Ni ibiki byanditse mu bitabo by’amateka yawe ! Alice Rugerindinda

Ariko indi mirimo ya Manase n’ibyo yakoze byose n’icyaha yakoze, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’abayuda? 2 Abami 21: 17

Maze iminsi nibaza ku ijambo rijyanye n’amateka y’umuntu. Naribajije nti ese buriya atangirira he! Wasanga atangira bakimutwita ,kuko hari abo Bibiliya ijya itangira kuvuga ukuntu byagenze bakiri mu nda .

Urugero rwo muri Luka 1: 39-41 rwa Mariya Nyina wa Yesu aramukanije na Elizabeti ngo Elizabeti acyumva iyo ndamukanyo , inda yari atwite ya Yohana umubatiza yarasimbaguritse. Imana itugirire neza.
Iyo usomye 2 Abami 21: 1---- niho umenya ibyanditswe kuri uyu mwami Manase, ni ukuri birababaje, byatumye nifuza kwandikisha amateka meza ku izina ryanjye.

“ Manase yimye amaze imyaka cumi n’ibiri avutse. Amara imyaka mirongo itanu I Yerusalemu ari ku ngoma, nyina yitwaga Hefusiba. Ariko akora ibyangwa n’Uwiteka,……yongera kubaka ingoro se Hezekiya yari yarasenye, yubaka n’ibicaniro bya Baali….. 5. Kandi yubakira ingabo zo mu ijuru zose ibicaniro , mu bikari byombi by’inzu y’ Uwiteka. 6. Anyuza umuhungu we mu muriro, akajya araguza akaroga,agashikisha abashitsi, akaraguza abapfumu, akora ibyaha byinshi cyane imbere y’Uwiteka ngo amurakaze……: 2 Abami 21: 1-18

Mu bigaragara , ubuzima bwe bwose bwaranzwe n’amateka mabi y’ibyaha, nta cyaha kibaho atakoze, kandi mu mateka ye nta kintu nakimwe cyiza wabonamo. Ikibabaje yarinze apfa akimeze gutyo, habe ngo yasubiza n’amaso inyuma wenda ngo yigaye, bitume yisubiraho anasabe Imana kumubabarira, bityo ahindurirwe amateka.

Muri 2 Abami 23: 28 “ Ariko indi mirimo ya Yosiya n’ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditse mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’abayuda? “ Tuhasanze umwami witwa Yosiya nawe wandikishije amateka atandukanye n’aya Manase kuko we ngo yagaruye abantu ku Mana, akarwanya iby’ubupagani.

Ibi bivuze ko abantu bashobora kuba bose bakora umurimo umwe, bavukana se, batuye mu gihugu kimwe, basengera hamwe, baririmba hamwe, babana mu nzu ariko buri wese akagira ibyo yandikisha inyuma y’izina rye bitandukanye n’ibyundi . Yesu atugirire neza
Dore ibyari byanditse mu gitabo cy’amateka kuri Yosiya : “ Kandi nta mwami mu bamubanjirije wari uhwanye nawe, wahindukiriye Uwiteka n’umutima we wose, n’ubugingo bwe bwose, n’imbaraga ze zose akurikije amategeko ya Mose yose, ndetse no mubamuherutse, ntawahwanye nawe” . 2 Abami 23:28

Twatangiye twibaza ngo nibiki byanditse mu bitabo by’amateka yawe! Nubwo nta yindi Bibiliya izandikwa, ariko ibindi bitabo bizandikwa, abantu kandi naho batakwandika, Imana yo irandika nk’uko byanditse mu gitabo cy’ibyahishuwe 20:12, aho Yohana yabonaga abantu bose bahagaze imbere ya ya ntebe y’imanza ngo bari gucirwa imanza zikwiriye ibyanditse mu bitabo byo mu ijuru. Ese buriya byandikwa nande! Byandikwa ryari?

Icyo nkwiriye kumenya nuko nta kintu na kimwe kiri mu mateka yanjye gipfa gutambuka gutyo ntaho cyanditswe, naho kitakwandikwa ku mpapuro ariko no mu mitima y’abantu birandikwa, kandi nabo nasanze ari abahanga mukwibuka amateka yaranze ubuzima bw’umuntu!
Ubu noneho haje ikoranabuhanga,uzajye kuri google, wandike izina ry’umuntu, urebe ukuntu bimwe mubyamuranze bihita biza imbere yawe kandi bisomwa n’isi yose! Yesu adusure

Icyiza kiri muri ibi . nuko Yesu we ajya ahanagura amateka mabi yaranze umuntu, akamwubakira amateka meza. Wenda abantu bakazakomeza kubyibuka, ariko Yesu we akavuga ngo ntazabyibuka ukundi. Amen. Urugero rwa Paul avuga ngo, nubwo yabanje kuba mubi ngo ariko yarababariwe bityo Bibiliya ikatwereka amateka ya Paulo mabi, ikanatwereka amateka ye meza amaze guhura na Yesu , kugeza arimo asoza urugendo rwe yitegura kuva mu isi.

Ufite mateka ki! Waba wifuza ko amateka yawe se ahinduka uhereye none? Ntahandi ahindurirwa atari kwa Yesu.
Hari n’igihe umuntu amara igihe yubaka amateka meza ariko igihe kikagera akayatoba, akayakubitamo akantu kabi kaza gusibanganya za mbaraga zose yakoresheje yubaka ya mateka meza haba imbere y’Imana n’imbere y’abantu. Mwami Imana turakwinginze ngo uturindire amateka tutazakorwa n’isoni. Yesu adusobanurire,
Alice