Ngizi ingingo 9 zadufasha gukemura ibibazo hagati y’ abashakaanye

Ngizi ingingo 9 zadufasha gukemura ibibazo hagati y’ abashakaanye, turamutse tuzubahirije twirinda amakosa amwe namwe.

1.Kugerageza kwifata ukirinda kuyoborwa n’ amarangamutima yawe.

2. Mukajya inama ku gihe gikwiriye mwazajya muvuga ku bitagenda mu gihe kiborohereye mwese (Atari igihe arimo kureba Television) kizaba aricyo gihe cyiza mubasha kumvikana buri umwe ateze amatwi mugenzi we.

3. Gutegura ingingo nyamukuru zo kuganiraho mbere yo gutangira ikiganiro. Ibi byafasha by’ umwihariko ingo nshya zigishakisha umurongo wo gukurikiza ngo babane amahoro.

4.Mu gihe cyo kuganira, ni ukugerageza kuvuga ikibazo kimwe ku kindi nta kubivanga. Gutyo tuzagera ku ntego bitworoheye kandi n’ ibisubizo by’ ibibazo biboneke.

5. Mu kiganiro ni byiza gukoresha “Jye” kuruta “wowe”. Bituma mugenzi wawe adashaka kwirwanaho. Ni uguha agaciro buri jambo, amagambo dukoresha ashobora gukiza cyangwa akangiza byose. Nitwimenyereza gukoresha ijambo “wowe” uwo twashakanye azahora yumva twamutunze urutoki nawe yirwaneho bitume ibibazo bidakemuka.

6.Gukurikira neza ugatega amatwi mugenzi wawe ukitondera gusobanura ikitumvikanye neza. Tujya twumva kenshi mu biganiro amagambo nk’ aya ngo: “Si ibyo nashatse kuvuga” cyangwa se “Nari nagize ngo ni ibyo ushatse kuvuga”.

7. Gutanga ibitekerezo byacu twirengagije amarangamutima yacu(amarira) cyane abagore iyo hari ibitagenda bararira abagabo nabo bakabyakira nabi nk’ aho kwaba ari ugushaka gutera imbabazi.

8. Abagore bagerageze bajye bashima abagabo babo, iyo uhora witotombera intege nke ze cyangwa umwibutsa ko hari ibyo atatunganije, agera aho akumva ko atazigera abasha kugushimisha, bityo agacika intege.

9.Dufatanije dusabe Imana idushoboze gukemura ibibazo duhura nabyo. Ikiruta byose ni ugusenga, abashakanye bombi ari babiri bahuriza umutima mu gushaka mu maso h’ Imana, nayo ibahe ubwenge, Umwuka wayo ubayobore.

Ntitukiringire ubwenge bwacu cyangwa se imbaraga zacu, dusabe Imana itwigishe kumenya uwo twashakanye n’ uburyo bukwiriye bwo kumuganirizamo ku buryo bumuhesheje icyubahiro kandi tumwiringire. Ibyo Imana itwifuriza ni ibyiza gusa.

Urugo rwanyu rwaba rugeze he?

Waba ufite ikibazo mu kuganira n’ uwo mwashakanye? Niba wararetse imibabaro iturutse ku bibazo bitakemuwe ikiyongera mu mutima wawe igihe kirekire, birakwiye kandi birihutirwa ko wabitura ukabifasha hasi. Yesu afite ububasha n’ ubushobozi bwo kutubabarira ibyo twagiye duhemukirana hagati yacu, akadukiza imitwaro yose iducira urubanza. Ntitwihebe. Icy’ ibanze kuri twese ni ukurwanira ishyaka urugo rwacu, mu gihe hari ibitagenda neza.

Twegurire Uwiteka amarangamutima yacu ya none tudasize n’ aya kera we azamenya kuyashyira ku murongo ukwiriye kandi utunganye.

Twibuke ko kandi ari ibisanzwe kugira ibyo tudahuje, ku buryo hari igihe tutabyumva kimwe. Hagati y’ abashakanye Uwiteka amenya intege nke zacu twese. Nitumenye ibyo, bizadufasha kumenya gukemura ibibazo mu mahoro tubifashijwemo n’ Imana.

Ndemeza ko zino mpuguro hari icyo ziri bubafashe mu guhindura ingo zanyu iz’ amahoro n’ umunezero, kandi zikaba zishikamye. Uwiteka adufashe buri wese ahagarare neza mu ruhande rwe nk’ uko Yesu abitwifuzaho.

Pastor Desire