Ni Umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba!

“God is our refuge and strength, always ready to help in time of trouble” Psalm 46:1

“Imana niyo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu, ni Umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba. Nicyo gituma tutazatinya naho isi yahinduka, naho imisozi yakurwa ahayo ikajya I muhengeri. Naho amazi yahorera akibirindura. Naho imisozi yatigiswa no kwihinduriza kwayo”Zaburi 46 : 1-4

Imana ishimwe cyanee! Aya magambo ndumva yongeye kumfasha namwe ndifuza ko yabafasha. Ngo ni Umufasha utabura kuboneka mu makuba no mu byago. muri Bibiliya y’icyongereza haravugango :He is always ready to help in time of trouble! ( Ahora iteka yiteguye gufasha, gutabara mu gihe cy’amakuba). Imana ishimwe.

Umunsi umwe natwaye imodoka ntarayimenyera, ngera ahantu nsanga habaye traffic jam ( imodoka zuzuye umuhanda zitabasha kugenda) nuko ngiye kubona mbona ababishoboye batangiye gukata imodoka ngo basubire iyo twavuye, maze nanjye ndabigana. Ntangiye gukata neza imodoka yitambitse mu muhanda , imodoka ihita inzimana ngerageje no kuyatsa biranga pe! Ubwo imodoka ziratangira zimvugiriza amahoni menshi ngo nimve mu nzira, ibikamyo biteye ubwoba imbere yanjye n’inyuma , nukuri numva ndihebye! Nkiri muri ibyo, ndongera natsa imodoka gato ngo nsubire inyuma gato nkate , mba ngonze uri inyuma yanjye nubwo imodoka itangiritse cyane, noneho uwo ngonze, ahita ava mu modoka ye arakaye, atangira gushyira ibimenyetso mu muhanda ati” nave mu modoka abanze arebe ibyo ankoreye !!!” muri make numvaga ibintu byanyobeye kandi uwabeshya ni uwavuga ko nibutse gusenga. Aha ndashaka kubabwira ubutabazi bw’Imana.

Nkiri muri ako kavuyo kose nabonye ubutabazi bw’Imana . Nagiye kubona mbona haje umugabo ukuze ntanazi wigendera n’amaguru araza afungura imodoka aransuhuza ati “ Humura mama, humura, ni ukuri ntakibazo gikomeye kibaye” nanjye numvise ambwiye ati humura, numva nubwo ndi mu kaga ariko nibura mbonye umpumuriza. Nanjye nti : Muze, ntunsinge ahubwo icara mu modoka iruhande rwanjye, umusaza arahicara” na police iba iraje iti madamu vana iyo modoka mu nzira , naho ni ukugirango abavuza amahoni bitonde ncakishe inzira! Nongeye kwatsa imodoka iremera gato cyane iva mu nzira gato ntiyajya kure ariko nshyiramo ibimenyetso ko imodoka ifite ikibazo ndatuza ubwo ariko na muzehe wanjye turi kumwe! Nkibaza icyo gukora , iruhande rwanjye haca umuntu uri mu modoka nziza cyane arambaza” Madamu wagize kibazo ki ngo tugufashe” nanjye nti simbizi. Uwo muntu aragenda aparika imodoka ye hirya y’umuhanda aza kumfasha, imodoka iragenda nza no gusanga ari essence yari yashizemo, nyishyiramo ikibazo kirakemuka , nuwo nagonze ndamwishyura!

Si iyo nkuru nashatse kuvuga, ahubwo nashatse kuvuga ubutabazi bw’Imana, natangajwe n’ukuntu yakoresheje abantu ntazi kugirango bamfashe muri icyo gihe cyo guhagarika umutima. Ni nkaho Imana ubwayo yakimanukiye nkuko kubwaba Daniel yimanukiye mpaka no mu nzu y’intare, kubwaba meshaki, Saduraka na Abedenego yari kumwe nabo mu itanura ry’umuriro. Imana ishimwe.

NB: Imana hari ubwo yemera ko tugerwaho n’ibyago n’amakuba, hari ubwo yemera ko no mu rwobo rw’intare utabwamo, no mu muriro no mu mazi hose birashoboka, ariko ngo aba yiteguye iteka kudutabara kuko ni Umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba.
Uyu munsi nanjye ndirirwa ntekereza kuri iri jambo: always ready to help in time of trouble” Psalm 46:1

Ibihe byiza