Ni gute wahoraha inzara yo gushaka Imana? - Rick Warren

Ese ufite inzara yo gushaka Imana? Birashoboka guhorana inzara yo gushaka Imana mu buzima bwawe bwose. Dore uburyo butane bwagufasha guhorana inzara yo gushaka Imana.

1. Ibuka uburyo Imana igukunda.

Uko urushaho kumenya uburyo Imana igukunda ni ko nawe urushaho kuyikunda. Bibiliya iravuga mu Befeso 3:18-19 ngo, “18. Muhabwe imbaraga zo kumenyera hamwe n’abera bose ubugari n’uburebure bw’umurambararo, n’uburebure bw’igihagararo, n’uburebure bw’ikijyepfo bwarwo [urukundo] ubwo ari bwo, 19. mumenye n’urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa, ngo mwuzuzwe kugera ku kuzura kw’Imana.

2. Sigaho guhaga ibyo kurya bidafite umumaro.

Wowe uri umurimo w’intoki z’Imana, Imana ni yo yakuremye kandi ni yo yonyine ibasha kuguhaza. Iyo ugerageje guhazwa n’umushahara, icyubahiro, ubutunzi, kwifuza, ubutware, cyangwa ikindi kintu cyose kitari Imana, umenye yuko ibyo bitazigera biguhaza. Imigani 15:14 haranditswe ngo, “Umutima w’ujijutse ushaka ubwenge, ariko akanwa k’abapfapfa gatungwa n’ubupfu.

3. Kumenya Imana bigire intego nyamukuru.

Umunezero uva mu kumenya Imana. Yesu aravuga muri Matayo 6:33, “Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongererwa.”

4. Soma ijambo ry’Imana buri munsi.

Bibiliya ni ibyo kurya by’ubugingo bwawe. Kurya rimwe mu cyumweru ntibyatuma ugira ubuzima bwiza. Uko ni na ko ugomba kurya ijambo ry’Imana buri munsi. “Ugomba kwifuza amata y’umwuka adafunguye kugira ngo agukuze akugeze ku gakiza. Takira Imana iguhe aya mata” (1 Petero 2:2).

5. Kwifuza Imana biterwa n’uburyo ubana na yo.

Niba wibanira n’abantu bavuga ibya politiki gusa, ibyo ni byo uzahora wibwira. Niba ubana n’abantu bavuga iby’umupira w’amaguru, ibyo ni byo uzahoramo nawe.
Menya neza ko ibyo uvuga iyo uri kumwe n’abandi ni byo uzagirira inzara. Ni uko rero shaka uko wabana n’abantu bazima bafite icyo bungura ubugingo bwawe, ndetse bizagutera inzara yo gushaka Imana Imigani 2:20 haranditswe ngo, ”Gendera mu nzira z’abantu bitonda, kandi ukomeze imigenzereze y’abakiranutsi.