Ndi hano nimunshinze imbere y’Uwiteka!

“Muzi yuko nagenderaga imbere yanyu, uhereye mu buto bwanjye kugeza ubu. Ndi hano nimunshinze imbere y’Uwiteka, n’imbere y’uwo yimikishije amavuta. Mbese hari uwo nanyaze inka ye cyangwa hari uwo nanyanze indogobe ye! Ninde nariganije ibye? Ninde nahase? Cyangwa ninde natse impongano ikampuma amaso, ngo mbibarihe. Baramusubiza bati: “Ntabwo waturiganije, kandi ntabwo waduhase, nta nicyo wanyaze umuntu wese” ! Samuel 12 : 2-4

Ubu buhamya burakomeye! Abazi amakuru ya Samuel , nyina yamujyanye kumutura Imana mu rusengero ngo akimara gucuka ( Kureka ibere). Kuva icyo gihe kugeza ameze ameze imvi no gupfa ngo yabaga mu rusengero.

Ni ukuvugako abantu yabwiraga aya magambo ngo nibamushinze, bari bamuzi neza cyane. Kandi burya ntiwatinyuka kuvuga gutya nawe hariho icyo wishinza.

Ikindi Samuel aratanga abagabo imbere y’abantu, n’imbere y’Imana izi imitima y’abantu, Imana itagira icyo ihishwa : “ Uwiteka n’uwo yimikishije amavuta, nibo bagabo bahamya uyu munsi ko ntacyo mwambonyeho. Baravuga bati : “ Niwe Muhamya”

Nandika aya magambo ndibaza nti, ese ari njyewe natinyuka guhagarara imbere y’abantu banzi n’Imana nkabaza ikibazo gisa gutya.
Abandi batinya kubibaza ngo batumva ibintu bikarishye mu matwi yabo.

Imana itwubakire ubuhamya bwiza, haba mu murimo w’Imana, haba mu rugo, haba mu bana nabyaye, haba mu baturanyi aho ntuye.
Hari igitekerezo cy’umuntu ngo wasengaga abwira Imana ko rwose yamaramaje kujya mu ijuru, bukeye ngo abaza Imana niba rwose ibona akwiriye kuba yajyayo. Imana ngo yamusabye kujya kubantu batandukanye ababaza niba koko uko bamuzi , babona iryo juru arikwiriye mu yandi magambo niba bamutangira ubuhamya. Ngo yahereye ku bana be nabo bati : “ Papa, uhora utuzanira bombo na biswi, uri papa mwiza”, abaza umugore we nawe ati “ Rwose mugabo wanjye iryo juru wararikoreye urarikwiriye”, abaza abaturanyi: “ murokore rwose uri umuntu mwiza ukwiriye ijuru”….. uretse ko nyuma yo kubaza aba bose , Imana yamusabye no kubaza umutima we niba nta rubanza umucira…….

Niba tuvuga ko tuzi Imana, dukwiye no kugira ubuhamya bwiza tukiri mwisi. Ndabibifurije.

Alice