Ni iki cyansubizamo imbaraga naniwe mu rugendo

Wagenze urugendo rurerure rugutera kunanirwa, ariko ntiwisubiramo ngo uvuge uti ‘’Ntacyo rumaze.’’ Wabonye ikikongeramo imbaraga, nicyo cyatumye utiheba. Yesaya 57:10

Ubusanzwe umuntu wese ugenda hari ibintu ashobora guhura nabyo, udahuye na kimwe ahura n’ikindi. Icya mbere, umuntu uri mu rugendo nubwo tutavuga urwo kujya mu ijuru no muri iyi isi, ufashe urugendo ufite aho ujya ushobora gusitara. Umuntu wese uri kugenda ashobora kwisanga yasitaye kuko bibaho. Ikindi umuntu wese urimo kugenda ashobora kunanirwa.

Mu by’ukuri ushobora gufata urugendo rwaba rurerure ukananirwa, ukumva intege ziragushiranye, uretse n’umuntu n’ikinyabiziga kirananirwa. Icya gatatu umuntu wese uri mu rugendo burya ashobora gusubira inyuma. Bitewe n’impamvu runaka, ushobora kuba wari uri mu rugendo ujya ahantu bikarangira usubiye inyuma nabyo bibaho.

Icya kane nashakaga kuvuga ni uko umuntu wese uri mu rugendo ashobora kurambirwa. Impamvu zitera umuntu kurambirwa mu rugendo ni nyinshi zirimo ko rwaba rurerure, hari ibibazo byinshi n’imbogamizi yahuriye nazo mu rugendo, kutabona ibyo yari yiteze mu rugendo n’izindi nyinshi zitandukanye. Uyu ni umugenzi wahagurutse mu rugo afite urugendo runaka.

Natwe turi mu isi, twitwa abagenzi niba twarahagurutse tugana mu ijuru, twafashe urugendo rujyayo. Noneho wakwibaza uti ese muri biriya biba ku bagenzi bafashe urugendo rwa hano mu isi, ntibiba no kubafite urugendo rugana mu ijuru?

Muri iyi nzira igana mu ijuru uramutse uhuye ni kimwe muri biriya wenda ukananirwa nk’uko twabisomye mu ijambo ry’Imana, wakora iki? Mbese ni iki cyagusubizamo imbaraga?

Ibi bikurikira byagufasha:

1. Ijambo ry’Imana, Bibiliya ivuga ko Yesu ari we Jambo, kandi ibintu byose byabayeho kubw’ijambo. Ijambo ry’Imana ni isabune, riratweza.’’ None mumaze kwezwa n’ijambo nababwiye.’’ Yohana 15:3

Ijambo ry’Imana ni itabaza ritumurikira mu rugendo turimo, ni inkota y’amugi yombi, ni ibyo kurya. Ijambo ry’Imana ni kimwe mu bintu bikomeye byagusubizamo imbaraga uramutse uhuye n’impamvu zituma unanirwa.

2. Kwibuka ibyo Imana yakoze. Iyo uri mu rugendo ukananirwa, satani akubwira ko ukwiye gusubira inyuma, kimwe mu bintu bigufasha gukomeza ni ukwibuka imirimo y’Imana, kuko bikwizeza ko n’ibisigaye Imana izabikora ukongera ukayigirira icyizere. Dawidi ajya kwica Goliyati, bamuciye intege, bamwereka amateka y’uwo ashaka kurwanya, ariko nawe yibutsa amateka yagiranye nayo, atekereje ku mirimo yayo n’ibyo yakoranye nawe, yemeza umutima we ko icyo kitari bunanirane.

3. Gusenga, hari uwaririmbye ngo gusenga ni ubuzima, undi ati gusenga bifasha umuntu kandi bimara umubabaro. Gusenga ni ikintu gikomeye cyongera imbaraga mu rugendo ku mugenzi, na Yesu ubwe yarabikoraga, yirirwaga yigisha ijambo ry’Imana, ariko nijoro akajya kurara ku musozi asenga kugira ngo aze kubona izindi mbaraga zo kwigisha ku munzi ukurikiye. None niba Yesu yarafataga umwanya wo gusenga kandi ari umwana w’Imana twebwe nk’abantu dukwiye gusenga angana gute? Imana idushoboze kubikora cyane.

4. Ibyasezeranijwe, Mu bintu binezeza ni iyo satani akwihebesheje ukibuka ibyo Imana yavuganye nawe, kandi burya ikiza cyo kubika isezerano ry’Imana, wowe ntuba ugiteye ikibazo kuko isigara irinda ijambo yavuze nawe ukabyungukiramo.

Mu rugendo haberamo ibibazo byinshi kandi bitandukanye bishobora gutuma unanirwa ariko ibi bine ujye ubizirikana uzajya usubizwamo imbaraga. Imana iguhe umugisha.