iki kitababarirwa.

Ariko hari n’ubundi buryo bwo gutuka Mwuka Wera.

Kubeshya Mwuka Wera, nk’urugero rwa Hananiya na Safira (Ibyakozwe n’Intumwa 5:1-10). Bibliya itwereka uburyo kubeshya Mwuka Wera ari icyaha gikomeye cyane. Hananiya n’umugore we Safira, nyuma yo kubeshya Mwuka Wera, bombi bahise bapfa, bazize kubeshya Umwuka Wera.

Gushinja Yesu ko akorera mu mbaraga za dayimoni nabyo byari icyaha gikomeye kidashobora kubabarirwa kuko yakoreraga mu mbaraga z’Umwuka Wera. Nyamara ariko iki cyaha cyo gutuka Umwuka Wera muri iyi minsi gishushanya kwinangira umutima ukanga kwihana igihe Mwuka Wera akubwira kwihana ngo wakire Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwawe. Zimwe mu nshingano za Mwuka Wera ni ukwemeza ibyaha. Kandi tuzi neza ko nta muntu ushobora kwihana by’ukuri atabanje kwemezwa n’Umwuka Wera mu mutima we.

Iminsi ya none Icyaha kitababarirwa ni ugukomeza kutizera ibyo wamenye neza. Kwinangira mu mutima igihe Umwuka Wera akwemeje kwizera Yesu. Nta mbabazi z’umuntu upfa agapfira mu kutizera. Muri Yohana 3:16 haranditse ngo,”Kuko Imana Yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugirango umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.”

Nta cyari gutuma hari uwo ariwe wese utabasha kubona izo mbabazi keretse niba yaba we atabarizwa muri “Uwo ariwe wese” (umwizera).

Yesu yaravuze ati :”Ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo : Nta wujya kwa Data ntamujyanye” (Yohana 14:6). Guhakana ubwo buntu bw’agakiza nta kindi bisobanuye uretse kwihitiramo kurimbuka, kubera ko guhakana izi mbabazi twagiriwe bidashobora kubabarirwa na gato cyangwa bitangirwe ikindi kiguzi.

Abantu benshi batinya cyane ko bakoze ibyaha bimwe Imana idashobora cyangwa itazigera ibabarira, bityo bakiyumvamo ko nta cyizere na gito gisigaye kuri bo maze bakumvako bakomeza kwikorera ibyo bashatse kuko nyine baba babona ntagaruriro rikiriho.

Satani ntacyo yishimira kirenze kutugumana maze tukamukorera kubera iyo myumvire tuba twararangije kwakira. Ukuri ni uko iyo umuntu afite ubu bwoba, aba akeneye kuza imbere y’Imana, agahamya ko ari umunyabyaha,akihana maze akizera kandi akakira imbabazi z’Imana idusezeranya.

“Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranuka kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose”(1 Yohana 1:9). Uyu murongo uduhamiriza ko Imana yiteguye kubabarira icyaha icyo ari cyo cyose, ititaye ku buremere bwacyo, mu gihe cyose twemeye kuza imbere yayo n’umutima umenetse.

Niba rero uruhijwe n’uwo mutwaro wo kwishinja ukutababarirwa uyu munsi wa none, menya ko Uwiteka ateze ibiganza bye n’impuhwe ndetse n’urukundo kugira ngo umusange maze akubabarire. Ntabwo azigera areka abamusanga cyangwa ngo Uwiteka ananirwe kukubabarira kuko ari Imana y’impuhwe n’imbabazi.