Ni gute wanesha ibikugerageza?

Mbese ufite ibikugerageza uhura na byo? Ibyanditswe byera bibereyeho kugufasha.
Ifashishe imirongo ikurikira yo muri Bibiliya kimwe n’indi ushobora kwishakira ubwawe.

“Ibisigaye mukomerere mu mwami no mu mbaraga z’ubushobozi bwe bwinshi mutware intwaro zose z’Imana kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani.Nuko rero mutware intwaro zose z’Imana kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi kandi murangije byose mubashe guhagarara mudatsinzwe.Muhagarare mushikamye mukenyeye ukuri mwambaye gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza.Mukwese inkweto ni zo butumwa bwiza bw’amahoro bubiteguza, Kandi ikigeretse kuri ibyo byose mutware kwizera nk’ingabo, ari ko muzashoboza kuzimisha imyambi ya w a mubi yaka umuriro” (Abefeso 6.10-16)

“Umuntu niyoshywa gukora ibyaha,ye kuvuga ati “Imana ni yo inyoheje, kuko bidashoboka ko Imana yoshywa n’ibibi cyangwa ngo igire uwo ibyohesha, ahubwo umuntu wese yoshywa iyo akuruwe n’ibyo ararikiye bimushukashuka” (Yakobo 1.13-14)

“Kuko tudafite umutambyi mukuru utabasha kubabarana natwe mu ntege nke zacu, ahubwo yageragejwe uburyo bwose nka twe, keretse ko atigeze akora icyahaNuko rero twegere intebe y’ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubone ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye.” (Abaheburayo 4:15-16)

“Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry’ubugingo iryo Imana yasezeranije abayikunda” (Yakobo 1:12)

“Nta kigeragezo kibasha kubazaho kitari urusange mu bantu, kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira” (1 Abakorinto 10: 13)
“Nabikiye ijambo ryawe mu mutima wanjye kugira ngo ntagucumuraho” (Zaburi 119, 11)

“Mwegere Imana na yo izabegera, murwanye Satani na we azabahunga” (Yakobo 4:7)

“Mwirinde ibisindisha , mube maso kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera, mumurwanye mushikamye kandi mufite kwizera gukomeye, muzi yuko bene data bo mu isi muhuje imibabaro” (1 Petero5:8-9)

“Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi ntahagarare mu nzira y’abanyabyaha, ntiyicarane n’abakobanyi ahubwo amategeko y’Uwiteka ni yo yishimira, kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro uwo azahwana n’igiti cyatewe hafi y’amazi cyera imbuto zacyo mu gihe cyacyo, ibibabi byacyo ntibyuma, icyo azakora cyose kizamubera cyiza” (Zaburi 1: 1-3)