Nanjye ni Yesu wampamagaye! Alice Rugerindinda

Arababwira ati, nimunkurikire nzabagire abarobyi b’abantu. Matayo 4:19

Igihe kimwe ngo Yesu yagendaga iruhande rw’inyanja y’I Galilaya, abona abavandimwe babiri, Simoni witwaga Petero na Andrea mwene se, barobesha urushundura mu Nyanja kuko bari abarobyi nuko abasaba kumukurikira nabo ngo uwo mwanya basiga inshundura baramukurikira ”

Si abo bonyine na nyuma yaho yarakomeje arahamagara kugeza naho nanjye angereyeho arampamagara ngo nanjye nze mukorere kandi naritabye.“ Ibahamagara ni iyo kwizerwa no kubikora izabikora” 1 Abatesalonike 5: 24

Ntekerezako ntamunsi numwe Simoni cyangwa Andrea bari gushidikanya niba ari Yesu wabahamagaye kuko bibukaga neza aho Yesu ayabasanze baroba akabihamagarira we ubwe nabo bakemera kwitaba.

Kuba ari Yesu wabahamagaye ntibyakuragaho ko bageragezwa, bahura n’ingorane, ariko nibura kuba barazirikanaga uwabahamagaye byabateraga imbaraga zo kuba bakora, bakabigumamo.

Igihe kimwe ngo Petero yabajije Yesu ati Mwami ko waduhamagaye tukaza, tugasiga ibyacu twikoreraga, harya amaherezo yacu ni ayahe! Yesu amusubizako bakiri mu isi azabakubira inshuro ijana ndetse akabaha n’ubugingo buhoraho.

Murino minsi rero abantu barimo kugenda bisezerera ku muhamagaro bahamagawe na Yesu bitewe n’impamvu zitandukanye ariko gerageza wibuke igihe wahamagarwaga ukuntu witabye ubikunze, gerageza indahiro warahiriye Yesu ko uzaba umwizerwa kandi ko uzakora ubikunze, gerageza wibuke amasezerano waherewe mu muhamagaro n’ingororano ubikiwe nushobora kwihangana ukawugumamo. Harya wowe ninde waguhamagaye, yakubwiye se ko uzakora kugeza ryari, yakubwiye se ko uzakora hehe!

Nanjye ni Yesu wampamagaye kandi agambiriye kungirira neza. Buri wese afite uko Umwami Imana yamuhamagaye n’inshingano yamuhaye. Ihangane ubigumemo.
“ Ibahamagara ni iyo kwizerwa no kubikora izabikora” 1 Abatesalonike 5: 24

Alice