Ndahamya neza ko Imana ikura ku Cyavu ikicazanya n’ibikomangoma. BURINDWI Emmanuel

Amazina yanjye, nitwa BURINDWI Emmanuel ariko bakaba bakunze kunyita GIKONGORO kuko mvuka mu Cyahoze ari Commune KIVU, ku GIKONGORO,ubwo nyine murabyumva neza ni ha handi ku ishyamba rya Nyungwe hafi iyo za NSHIRI, muri cya giturage kibisi, hamwe bita ko ari mu kitumvingoma, ariko ubu nkaba ntuye mu mugi wa HUYE aho nkora umurimo w’Ubucuruzi. Imana ikaba yarankoreye ibikomeye byinshi, ari nabyo ngirango mbagezeho muri ubu buhamya mugiye gukurikira.

imibereho yanjye nkiri muto

Mu buto bwanjye, navutse nsanga mu bana ba Mama ndi umwana wa Karindwi, akaba ari nayo mpamvu banyise BURINDWI, mu nda ya Mama twavutse turi abana 11. Nabyirutse nsanga Papa yari afite abagore 9 uri bo Mama akaba ari uwa 4. Mperutse kubaza Mama nti :" Ariko se Mama, kuki washatse Papa uziko afite abagore 9 bose ukabyemera? Aransubiza ati :" Ntabwo namusanze afite abagore 9 yari afite 3 nza ndi uwa 4, abandi yagiye abashaka nyuma kugera ageze ku bagore 9".

Menya ubwenge, nasanze Papa yari umupfumu, aragura, abantu bose bari bamuzi cyane yitwaga BUTUYU, mu yandi magambo twavuga ko yari Umu STAR iyo iwacu muri KIVU ku buryo abantu bose bari bamuzi bakava imihanda yose baje guteza utuyuzi. Ubwo nyine murabyumva iwacu hahoraga abantu ari urujya n’uruza, baje gushaka imibereho, abashaka ubukire, abashaka gukundwa n’abagabo, abashaka kubona abana, ...

Natangiye amashuri abanza ndiga, ngeze mu mwaka wa 6 ishuri rirananira ndataha, nkumva nzahita nyoboka umwuga wa Data, nkayoboka section y’Ubupfumu, nanjye nkajya nterera abantu inzuzi,kuko nabonaga Data afatwa neza, bamutura: ihene, inka, inkoko, intama, ibishyimbo,inzoga, ibirayi,... Nkumva rero uwo mwuga nzawutora nanjye bakajya bantura..Ubu ntanga ubu buhamya ndashima Imana ko ntabayewe. Imana nihimbazwe.

Inzara yarateye niyemeza guhunga iwacu

Mu mwaka wa 1997 iwacu hateye inzara iteye ubwoba, iwacu bagateka amateke, bakayatekana inguri n’ibitika byayo, byose n’ibiguri ntacyo basize inyuma, icyo gihe inzara yari mbi cyane.Kubera iyo nzara niyemeza guhunga iwacu. Ubwo nagiye gusaba akazi k’ububoyi, nkajya ntekera umu Profeseri wa Ecole Secondaire yari hafi aho iwacu muri KIVU.Ubwo twemeranyije ko azajya ampemba amafaranga magana ane (400 Frw).

Narakoze, ukwezi kwa mbere kurangiye, aho kumpemba amafaranga twumvikanye, mbona ampaye isahane y’idongo, ngo ni igihembo cyanjye ngo nayo igura 400 Frw, naho simenye ko nawe afite ubukene aribwo butumye atampemba amafaranga twavuganye. Ubwa kabiri ndakora, bwo ampemba 400 Frw.Nyuma naje kuhaba kuko nabonaga ntarya ngo mpage.

Uri icyo gihe, natekaga umuceri wamara gushya, Madame agahita yiyizira mu gikoni, akitekera imboga, ubundi agakuraho ducye tutampagije akadushyira ku isahane ibisigaye agakubita mu bisorori akajyana ku meza, nanjye ngasigara nimyiza imoso,ntahaze na gato. Ubwo nize amayeri, najya nteka umuceri Mabuja ataraza,ngakubitamo isahani utarashya,nkawuyora nkajya kuwuhisha aho twamenaga ibishingiywe,nkongera ngasanza nezaaa, ubundi Nkaza kuza kuwurya nabo bagiye ku meza. Buri gihe ngacunga Mabuja ku jisho nkabigira gutyo.

