Nepal abakirisito baratabaza kuko bari kubuzwa uburenganzira bwo kwamamaza ubutumwa bwiza

Abayobozi b’amatorero ya Gikirisito muri Nepal baratabaza abakirisito bo mu bihugu byo mu burengerazuba ngo basabe inteko ishingamategeko guhindura itegeko ribuza ivugabutumwa.

Nepal ni igihugu giherereye ku umugabane wa Asiya y’amajyepfo hagati y’Ubushinwa n’ubuhinde, abakirisito bagize 2% by’abaturage bose batuye iki gihugu, gituwe na miriyoni zirenga 28. Abakirisito batangiye gukorerwa akarengane nyuma yuko hatowe itegeko ribuza kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu.

Itegeko nomero 26 ryo mu itegeko nshinga rishya rya Repuburika iharanira Demokarasi ya Nepal rivuga ko nta muntu wemerewe guhindurira undi muntu mu rindi dini cyangwa Itorero.

Tanka Subedi umu pasiteri mu itorero riherereye mu gace ka Katmandou uharanira ko habaho ubwigenge bw’iyamamaza butumwa yatangaje ko mu myaka 2 ishize barambiwe akarengane bagiye bakorerwa bakabuzwa kugaragaza imyizerere yabo bisanzuye.

Yongeraho ko abakirisito bagiye bafatwa barakubitwa nta mpamvu igaragara, abayobozi muri guverinoma bagashinja abakirisito guhindura abantu, bakaha amafaranga.

Imiryango imwe ya gikirisito yabujijwe gukora guhera muri Nyakanga uyu mwaka, Amatorero na za Minisiteri z’ivugabutumwa bibwirwa ko byambuwe uburenganzira bwo gukomeza gukora, imiryango ifasha imfubyi n’imiryango itegamiye kuri Leta ya gikirisito irarenganwa kuburyo bukomeye cyane.

Thomas Subba nawe wafashije mu bikorwa byo gufasha abana b’imfubyi yavuze ko yafashije imiryango kubona ibyo kurya nyuma aza gutangiza ikigo cy’imfubyi, baje kumukorera ubugenzuzi basanga afite Bibilia mucyumba araramo bahita bamushinja gushaka guhindurira abana kuba Abakirisito bituma icyo kigo cy’imfubyi gihita gikinga imiryango.

Pasiteri Tanka asoza asaba abakirisito bo muburengerazuba kubakorera ubuvugizi kugirango basabe abadepite bige kuri iki kibazo kiri muri Nepal ndetse no kubasengera kuburyo bwihuse kugirango hashyirweho amategeko yorohereza ivuga butumwa.

Tuyishime Malachie