Ni gute twamenya ko twakijijwe?

Akenshi iyo ubajije abantu niba bakijijwe bakubwira ko baretse inzoga n’izindi ngeso mbi. Uko ni ukuri nyamara hari n’abapagani batabikora. Ibi rero ni umusaruro w’agakiza ariko agakiza nyirizina gatangirira ku kubaturwa ku cyaha muri ubu buryo butatu bukurikira:

Ikintu cya mbere Yesu adukiza Gucirwaho iteka (pénalité du peche ( Penalty of sin) :kurimbuka) byazanwe no gucumura kwa Adamu na Eva ( Rom. 8:1).

Icya kabiri Yesu adukiza ni Ububata /uburetwa cyangwa Imbaraga z’icyaha ( Power of sin/ puissance du péché): iyo tumaze gukizwa ntabwo icyaha kiba kikiri boss ku buzima bwacu kuko tuba turi munsi y’ubundi butware ( bwa Kristo) Rom. 6:17-18.

Nyamara nubwo bimeze gutyo, ntibitubuza gukora ibyaha no gusitara hato na hato, niyo mpamvu Bibiliya idusaba guhora twezwa, ndetse intumwa Pawulo agatinyuka kwemeza ko icyaha kiba muri we aricyo gituma yifuza gukora ibyiza ariko akisanga yakoze ibibi ( Rom.7.14-20).

Ikintu cya gatatu Yesu azadukiza ubwo azaba aje gutwara itorero ni ukubaho kw’icyaha mu buzima bwacu ( Présence du péché/ Presence of sin). Ubwo imibiri yacu izahindurwa igahabwa ubwiza no kutabora bityo ikamburwa burundu kamere y’icyaha twokojwe na Adamu.

Muri make Yesu adukiza kuzacirwaho iteka binyuze mu kudutsindishiriza (justification), hanyuma akaturinda kongera kuba imbata z’icyaha binyuze mu kutweza (sanctification) kandi azadukiza no kubaho /kuboneka kw’icyaha muri twe ubwo azatwinjiza mu bwiza buhebuje (glorification).

3 P: Penalty, Power and Presence of sin.

Uwimana Ange Victor