Ndi umugabo wo guhamya ko Imana iha ubwenge uwari umuswa, soma ubuhamya……

Ubu buhamya ni ubw’umuntu utarashatse kugaragaza amazina ye, ariko buragaraza imirimo itangaje y’Imana. Hari igihe abantu bashakira ibisubizo by’ibibazo byabo ahantu hatari ho, ariko Imana igira neza, ibyo yamukoreye byakubera ibihamya ko n’ibyawe yabikora.

Umva uko atangira avuga ati ’’Sinemeraga Imana ariko icyo Imana yankoreye cyanteye kuyizera!!’’

Ndi umunyeshuri wahuye n’ibikomeye cyane cyane mu ishuri kuko nagize ikigeragezo cyo gutsindwa cyane mu ishuri, ikizami cyose twakoraga naragitsindwaga , numvaga ntazi amaherezo yo gutsindwa kwanjye nkibaza nicyo nakora kikanshobera kuko nabaga nakoresheje uko nshoboye ariko bikanga. Igihe cyarageze nakira ubwo buzima, nari ntaramenya ko hari uwabasha kundarura kuko satani yari yaramaze kunyigarurira, yanzura ko ntacyo nzimarira.

Numvise bavuga ko Imana yamfasha nkabasha gutsinda ariko kuko numvaga mbikeneye, mbikora numva ari ukugerageza byazanga nabwo ngashakishiriza ahandi, nibwo rero nakoze ikizami cyasozaga umwaka nari ndimo ariko biba iby’ubusa ndatsindwa, biba ngomba ko nsibira. Nagarukanye amarira menshi ntangira gusenga Imana noneho mbishyizeho umutima, nyereka ibibazo byose mfite, nyisaba kumfasha ikankuriraho ikigeragezo nari mfite.

Imana ntiyatinze kunsubiza ubu ndatsinda neza mu ishuri, ndashimira Imana kuko ibidashobokera abantu yo ibishobora. Maze kwinjira mu Mana, ndababwiza ukuri nabonye ukuboko kwayo. Hari ubwo satani akwihererana akakugiraho ubutware, ariko reka mbabwize ukuri muri Yesu harimo ibisubizo byose by’ibibazo wibaza, harimo ubuzima utakura ahandi, harimo ibyishimo waburiye ahandi.

Imana yampaye ubwenge nari umuswa, ni ukuri ni Yesu wabikoze, muhaye icyubahiro kandi numva mufitiye ikizere ko n’ibindi azabikora, Imana ihabwe icyubahiro.
Imana ibahe umugisha.