Ndagushaka Mana ngo uce murinjye ingeso zose mbi!

Ndagushaka iteka nyigisha ibyo ushaka
Kandi uce murijye, ingeso zose mbi
Refrain : Ku manywa na nijoro, ndagushaka iteka, ndahiriwe Mukiza twigumanire

Mfite icyifuzo nk’icy’uyu muririmbyi. Ibaze nawe umuntu wasuwe n’Imana kugeza aho yimenyaho ingeso mbi. Undi muririmbyi araririmba ngo “ Ingeso wa mubi yanyanduje nizishaka kubyuka ujye uzirimbura uzice pe, mpore nihariwe n’ibyawe gusa”

Ubusanzwe ingeso ni imyitwarire iranga umuntu, iba ifite imbaraga kuko iba yarabaye karande, ingeso ishobora kuba nziza cyangwa mbi. Akenshi abanyarwarwanda bavugako itanapfa guhinduka ariko Yesu arabishobora byose. Imana ishimwe.

“ Yesu avayo ajya ku Nyanja y’I galilaya, azamuka umusozi aricara. Abantu benshi baza aho ari, bazana abacumbagira n’ibirema, n’impumyi, n’ibiragi n’abandi barwayi benshi, babarambika hasi imbere ye arabakiza” Matayo 15:29-30

Ubu burwayi bashyiriye Yesu akabukiza bwagereranwa n’ingeso mbi:

1. Abacumbagira n’ibirema : Mu buryo bw’umwuka n’abatagenda neza kubera ubumuga runaka bafite, bafite ingingo z’Umwuka zitareshya, bafite ingingo zibura , bafite ibyo Babura mu buryo bw’Umwuka bityo bigatuma uko bagenda cyangwa se imbuto bera zitaba nziza.

2. Impumyi: Ni abatabasha kureba cyangwa se kubona mu gihe abandi bose bareba. Mu byahishuwe ho haravuga ngo « ungureho umuti usige ku maso yawe kugirango uhumuke » Ibyahishuwe 3 : 18b

3. Ibiragi : Ni abatabasha kuvuga neza. Imana itugobotore ururimi tuvuge ibyayo

4. N’abandi barwayi benshi : Iyo umuntu arwaye nta mbaraga aba afite, ntacyo abasha gukora, arananuka ……

Umuririmbyi ati “Ndagushaka iteka nyigisha ibyo ushaka, Kandi uce murijye, ingeso zose mbi.
Ndikwinginga Imana ngo nanjye insure kandi hamwe n’iri jambo, nanjye natangiye kwiyumvamo uburwayi , ingeso mbi uyu munsi nashyira Yesu ngo azinkize, sinzi wowe uko bimeze, ariko ngo abo barwayi bose bamushyiriye uwo munsi bose yarabakijije, nanjye Imana inkize.

Sinzi niba n’abo barwayi Yesu yarabigenjeje nk’uko yajyaga abigenza, aho yabanzaga kubaza umuntu ngo mbese nkugirire nte ! Mbese urwaye iki ! Mbese ubimaranye igihe kingana iki !
Imbere ya Yesu ahari ugukira.

Uburwayi bushobora kuba indwara yo kubeshya yanze kugushiraho, ibitutsi bijya bigucika rimwe na rimwe, ibibazo by’ivangura byanze gupfa gucika mu mutima wawe, ubugugu bukubamo, intege nke zo kudasenga no guhorana ubute kuburyo nawe wisuzumye wabona ko uri umunebwe , umunyantege nke mu bwami bw’Imana, umujinya uhora urwana nawo kuburyo abantu bose bawukuziho………. Ariko imbere ya Yesu hari ugukira. Imana idukize.
Ibihe byiza

Alice Rugerindinda