Ni gute nagira umutima nk’uwari muri Kristo Yesu?

Abantu benshi bashobora gusa n’abifuza kwisanisha na Yesu mu byo bavuga cyangwa berekana imbere y’abantu, ariko akenshi harubwo hirya aho abantu batareba bahakorera ibindi. Bibiliya ikavuga ngo bene abo bavuga ko bazi Imana ariko bakayihakanisha ibyo bakora. Tito 1:16

Bibiliya iravuga ngo ’’Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu,’’ Abafilipi 2:5

Hajuru rero hari Ikibazo twibajije ngo ni gute nagira umutimwa nk’uwari muri Krsito Yesu? Hari ibintu byinshi biranga uyu mutima dushingiye ku buzima Yesu yabeyemo mu gihe yamaze ku isi atarasubira kwa Se (Imana) mu ijuru. Nubwo abantu benshi bagaragaza ko bashaka kugira uyu mutima, bishobora kubananira kubera impamvu yo kutemera ikiguzi cyabyo gishobora kuba igihombo cy’iby’isi, imibabaro y’uburyo butandukanye n’ibindi bitanyuze kamere y’umubiri ariko Umwuka anejejwe nabyo.

Kimwe muri byinshi aha tuvuga cyaranze Yesu ni ukwemere gusiga, guhara, kwigomwa. Urwandiko rwandikiwe Abafilipi rugaruka kuri uyu mutima Yesu yagize wo ‘’GUSIGA’’. Bibiliya iravuga ngo uwo nubwo yabanje kugira akamero k’Imana, ntiyatekereje ko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa, ahubwo yisiga ubusa ajyana akamero k’umugaragu w’imbata, agira ishusho y’umuntu, kandi amaze kuboneka afite ishusho y’umuntu. Abafilipi 2:6-7

Umutima wo kwanga gusiga/kurekura tugashaka kugundira iby’isi kubirutisha Yesu ni cyo gituma kenshi tunanirwa gutunga umutima wari muri Krsito Yesu.

Umutima dushaka utandukanye n’uw’umukungu wari ufite imyaka irumbuka; akumva ko nahunika aribyo bizanezeza umutima we; ariko abwirwako ngombwa ari ukuba umutunzi mu by’Imana, kuko nicyo gutuma Imana ikwishimira nawe ugahorana umutima uhimbaza Imana muri byose. ( Luka 12: 16-21)

Umutima Imana ishaka ko tugira ni uwo Imana yishimira nk’uwari muri Dawidi, wemera guca bugufi, ukabona ko gukomera kwawe mu isi nta mubano mwiza ufitanye n’Imana ntacyo bimaze. Kugira ngo ugire uyu mutima hari ibyo ugomba kwemera guhara naho byaba birimo indamu; Yesu nawe hari ibyo yemeye gusiga kugirango asohoze umugambi w’Imana ku mwana w’umuntu.

Iyo ugize uyu mutima wari muri Kristo Yesu ugira n’ubushobozi hejuru y’icyaha kuko uwufite aba anafite ubutware bwa Kristo muri we, kandi ubwami bw’Imana buhora mu mutima we.

Uri muri Kristo Yesu, ibya kera byose biba bishize, akaba icyaremwe gishya kandi ibyari byuzuye Yesu nibyo natwe yaduhaye ni ubuntu bukurikira ubundi.

Tugire wa mutima wari muri Kristo Yesu nubwo isi irushaho kuba mbi ariko abubaha Imana bazakomeza kuba beza.

Haranira kugira uyu mutima wari muri Kristo Yesu utakurega ikibi mubyo ukorera Imana n’abantu, kuko nawe yashimwaga n’Imana n’abantu.