Ni gute wagumana umurava ukurimo ?

Mu gice cya kane cya Nehemiya, atubwira uko, nyuma yo kuzuza icya kabiri cy’inkike z’i Yerusalemu, abaturage batangiye kunanirwa, batangira kudeha ku murimo ndetse baricuza. Ubusanzwe, ni kenshi ukwijijuta no kurambirwa mu gihe umurimo ari mugari bikunze kubaho kenshi. Akaba ari nayo mpamvu muri aka kanya nshaka kubaganiriza cyane ku bintu bitandatu by’ingenzi ntekereza byagufasha kugaruka ku murongo, mu gihe umurava wawe usanganywe watangiye kuyoyoka.

1.Kwibuka ko amarangamutima akunda kutubeshya cyane

« Umuntu utagenzura umutima we ni nk’umugi ubuze ibikuta byawo. »( Imigani 25 »29)

« Ntiwiringire ubwenge bwawe, ahubwo ushyire icyizere cyawe k’Uwiteka » (Imigani 5 :3)

Ubusanzwe, amarangamutima agira inkomoko zitandukanye : ejo hashize, uyu munsi n’ejo hazaza. Nyamara kandi ntabwo ahora ashingira ku kuri ahubwo ahora agendana n’ibitari ukuri.

Bibliya itubwira ko ari uruhurirane rw’amarangamutima avuguruzanya : « Mu mutima w’umuntu imbere ari guseka, ubonamo umubabaro, kandi amaherezo y’ibitwenge ni ugushavura » (Imigani 14,13)

Ubuzima buraruhije kandi amarangamutima usanga kenshi yivanga cyane mu mitima yacu akaba ariwo awuyobora. Nyamara ariko ni inshingano zacu gucunga cyane buri mwanya amarangamutima yacu ya buri munsi.

Abantu bamwe na bamwe bagereranya ubuzima bigashishije nk’imisozi iteganye, mu kijyepfo no mu kijyaruguru. Nyamara ariko ubuzima wabugereranya n’impande zombi za Gari ya moshi, kuko zitajya zihura na rimwe. Uruhande rumwe ruhagarariye ibitubaho mu byishimo kandi bitubaho ari byiza cyane, ku rundi ruhande tugasanga ingorane n’imibabaro ijyana narwo. Ariko kandi izo mpande zombi tuba tugomba kuzigendamo mu gihe kimwe.

Buri munsi ibitubaho ni ibyiza n’ibibi. Mu buzima ntushobora kubona na rimwe ukwezi uzamara bihagaze neza, ngo ugukurikiraho bizabe bimeze nabi. Ahubwo ibibaho ni byombi, bigenda bitubaho umunsi ku munsi.

Ubuzima ni ubwoko bw’imvange igizwe na « Byago-Munezero ». Umwanya umwe mba mpuye na Munezero, mu wundi mwanya nkaba mpuye na « Kaga ». Mu murimo w’Imana ni ngombwa : « kwishimana n’abishima no kurirana n’abarira » Romain 12 :15

Mwitonde : Ibi sibyo !! Niba udafite Morale, birashoboka ko nta kindi ucyeneye uretse ikiruhuko gusa !!

2. Kwibuka ko ubuzima butuganisha mu gukora ibintu bivuguruzanya

Dukunda cyane kubiba, ariko ntidukunda cyane ibihe biba ari ngombwa kwanganyaho amahage. Dukunda cyane kubaka, ariko kandi ntidukunda cyane iyo bibaye ngombwa gusenya. Nyamara ubuzima budusaba ko byose tubitwarira rimwe.

Uyu mwaka i Saddleback habayeho umwaka wo gutegereza, kwihangana no kuba dukine gato, kugirango tubashe kumara umwaka wundi w’iterambere rizanywe no gufungura ishuri ryo ku Cyumweru. Ntibyari ugushimisha gusa n’umwaka wo kuzamuka, ahubwo byari n’igihe cyo kugarura akabaraga kw’Itorero ryacu.

3. Kwibuka ko igihe cy’ubutayu kigize ubuzima bwawe

« Ntimuhagarike imitima, nk’aho…ku munsi wo w’ubutayu nuzakugeraho. » Abaheburayo 3 :8

Inyigisho ya Pasteur RICK WARREN