Ni iki gitindije Ububyutse busesuye?

Abantu bamwe bishimira uko bari n’aho bageze mu bugingo bwabo ariko njye numva nkiri kure y’aho nagombaga kuba ngeze. Nonese ba Petero naba Paul ko basengaga abarwayi bagakira, ubu njye ngeze he muri urwo rwego? Ntumbwire ngo ibyo byari ibyo mugihe cyabo, cyangwa ngo undeme umutima ngo n’ubu biriho.

Jye meze nka Gideoni aho yabazaga Malaika w’uwiteka ngo :” Mutware, niba Uwiteka ari kumwe natwe, ni iki gituma ibyo byose bitubaho? N’imirimo ye yose itangaza iri he, iyo ba Sogokuruza batubwiye ngo:” Uwiteka niwe wadukuye mu Egiputa”? None se ko abantu bacu bamazwe na SIDA, izo mbaraga ziri he ngo tubasengere bakire?

Wenda wambwira ngo hari abakira? Ba bandi bashakisha iyo gihera ngo baze batange ubuhamya nabwo bumeze nk’ikinamico? Kuki se Imana itaduha ibitangaza birenze ibyo Yesu yakoraga ko aribyo yadusezeranyije? Wenda uransubiza nka bamwe ngo ibitangaza yavugaga ni uko abantu benshi bazakizwa? Yee, nabyo ndabishaka, ariko bakizwe kandi bakire!

Ko byombi yabikoraga se kuki nakwemera igice cy’ibyo yadusezeranije? Ibyo aribyo byose njye nemera ko Umugambi w’Imana ku bwoko bwayo ari uko:” dukura tukagera ku rugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo” (Abefeso 4:13). Reka rero nkomeze mbibwirire icyo Imana yansubije.

1. Icyo gihe Imana yampishuriye ngo:” izo mbaraga ntazo nzaguha, kuko umunsi naziguhaye nzaba nkuciriye urubanza rwo gupfa. Kuko ntuzarya,ntuzaryama,ntaho uzashobora kujya kubera umubare w’abantu bazaba bashaka ko ubakoraho.”

Ushobora kwibaza ngo Imana yabimubwiye ite? Uzayegere nawe ugire icyo uyibariza, buri muntu igira uko ivugana nawe! Bamwe ibabwirira mu bice bya Bibliya ,abandi barerekwa,abandi bararota, abandi bumva amajwi,abandi ibaha ibitekerezo bikaza ari ibisubizo by’ibyo babajije. Icyo nkubwira ni uko ibyo Imana yansubije nabitekerejeho ngasanga koko ari ukuri.

Ese uwaba afite ubushobozi bwo kurambika ibiganza ku barwayi bagakira, bagakira by’ukuri Atari bya bindi byacu tubanza guhendahenda indwara yatunanira tukavuga ko ari uko abantu batizeye, urumva yazongera kugira n’umunota wo kurya? Urumva yazongera no gusinzira?

2.Icya kabiri Imana yampishuriye yagize iti:” Ese izo mbaraga uwaziguha washobora kuzikoresha mu buryo bukwiriye ntiwishyire hejuru y’abandi ngo ushake ko bakwimika bakagutangarira n’ibyubahiro byinshi? Ese washobora guca bugufi ufite ubushobozi bungana butyo? Ese icyubahiro cyannjye ntiwacyigarurira bikakuviramo umuvumo? ”

Ndibwira ko Imana itabeshya kuko nanjye nzi neza ko ubwirasi buba mu mutima wanjye (nubwo abantu benshi batabubona). Niba tuzabona imbaraga z’Imana tukazigumana , tuzakenera guca bugufi gukomeye, ndetse no gukiranuka ngo tutagurisha iyo mpano nka Simoni w’Umukonikoni wumvaga azajya ayikoresha akabona inyungu ( Ibyakozwe n’Intumwa 8:18-24).

Ikindi ni uko n’uwo munsi Imana iduhaye izo mpano twajya tuzigurisha mu bundi buryo. Ngira ngo icyatumye Yesu adaturisha amaturo mu “ Biterane” bye ni uko yangaga ko bazakeka ko agurisha impano ze!! Kuko we yari afite impano nyinshi kandi zidashidikanywaho.

3.Icya gatatu Imana yanyeretse ni uko buri mukristo mw’Itorero nawe agomba gutangira gusengera abantu bose bamwegereye, ari abo baturanye,ari abo bakorana,bose akabahesha umugisha kandi akabasabira ngo bamenye Imana kandi agashaka uburyo bwose yabageza aho bazumva ubutumwa.

Icyo gihe nibwo tuzaba twasohoje bya bindi Paulo yabwiraga Timoteyo ngo:” irya mbere ya byose ndaguhugurira kwingingira abantu bose, no kubasengera no kubasabira no kubashimira : ariko cyane cyane abami n’abatware bose, kugira ngo duhore mu mahoro tutabona ibyago, twubaha Imana kandi twitonda rwose.

Ibyo nibyo byiza byemerwa imbere y’Imana umukiza wacu, ishaka ko abantu bose bakizwa bakamenya ukuri )Timoteyo 2:1-4).Gusengera abantu bose ,gusengera abayobozi no kubasabira umugisha bizatuma tugira amahoro kandi bizatuma bamenya ukuri kandi bakizwe.

Ntabwo ndi butinde ku kamaro ko gusenga mu guhindura abantu,kuko hari ahandi nabivuzeho. Ese nawe waba wifuza ko Itorero rigira imbaraga muri ino minsi turimo? Suzuma umutima wawe mbere na mbere niba iriya ndwara y’amacakubiri ntayo utunze muri wowe.

Ese waba uri muri ba bantu bibwira ko ubuntu bw’Imana bufungiye mu Itorero ryabo, ko nta bandi bakizwa uretse bo gusa? Ubwo ucyeneye kwihana kuko icyo ni cyo kimenyetso cy’iyo ndwara.

Ese ujya ugira ishyari iyo wumvise irindi Torero ryakoze ikintu cyiza rikunguka abakizwa? Vugisha ukuri imbere y’Imana, niba umutima wawe ujya ugira iryo shyari kuko n’icyo ni ikimenyetso cya ya ndwara.

Ese ukunda kwigisha ukavuga ukuntu Itorero ryanyu ari igitangaza (nubwo uribonamo ibyaha )? Ihane kuko icyo nacyo ni ikimenyetso cy’iyo ndwara. Niba Itorero urimo rimeze neza shima Imana ariko wibuke ko n’ariya afite intege nke ari muri :” BRIGADE” za Yesu!!!

Umunsi Brigade zose zatangiye gukorana ,Yesu azahabwa icyubahiro kandi Itorero rizahabwa umugisha.Hari benshi bashobora kumva nandika gutya bati :” Uyu nawe agomba kuba ari muri ba bandi bashaka ya Rukusanya y’amadini izaza mu gihe cya nyuma!”

Reka nguhumurize.Iyo rukusanya nanjye sinyemera kandi Imana ntiyemera. Ubumwe Imana ishaka ntabwo ari bwa bundi buvuga ngo buri muntu wese afite icyo yizera , ngo icya ngombwa ni uko twese tuvuga Imana!!

Oya ni Ubumwe bw’abemera Kristo nk’umucunguzi wabo, bakemera kumwumvira muri byose nk’Umwami wabo, bakemera kugengwa n’ijambo rye muri byose. Imana ntabwo ishaka ko tuba umwe ngo dukore igitorero (ikidini) kinini.

Pastor Antoine Rutayisire