Nawe wagirira Imana umumaro

Munyemerere dusome muri Bibiliya mu gitabo cy’Abacamanza 6:14-15, haranditse ngo "Nuko Uwiteka aramwitegereza aramubwira ati genda uko izo mbaraga zawe zingana ukize Abisiraheri amaboko y’Abamidiyani. Sinjye ugutumye?"

Gidiyoni yari umusore woroheje, ameze nk’abandi bose, gusa nk’undi musore wese wo mu kigero cye (sinzi imyaka ye, ariko yari akiri muto), yari afite imbaraga ariko akongeraho kubaha Imana. Abisiraheri bari mu bihe bikomeye cyane kuko Bibiliya igaragaza ko Uwiteka yari yarabataye abaziza kubaha imana z’Abamori.

Uwiteka yababajwe cyane n’uburyo yabakuye mu bubata muri Egiputa, ariko bagezeyo abihanangiriza kutazasenga izindi mana, gusa bagezeyo baribagiwe, Imana nayo ibahana (soma guhaana) mu maboko y’Abamidiyani. Imana rero icyo nyikundira igera igihe igahaguruka igatabara kuko ngo ntirakara iteka, nibwo itoranyije Gidiyoni ngo atabare Abisiraheri, abakize Abamidiyani.

Gidiyoni acyumva ko Uwiteka yamutoranyije abanza gupinga/ kwipinga! Huum! Yibutse ko ari gasore rwose uyu udafashije, yibuka ko ari umuhererezi iwabo ndetse ko n’umuryango we ukomoka kwa Manasseh kdi nawo uri hanyuma y’indi.

Ariko Uwiteka ntareba nk’abana b’abantu. Mwibuke uburyo yatoranije Dawidi kdi yari afite abavandimwe beza b’ibigango, yooo! Gidiyoni rero aba ashoye urubanza, Imana imubaza ikibazo nakunze ngo "ese sinjye ugutumye?", bishatse kuvuga ko uwo Uwiteka ashyigikiye, amukoresha iby’ubutwari cyane".

Igikorwa cyo gupinga umuhamagaro ukurimo gikorwa mu byiciro bitatu bikomeye:
1.Umutimanama wawe
2.Sosiyete ubamo
3.Satani (n’ubwo Satani akorera muri ibyo bibiri mvuze mbere).

Umutimanama wawe urabanza ukakwereka amateka (background) yawe ko adasobanutse, ukakwihebesha byiza bisukuye, inshuti zawe nazo kongeraho umuryango wawe bakagushyira ku itapi (hasi) bakaguhonda koko hanyuma Satani nawe akaza agashyiraho ake, kdi we biba ari agahebuzo; agutera ipfunwe rivanze n’agahinda, akagufata bugwate. Mwibuke ubwo Imana yahagurutsaga Yeremiya ngo ahanurire amahanga, yiyise umwana muto, yiyaturiraho ko atazi kuvuga; ese koko niko byari bimeze? Ndakurahiye da! Byatewe n’uko yasubije amaso inyuma asanga adakwiriye.

Ubuhamya buto: Nkigera ku itorero nsengeramo, nahagurukanye umuhamagaro wo gutegura urusengero buri cyumweru. Nabyukaga saa kumi n’imwe nkanyaruka nkakoropa, nkahanagura nkashyira intebe mu mwanya wazo, hanyuma nkasubira kwambara, ku buryo nta wamenyana uwahatunganyije.

Umunsi umwe umudiyakoni azasange mbirimo, aransomera ati ibyo wowe wabitegetswe nande? Nturi diyakoni, ntacyo uri icyo, ntuzasubire na rimwe! Mbega ngo aranca intege weee!

Kuva ubwo kugeza uyu munsi sindongera no gukora kuri raclette (umukoropesho) kandi iyo nibutse imigisha yandenzeho kubera uwo murimo mwiza naretse, numva narahuye n’igihombo gikomeye.

Nshuti yanjye, mu murimo w ’Imana harimo imirimo myinshi wakora ikaguhesha umugisha ariko iyo ubitekerejeho, ni irihe jwi rya mbere wumva? Aho si ibigusubiza inyuma? Musome igice cya 6 gukomeza no ku cya 7 cy’ Abacamanza, murebe imirimo ikomeye Imana yakoresheje Gidiyoni kandi yaripingana.

Fata umwanya witekerezeho, wikorere isuzuma urebe icyo wabasha. Pawulo yaravuze ngo niba utari intyoza ngo ubwirize, nanjye nti ukaba udafite ijwi ryiza nk’irya runaka ngo uririmbe, ariko hari icyo wabasha, maze ugashyira mu bikorwa misiyo Imana iduhagurukirije muri iyi minsi yo kubwiriza abantu bose ubutumwa bwiza bw’ubwami bwa Kristo.

Imana yo mu ijuru itubere umujyanama mwiza, itwereke aho twagira umumaro kuruta ahandi, maze tuyigirire umumaro mu gihe nk’iki kandi izaduhemba rwose. Murakoze murakarama, Imana nyir’umurimo ibahe umugisha mwinshi. Amen.