Ni iki Bibiliya itubwira ku kuvuka ubwa kabiri?

Yoh 3:1-3 Hariho umuntu wo mu Bafarisayo witwaga Nikodemo,umutware wo mu Bayuda.Uwo yasanze Yesu nijoro aramubwira ati “Mwigisha tuzi yuko uri umwigisha wavuye ku Mana ,kuko ari nta wubasha gukora ibimenyetso ujya ukora keretse Imana iri kumwe na we.”Yesu aramusubiza ati “Ni ukuri ni ukuri ndakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri,atabasha kubona ubwami bw’Imana.”

Yesu yatweretse inzira iboneye yo kubona ubwami bw’ijuru ari bwo kuvuka ubwa kabiri. Abantu bake muri iki gihe bumva kuvuka ubwa kabiri icyo aricyo. Abandi na bo ntibarabisobanukirwa neza, abandi bazi ko kuvuka ubwa kabiri ari ukwizera Yesu Kristo gusa. Yoh 3:4 Nicodemu aramubaza ati “Mbese umuntu yabasha ate kubyarwa akuze? yakongera agasubira mu nda ya nyina? Akabyarwa? Yesu aramusubiza ati “Ni ukuri ni ukuri ndakubwira yuko umuntu utabyawe n’amazi n’umwuka atabasha kwinjira mu bwami bw’Imana.

Kuvuka ubwa kabiri bigomba gutura muri twe bitabaye ibyo ntitwazabona ubwami bw’Imana Yesu yabigaragaje neza agira ati “Ikibyarwa n’umubiri na cyo ni umubiri, n’ikibyarwa n’umwuka na cyo ni umwuka Yoh 3:6.Mu byukuri Yesu yatweretse ko hari ukubyarwa k’uburyo 2. Ari bwo kubyarwa ko mu buryo bw’umubiri dukunze kwizihiza nk’isabukuru y’amavuko hakaba no kubyarwa ko mu buryo bw’umwuka. Ijambo ry’Imana ritwigisha ko abantu bose bavuga ngo mwami mwami atari bo bazinjira mu bwami bw’ijuru keretse abakora ibyo Imana ishaka.Mat 7:21

Hari igihe kizabaho mu buzima bwacu tureke kwikoresha ibyo twishakiye ahubwo dukoreshwe n’ubushake bw’Imana. Hari igihe kizabaho mu buzima bwacu niduhinduka tukemera kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’umukiza wacu. Abantu benshi bibwira ko bakijijwe nyamara ni bake muri bo ariko abandi baribeshya.

“Munyure mu irembo rifunganye,kuko irembo ari rigari, n’inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini,kandi abayinyuramo ni benshi.Ariko irembo rifunganye n’inzira ijya mu bugingo iraruhije,kandi abayinyuramo ni bake.Mat 7:13-14”Iyo witegereje ukareba usanga umubare munini w’abantu ari abakurikiye satani kuruta abakurikiye Yesu.Muri iki gihe abantu bashaka gukora ibibanezeza mbese bakinyurira mu marembo yagutse atuma babona ibyo kamere zabo zirarikiye ariko nitwicisha bugufi tukanyura mu irembo rifunganye bizaduhesha ubugingo buhoraho.Arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko nimudahinduka ngo mumere nk’Abana bato,mutazinjira mu bwami bwo mu ijuru.Mat 18:3

Kwinjira mu bwami bw’Imana bisaba kubanza ugaca bugufi ugahinduka,ukamera nk’umwana muto.Iyo uvutse ubwa kabiri,uba ubyawe n’umwuka wera ndetse bikagaragarira no mu bikorwa ukora n’imyitwarire yawe.Iyo uhindutse utangira gukunda ijambo ry’Imana,utangira kwanga icyaha n’inzira yose cyacamo ugatangira gukora ibyo Imana ishaka kandi ishima,wemerera Yesu Kristo akakuyobora,ibyo ukora byose bigomba kuba bihamanya n’ijambo ry’Imana.

Guhinduka si ukwizera Yesu gusa kuko abantu bamwe bizera Yesu mu bitekerezo gusa ariko ntibabishyire mu bikorwa.Guhinduka nyakuri ni ukureka wa muntu ushaje ukaba undi muntu mushya.Abantu benshi bahamya ko ari Abakristo nyamara ugasanga ntibahindutse.

Iyo umuntu yahindutse hari ibihamya bigaragaza ko yahindutse kuko agakiza kari muri we kagaragarira n’inyuma.Bigasa na wa mugani ngo “Akuzuye umutima gasesekara ku munwa.”

Deo Jyamubandi