Ni gute nakwakira impano y’Imana?

Hari umuntu waba yarigeze aguha impano mu buzima bwawe? Hari ibintu byinshi tubona mu buzima bwacu bwa buri munsi nabyo tukabyita impano Imana iduhaye bitewe n’uburyo twabibonyemo, ariko si ibyo tuvugaho hano, ahubwo turagaruka ku mpano y’Imana ari yo ‘’Agakiza.’’

Ubusanzwe iyo umuntu agiye kuguha impano ntakubaza icyo ukeneye ahubwo aragutekerereza akaguha icyo yaguhitiyemo, aha ndashaka kuvuga ku mpano umuntu wese yaba abizi cyangwa atabizi, yaba ayishaka cyangwa atayishaka arayikeneye, iyo mpano nta yindi ni ‘’Agakiza.’’

Mwakijijwe n’ubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y’Imana. Ntibyavuye no ku mirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira, Abefeso 2:8-9
Bibiliya iduhamiriza ko agakiza ari impano y’Imana, tutaheshejwe n’ikintu icyo ari cyo cyose twakoze, tutaheshejwe n’imirimo yacu, kubera ko nta muntu Imana ishaka ko abyirata, ahubwo byavuye ku buntu bwayo gusa.

Twakijijwe kubw’ubuntu bw’Imana tubiheshejwe no kwizera Yesu Kristo, ariko nanone kwizera kwacu ntikwaguze agakiza ahubwo kwarakakiriye.

Pawulo yandikiye Abefeso ngo ntibyavuye kuri mwe, ni ukuvuga nta ruhare rwanyu, ahubwo ni impano y’Imana.

Ubundi ntibyashoboka ko umuntu agura ikintu cy’ubuntu nubwo bigoye kubyumva. Umuntu akeneye kwakira iyi mpano y’ubuntu.

Agakiza twagahawe ku buntu, nta kiguzi, igihari ni ukwakira Kristo mu buzima bwacu gusa. Imana iduhozaho imbabazi zayo n’ubuntu bwayo umunsi ku munsi, icyo dusabwa no ukubyakira no kubyizera.

Muri Kristo Yesu, uwari umunyabyaha ntacirwa urubanza rubi imbere y’Imana. Iyo Imana ikubabariye ibyaha byawe, bivuze ko ikubabariye ibyo wakoze mu gihe cyashize, igihe urimo ndetse n’ikizaza kuko nta kindi gitambo kizongera kubaho, Yesu yitanze rimwe gusa, wowe ufite inshingano yo kuba muri ubwo buntu.

Aha ntitwigisha bwa buntu buhesha umuntu uburenganzira bwo kuba mu byaha ngo byararangiye, oya, dore uwabwakiriye icyo bukora mu buzima bwe: ‘’Kuko ubuntu bw’Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse, butwigisha kureka kutubaha Imana n’irari ry’iby’isi, bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none. ‘’ Tito 2:11-12

Ibi bivuze ngo uvuga ko yakiriye ubwo buntu ariko bukaba butamwigisha kureka kutubaha Imana, kureka irari ry’iby’isi, ngo bumwigishe kwirinda icyaha n’igisa nacyo cyose, bumuhanire gukiranuka, akabaho yubaha Imana mu gihe cye, ntaba afite ukuri niba yavuga ko yakiriye ubwo buntu ariko agakomeza kwibera imbata y’ibyaha, ubwo Yesu yaba ntacyo yakoze mu buzima bwe, Imana idutabare cyane. Ngiyo impamvu ubutumwa Yesu yazanye bwabaye inkuru nziza,Imana ishimwe cyane!!!!

Bamwe bavuga ngo byararangiye ntibamenye ubwo buntu cyangwa se ntibakunda Yesu, ntiwaba ufitanye umubano n’Imana ngo ukore ibyo yanga, ntidukwiye no gukora ibyaha ngo ubuntu busage, nitubikora nkana tuzarimbuka si ibanga. Niba waravutse ubwa kabiri, ibya kera bikwiye gushira ukabaho ubuzima bushya kuko muri wowe hinjiyemo undi muntu wakiriye (Yesu Kristo).

Nshuti usoma iyi nyigisho ndakwingingira kwakira iyi mpano kuko urayikeneye, ntakindi usabwa ubwo wumvise ubutumwa niwemera ukizera uraba uyakiriye, urahita uhinduka umwana w’Imana.Dore Yesu agutegeye amaboko ngo niwemera aguhe ikaze, nawe tuzabane mu bwami bwe. Imana iguhe umugisha.