Uko naje i Butare mu mugi

Nabonye ntazabishobora inzara izahansinda, niyemeza kujya i Butare mu mugi ntanahazi, nza mfite itike gusa nahembwe na Prof,ubwo nazaye 500 Frw ntega imodoka iraza ingeza muri Gare i Butare, mpageze nagizengo niho umugi wa Butare ugarukira, nguma aho. ari nishyuye Taxi 380 Frw nsigarana 120 Frw, njya kugura ibidiya n’Avoka ndirira, nishimye cyane nzi ko nabonye umugi.

Muri Gare nahamaze iminsi 4, ku munsi wa gatanu, nagiye kumva numva umuntu umwe warimo gucuruza inyanya, undi arazigereka ntibumvikana, umwe ati urampenda, undi numva aravuze ngo:" Zihorere reka nzijyane mu isoko".Umuhungu muzima mba naritaye mu gutwi, menya ko hari ahandi hantu hari isoko. Ubwo naramukurikiye, tunyura kuri za HOTEL IBIS na FAUCON natangaye cyaneeee, ariko nyine imodoka zenda kungonga!!

Ubwo nageze mu isoko rya Butare, mpita ninjira mu muryango wa ba MAYIBOBO!! nkajya njya gushaka imisige mu ma Restaurants, ubundi ngashaka ibyaboze, cyangwa bataye mu iyarara, tugatoragura amakara bataye ubundi tugateka mu madebe,ubundi tukirarira mu bikarito, nk’abandi ba Mayibobo bose.Ubwo buzima nabumazemo amezi atandatu, niba abantu mu isoko rya Butare, ndi mayibobo nk’izindi, uwarangaye tukamutwara utwe ngo turebe ko bwacya kabiri.

uko naje kujya gushaka akazi mu cyarabu

Umunsi umwe, ubwo inzara yari yanyishe,niyemeje kujya gushaka akazi mu Cyarabu,iby’Ubusarigoma nkabivamo. Ubwo natagiye kujya ku nzu zo mu Cyarabu nkabaza ngo :" Ntimwampa akazi? ta nkweto nari nambaye, nagiraga agashati n’agapataro kamwe abyo bashaje cyane, icyo gihe nibyo nabaga ambaye.Ubwo nkinjira mu nzu, uwo nsabye akazi akansubiza ati: "Genda nta kazi gahari si wowe Mayibobo tuzi hariya mu isoko, Genda nta kazi tuguhaye!! Ubwo nkajya ahandi. Icyarabu cyose ndagihetura mbuze akazi nisubirira ku isoko.

Ku bw’amahirwe, ubwo nari maze kubura akazi nashobewe, nagiye guhagarara ku muryango w’isoko rya BUTARE, muri uwo mwanya,mbona umuntu wumvaga ndimo gusaba akazi mu Cyarabu, arambaza ati:" Harya sha, si wowe wasabaga akazi? Nti ninjye. ati Ese uzi gukaranga ubunyobwa? Ndamusubiza nti :" Ndabizi". Nyamara nara mubeshyaga kuko iwacu muri KIVU nta bunyobwa buhaba. Ubwo yahise avuga ati, reka ngushyire umukobwa ushaka umwana uzajya amukarangira ubunyobwa.

Ubwo yarambwiye ati azajya aguhemba 5000 Frw, naramuka akubwiye 3000 Frw cyangwa 4000 Frw uyange umwake 5000 Frw kuko n’uwamukoreraga niyo asanzwe amuhemba.Yanshyiriye uwo mukobwa aho yacururizaga amasambusa n’Icyayi na Capati mu Isoko rya Butare.Ubwo umukobwa nkihagera yahise ankubita igikombe cyuzuye icyayi gikoze isukari n’ibirungo, umuhungu muzima ntangira kwisetsa, nti :" Umenya umugi natangiye kuwugeramo tuuuu".
Umukobwa yambajije ko nzi gukaranga ubunyobwa ndikiriza, ati :" Nzajya nguhemba 4000 Frw!! Benedata, mbabwize ukuri, ibyo yavuze ntacyo nasubijeho,na za nama nari nagiriwe ngo mwake 5000 Frw sinazibutse, nihutiye kwemera ngo ahari ataza kuva aho yisubiraho. Numvaga n’iyo yajya ampemba icyayi byaba bimpagije!!!

