New Melody yatanze ikaze ku bantu bose muri "Selah Concert" bari gutegura gukorera muri Serena Hotel, kwinjira bizaba ari ubuntu.

New Melody ni itsinda ry’abaririmbyi bahurijwe hamwe no guhabwa ubumenyi muri muzika, bigamije kuzamura urwego rw’imiririmbire mu itorero (amadini ya gikristo atandukanye abayibarizwamo baturukamo). Ubu bumenyi kandi ni bwo bakoresha baramya Imana banabwiriza ubutumwa bwiza aho bamaze kugira amateka akomeye hano mu karere k’ibiyaga bigari. Kuri ubu bakaba biteguye gutaramira abanyarwanda mu gitaramo bise “Selah Concert”, kizabera muri Serena Hotel taliki 30 Nyakanga 2017

Muri iki gitaramo ngo nta muntu n’umwe uhejwe, kuko kwinjira ari ubuntu. Bisa n’ibimaze kumenyerwa ko abadafite ubushobozi batagira amahirwe yo kugera mu bitaramo binini nk’ibi, kuko akenshi iyo usomye itangazo ry’igitaramo kizabera muri sale runaka mu zikunze gukorerwamo ibiterane binini, uba witeguye gukurikizaho kureba kwinjira ari angahe ahasanzwe no muri VIP. New Melody bo baragira bati : “Nimuze mwese dusangire ibyiza byo mu ijambo ry’Imana nta kiguzi.”

Shimwa Josuae umutoza wa New Melody

Mu kiganiro agakiza.org twagiranye n’umuyobozi wa New Melody Madame Neema
Marie Jeanne , yadusobanuriye byinshi kuri iki gitaramo.

Mme Marie Jeane umuririmbyi akaba n’umuyobozi wa New Melody

Yagize ati: “Ubutumwa twashyizwe kumutima n’Imana, ni ukubwira abantu ko Imana ikeneye ko bayiramisha ibitekerezo, n’ibyo bibwira byose bikayiramya. Imana ikeneye ko abantu tugira umwanya wihariye wo kuyumva. Iyo uwo mwanya uboneka mu buzima bw’umuntu, imbuto ze ziba nziza kandi ibikorwa byiza bye byose abikorera muri kristo kuko icyo akora cyangwa avuga kiba kivuye ku mutima. Iyi ni nayo mpamvu twise igitaramo “Selah”, tugenekereje mu kinyarwa twabyita gutekereza cyangwa “Meditation” mu zindi ndimi. Zaburi 65:2”

New Melody izataramira Imana n’abazitabira Selah Concert

Mme M. J. Neema yadutangarije kandi ko muri iki gitaramo bazafatanya n’umuramyi Simon Kabera, Dominic Ashimwe ndetse na korari Boarnerges guturuka muri Bethsida Holy Church.

Simon Kabera azaririmba muri iki gitaramo

Ashimwe Dominic nawe azagaragara muri Selah Concert

Boanergies Choir nayo izitabira iki gitaramo

Neema yashoje agira ati: “Abanyarwanda bose turabatumiye muri Selah Concer, guhera saa cyenda n’igice (15h30) imiryango izaba ifunguye.”

Abizera baramishe Uwiteka kumuturiza, amen!

Niyondora Vedaste [email protected]