Ndashaka gusa nawe Yesu Mucunguzi !

“Mose amanuka umusozi Sinayi afashe mu maboko ibyo bisate byombi biriho ibihamya, nuko amanutse uwo musozi, ntiyamenya yuko mu maso he harabagiranishijwe n’uwo bavuganye” Kuva 34:29

Hari umuririmbyi waririmbye asenga yinginga Yesu ngo amufashe ase nawe ati : Ndashaka gusa nawe Yesu Mucunguzi, ntawigeze kukumva uvuga urakaye, nyamara sinsa nawe bose barabizi, Mukiza mwiza umfashe nse nawe by’ukuri!! Ati nubwo mbyifuza cyane nyamara siko biri ahubwo mfasha nse nawe by’ukuri.
Undi muririmbyi nawe araririmba ngo nutumbira Yesu uzaba nkawe. Imana ishimwe cyane.

Imana ishimwe cyaneeeee. Gutumbira si ijambo rikunze gukoreshwa cyane, ariko rishatse kuvuga guhanga amaso ku kintu cyangwa ku muntu, gutumbira bitandukanye no kureba bisanzwe kuko gutumbira byo, uba udahumbya kandi bimara umwanya, si igikorwa cy’umunota umwe, kandi akenshi utumbira ikintu ufite impamvu.

Mose we ngo yajyaga agira igihe akazamuka umusozi akajya kubonana n’Imana, nuko ngo iyo yavagayo, kubwo gutindana nayo, kubwo kuyitumbira, ngo yagarukaga mu maso he harabagiranishijwe n’uwo bavuganye!! Imana itugirire neza.

Nkura nasanze mu banyarwanda bavuga ngo uko umugore n’umugabo barushaho kumarana igihe , niko bagenda basa ukazagirango umwe yari musaza wundi!!! Ibaze nawe. Kubwo kubana , kwikubanaho, kumarana umwanya munini ngo abantu bageraho bagasa. Nokuri Yesu niko biri

Twabonye rero ko ibanga ryo gusa na Yesu ari ugutindana nawe mu masengesho, kumuha umwanya, kumwiyegereza kenshi gashoboka. Icyampa ngasa na Yesu kandi ngo iyo musa wowe ushobora kudahita ubyimenyaho ariko abandi barabimenya bikabatera guhinduka. Icyampa nkagira umutima nkuwari muri Kristo Yesu, icyampa ngaca bugufi nkawe, icyampa nkagira imbabazi nk’ize, icyampa nkagira urukundo nk’urwe, ngo ntawigeze kumwumva avuga arakaye. Umuririmbyi ati nyamara sinsa nawe ariko Mukiza mwiza umfashe nse nawe by’ukuri.
Ibihe byiza