Ubwo uwo mwanya yahise ampa amasafuriya atekamo icyayi ngo nyoze, nakojeje urutoki mu majyane nshyira ku munwa, numva biraryohereye kubera isukari iri mu majyane. uwo mwanya aho koza isafuriya,nahise nterera ku munwa, ubwo ya majyane ntangira kuyarya nk’uko najyaga ndya ibivuzo nkiri iwacu.
Icyo gihe nkiri iwacu, najyaga mfata ishara nkaripfumbatira mu gipfunsi ngo ni inoti, ngafata mu ntoki agacuma, ubundi nkajyenda aho bapima, nkajya nsogongera, ubundi nti :"Puu irabishye!!! Nyamara nta n’urumiya nifitiye mu mufuka!!! Uko rero niko nahise nkubita isafuriya ku munwa mu isoko rwagati ndya ya majyane.
Ubwo abantu bari mu isoko batangiye kunseka, babwira Mabuja bati :" Umwana wawe ari kurya amajyane!!! Ati:" Kuki rwose uri kurya amajyane? ndamusubiza nti :" Mabuja rwose numvise biryoshye!!! arambwira ati:" Ntuzongere kurya amajyane ahubwo ujye umbwira nguhe icyayi unywe, amajyane ntaribwa!!!"

Ariko ibyo gukaranga ubunyobwa yahise areka kubimpa (ubanza yarabonaga ko nzajya mbwirira nkuko nariye amajyane) ubwo ampa akazi ko kujya nteka isambusa z’ibirayi ubundi nkazibungana nzicuruza. Bwa mbere yampembye 4000 Frw mba ngiye kuguramo Kamambiri, ishati n’ipantaro, ubwo nanjye mba umusirimu kuko nanjye nari ninjiye mu mubare w’abambara inkweto!!!

Ntaho imana itakiriza umuntu njye yakoresheje tombola

Mu kwezi kwa kabiri, nagiye gucuruza ibirayi nk’uko bisanzwe ,hari haraje Tombola ya LKV, ubwo ndahanyura, nkabona abandi bashyiraho bakarya nanjye niyongoza gushyiraho 100 Frw barayarya, nshyiraho 1000 Frw barakirya,wo kandi niyo nari nakoreye!!!! Natashye nta Sambusa mfite, nta n’amafaranga mfite nti:"Mabuja aranyica noneho!!!" Ubwo yarambajije mubwira ko bataranyishyura, ko nje gutwara izindi ko banyishyurira hamwe!!

Ubwo nafashe izindi sambusa nsubira gucuruza, mbonye amafaranga nsubira kuri LKV nshyiraho 1000 Frw mpita ntombora Igare. Iryo gare nahise ndigurisha bampa 20.000 Frw, ubundi mpita njya kwishyura mabuja, ubundi mpita njya kurangura ikarito ku marembo y’isoko rya Butare.Muri icyo gihe nshuruza ikarito , naje kujya mu Rusengero rwa ADEPR Butare Ville ndihana nakira Yesu nk’umwami n’umukiza wanjye bwite.

Nkimara gukizwa, Imana yahagurukije umuntu w’Umukristo ucuruza ati:" Si wowe ucuruza ikarito ? iby’ikarito bivemo, reka nguhe ikibanza mu isoko ubundi ujye uza ufate ibintu, ugende ubicuruze, uzajye unyishyura nyuma byarangiye. Ubwo nakomeje gucuruza gutyo, gutyo, ndukuka Imana impa umugisha!! HALLLUYA!!!
Ubu mbabwira, ndubatse, nashatse Umugore wize Amashuri, ni umugore mwiza cyane, mu mugi wa Butare ubu ndi mu bantu ba mbere bacuruza amavuta meza yo kwisiga,mfite inzu yanjye CADASTRE,Mfite imodoka yanjye ngendamo, mu gipangu iwanjye harimo Salon de Coiffure abantu bakodesha bakanyishyura ku kwezi...Mu murimo w’Imana, nkaba ndirimba muri Chorale IRIBA mwese muzi yo muri ADEPR BUTARE.

Kuri ubu ndi umwe mu bacuruzi bakomeye mu mugi wa Butare,ngira abakozi nkoresha bakanyita BOSS. Ibyo si ku bw’amaboko cyagwa se ku bw’imbaraga ni Uwiteka wankuye ku Cyavu anyicazanya n’Ibikomangoma, nanjye nzahora mpamya imirimo n’ibitangaza akora,nawe mwiringire kuko atajya akoza isoni abamwiringira.
Murakoze Imana ibahe umugisha mwinshi
Mwari kumwe n’Inshuti ya JESUS
BURINDWI Emmanuel
Alias GIKONGORO
Source jesus.rw