Ni ibiki Satani arimo kukurega muri iyi minsi?

Zekariya 3: 1-4

Maze anyereka Yosuwa umutambyi mukuru ahagaze imbere ya Marayika w’Uwiteka, na Satani ahagaze iburyo bwe ngo amurege.

Uwiteka abwira Satani ati"Uwiteka aguhane, yewe Satani. Ni koko Uwiteka watoranyije i Yerusalemu aguhane. Mbese uwo si umushimu ukuwe mu muriro?"

Kandi Yosuwa yari yambaye imyenda y’ibizinga, ahagaze imbere ya marayika.
Marayika abwira abari bamuri imbere ati"Nimumwambure iyo myenda y’ibizinga." Maze abwira Yosuwa ati"Ngukuyeho gukiranirwa kwawe, kandi ndakwambika imyambaro myiza cyane."

Hano hari urubanza rukaze:

1. Harimo urega ariwe Satani umurezi wacu
2. Harimo uregwa ariwe Yosuwa Umutambyi
3. Hari nuregerwa ariwe Marayika w’UWITEKA.

Bibiliya itubwiye ko Yosuwa Umutambyi yari yambaye umwambaro w’ibizinga.
Ibizinga Bibiliya ibigereranya n’ibyaha. Ibyo byaha nibyo satani yarahagaze amurega.

Kuba yari umutambyi ntibyabujije ko aba yambaye imyambaro iriho ibizinga. Bityo buri wese yirinde mu ruhande rwe. Ikintu kibabaje ni ukuntu satani yari ahagaze iruhande rwa Malayika w’UWITEKA amurega. Ubwo yaranamukomeraga ati wenda ukuntu wirirwa uvuga Imana warangiza ugakora gutya na gutya.

Burya Satani aba azi aho twagize intege nke. Atugusha mu byaha yarangiza akajya kuturega ku Mana, kandi burya satani ntaturega ibinyoma, avuga ibyabaye yicaranye n’ibimenyetsi bifatika.

Mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera. 1 Petero 5:8

Amahirwe Yosuwa yagize nuko bamureze ku Mwami w’imbabazi kandi ugira neza, Imana ishimwe

Marayika abwira abari bamuri imbere ati"Nimumwambure iyo myenda y’ibizinga." Maze abwira Yosuwa ati"Ngukuyeho gukiranirwa kwawe, kandi ndakwambika imyambaro myiza cyane."

Ni ibiki satani arimo kukurega uyu munsi?

Byemerere imbere y’Imana kandi uyibwireko utazabisubira. Urusheho kwirinda no kurwana intambara nziza kandi ujye ukora byose wibuka ko murezi wawe ari we satani nubwo yakwereka uburyohe bw’ibyaha, aca inyuma akagutanga kujya kukurega no kwerekana intege nke zawe, Imana iturengere muri byose.
Imana idusobanurire mu izina rya Yesu, Amen.

[email protected],org